Intara y’Amajyaruguru ku isonga mu kugira abana benshi barwaye bwaki
Mu gusoza Yubile y’Impurirane ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, no kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 Diyosezi ya Ruhengeri imaze ishinzwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko Intara y’Amajyaruguru ari yo yabaye iya mbere mu kugira abana benshi barwaye bwaki, nyamara ari ho hava umusaruro mwinshi w’ibiribwa. Yasabye abaturage n’abakristu muri rusange kugira icyo babikoraho, bagafatanya kurandura iki kibazo.
Yagize ati “Mu Ntara yacu hagaragaye abana benshi barwaye bwaki, ari na yo yaje ku isonga. Ibi bituma ku munsi w’ejo no mu bihe biri imbere tutazabona abasaseridoti n’abihayimana baza kutubwira ubutumwa.”
Yongeyeho ko umwana wagwingiye, cyangwa wagiye mu mirire mibi, atazabasha kujya kwiga no gukurikirana inyigisho za seminari, ku buryo ejo bundi yazavamo umusaserdoti watanga ubutumwa.
Guverineri yakomeje avuga ko ajya abura uko abisobanura iyo Umukuru w’Igihugu abimubajije, kuko ahanyanyaza. Ati “Njye mbyita guhanyanyaza, ariko abandi bakubwira ko ibibatunga biva mu Majyaruguru, ko turi ikigega cy’ibiribwa, ukabura uko usobanura ukuntu tugemurira abandi twebwe tutihereyeho.”
Guverineri yaboneyeho gusaba abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kujyanamo bagafatanya kurwana uru rugamba, bakamenyana bo ubwabo, buri wese akamenya ikibazo mugenzi we afite, cyane cyane bahereye ku kibazo cy’imyumvire ikiri hasi.
Agaruka ku byabafasha gutsinda uru rugamba, yagize ati “Ni ugucyemura amakimbirane mu miryango, kuko ahenshi usanga abana bahohoterwa cyangwa bagaragara mu mirire mibi baturuka mu miryango irimo amakimbirane. Ikindi ni ubusinzi. Hari imiryango igaragaramo ubusinzi, nayo ikagaragaramo ibibazo bitandukanye nko guta ishuri kw’abana, abana baba mu muhanda n’ibindi. Nk’abakristu, dufatanye duharanire kugira Intara twishimira kubamo, iharanira iterambere kandi ikarigeraho.”
Bamwe mu baturage baganiriye na Kinyamateka bagaragaje impamvu babona Intara yabo yaje ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi barwaye bwaki, bavuga ko bagiye gufatanya kubirwanya nk’uko babisabwa kenshi.
Mupendwambizi Felix yagize ati “Akenshi tureza tukagurisha kugira ngo tubone amafaranga, ntitwite ku bana bacu ngo tubahe ibibakwiye. Nyamara twagakwiye kumera nk’ababyeyi bo hambere. Njye nakuze umwana ahabwa imboga, igikoma, amagi n’inyama. Ariko ubu amafaranga yadutwaye umutima, ku buryo hari umwana ushobora kumara iminsi atarabonana n’umubyeyi we ngo amwiteho.”
Yakomeje avuga ko bagiye kwisubiraho, bakita ku bana babo mbere na mbere, ibikenerwa by’ibanze bigahabwa imiryango yabo aho kubishyira ku isoko.
Martha Mukamana na we yunze mu rya mugenzi we, avuga ko mu miryango iwabo babona abana benshi barwaye bwaki, nyamara basanze ahanini ari bo babigiramo uruhare. Ati “Twe ababyeyi usanga twihugiyeyo, abana bacu bakaturwarana bwaki kandi ntacyo tubuze, kuko tuba twahinze kandi twejeje. Ariko tugiye gufatanya, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, ku buryo uyu mwanya tutazongera kuwugarukaho.”
Intara y’Amajyaruguru itangaza ko Akarere ka Gicumbi ari ko kabaye aka mbere mu kugira abana benshi barwaye bwaki ku kigero cya 38%, aho byibura abana babiri muri batanu baba barwaye bwaki. Aka karere gakurikirwa na Burera ku kigero cya 37%, utundi tugakurikiraho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.