Isiganwa ry’amagare ryiyongereye mu marushanwa yo Kwibuka Padiri Kayumba
Mu marushanwa yo kwibuka ku nshuro ya 14 Padiri Emmanuel Kayumba wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, hagaragayemo ku nshuro ya mbere umukino wo gusiganwa ku magare.
Aya marushanwa yabaye tariki ya 2 na 3 Werurwe 2024, yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Musenyeri Eugene Dushimurukundo, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kamana Andre, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Dusabe Denise, Abapadiri batandukanye, abize muri iri shuri, amakipe agera kuri 30 n'abandi.
Ubusanzwe irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ryagaragaragamo imikino ya Volleyball, Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) ndetse no Koga (Swiming) gusa kuri ubu hiyongeyemo gusiganwa ku magare.
Mu kiganiro na Kinyamateka, Umuyobozi w’iri shuri Padiri Charles Hakizimana yatangaje ko muri uyu mwaka bahisemo kongera umukino wo gusiganwa ku magare muri iri rushanwa hagamijwe kongera imikino no gushaka gukomeza kuzamura impano z’abagana iri rushanwa.
Padiri Hakizimana akomeza avuga ko bitewe nuko ari ku nshuro ya mbere umukino w’amagare winjijwe muri iri rushanwa, witabiriwe n’abana bacye bagera kuri 16. Yaboneyeho gushimira aba bana bitinyutse ndetse yemeza ko mu myaka iri imbere naryo rizayobokwa cyane.
Padiri Hakizima yongeyeho ko kuri iyi nshuro irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ryitabiriwe cyane ugereranyije n’imyaka yatambutse. Yibukije kandi n’abatararigana ko mu mwaka utaha bakwiyandikisha kugira ngo na bo bakomeze kwifatanya n’iri shuri mu Kwibuka ibikorwa by’indashyikirwa, ineza n’ubuzima byaranze Padiri Emmanuel Kayumba.
Iri rushanwa rititegurwa na Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) ibifashijwemo n’inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye, Ibitaro by’Akarere ka Huye (Kabutare), na Polisi igira uruhare mu gucunga umutekano.
Kuri iyi nshuro, muri Volleyball, iri rushanwa ryegukanywe na GSOB mu mashuri y’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye igikombe cyatwawe na Gisagara Volleyball Academy.
Mu cyiciro cy’abagore, Igikombe cyatwawe na APR WVC mu gihe mu bagabo KEPLER ariyo yatwaye igikombe.
Mu gusiganwa ku mukino w’igare, Ineza Butera Kenive niwe watwaye umwanya wa mbere mu gihe mu bahungu uwatwaye umwanya wa mbere ari Butwari Bob.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.