Imyaka 35 irashize Karidinali Kambanda ahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti.
Kuri uyu wa 08 Nzeri 2025, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w'inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, arizihiza isabukuru y’imyaka 35 amaze ahawe ubupadiri.
Hari ku wa gatandatu tariki ya 8 Nzeli mu 1990 ni bwo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserodoti na Papa Yohani Paul II, icyo gihe yari kumwe n’abandi bagera kuri 32 harimo na Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na vice perezida w’inama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda. Misa yatangiwemo isakaramrentu ry’ubusaseredoti yabereye I Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, hari ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Mutagatifu Papa Yohani Paul wa II mu Rwanda.
Nyuma yo guhabwa ubupadiri, Karidinali Kambanda yakoze imirimo itandukanye muri Kiliziya, yabaye umwarimu, umuyobozi w’ibigo by’amashuri, ndetse aba n’umuyobozi wa Caritas muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwimakaza ubutabera, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.
Nyuma y’imyaka 30, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda ahawe Ubusaserodoti, hari mu mwaka wa 2020, nibwo yagiriwe icyizere na Papa Francisko, amugira Karidinali wa mbere w’Umunyarwanda, ibi bikaba ari ibintu bigaragaza umugisha yagize n’umuhate yashyize muri uru rugendo rwo kwiha Imana.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, amaze imyaka 35 ahawe ubupadiri, akomeje kuba intangarugero mu kuyobora abakirisitu, mu kwimakaza amahoro, no mu guteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda. Yagaragaje ko ubupadiri atari umurimo w’akazi gusa, ahubwo ari ubutumwa bwo gukunda Imana no kugira uruhare mu gutuma abantu bakundana hagati yabo.
Antoine Karidinali Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba. Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yinjiye mu iseminari ya Rutongo 1983-1984. Yakomereje mu iseminari nkuru ya Nyakibanda yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo kuva mu 1984-1990.
Nyuma yo guhabwa isakaramentu ry’ubusaserdoti, Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu ndetse n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.
Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Ibi byose yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Tariki 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Aho yahisemo intego igira iti“Ut vitam habeant”ari byo kuvuga ngo ‘’Bagire ubuzima’’.
Mu Ugushyingo 2018 Papa Francisko yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wari Arkiyepiskopi wa Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, asimbuzwa Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.
Ku wa 28 Ugushyingo 2020 ni bwo Papa Francis yagize Antoine Kambanda, Cardinal. Aba Cardinal wa mbere ubayeho mu Rwanda. Antoine Cardinal Kambanda niwe wabaye umunyarwanda wa mbere witabiriye amatora ya Papa mushya wasimburaga Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.