Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Isiraheli n’umuryango Hope Walks bafashije abana bafite ubumuga bw’ibirenge ku bitaro bya Masaka

Ababyeyi ndetse n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Masaka, biherereye mu Karere ka Kicukiro, bashimiye ubufasha bahawe na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda hamwe n’umuryango Hope Walks, bufasha abana bavukanye uburwayi bw’ibirenge buzwi nka Clubfoot, bugamije kubafasha gukura neza no kwirinda ubumuga burambye.

Isiraheli n’umuryango Hope Walks bafashije abana bafite ubumuga bw’ibirenge ku bitaro bya Masaka
Isiraheli n’umuryango Hope Walks bafashije abana bafite ubumuga bw’ibirenge ku bitaro bya Masaka

Uruzinduko rwakozwe na Ambasaderi wungirije wa Isiraheli mu Rwanda, Ron Margalit, kuri uyu wa 10 Ugugushyingo 2025,mu bitaro bya Masaka, rwibanze ku kureba aho serivisi zo kwita ku bana bafite ubu burwayi zigeze, ndetse no gutanga inkunga y’ibikoresho

Mu byo Ambasade yatangaje ko itanze, harimo inkweto zifasha abana bafite uburwayi bw’ibirenge kugira ngo amaguru yabo agororoke neza, ndetse na mudasobwa izajya ifasha mu kubika no gukurikirana amakuru y’abarwayi, hagamijwe kunoza serivisi no guha agaciro ubuvuzi butangirwa muri ibi bitaro.

Ambasaderi Ron Margalit yavuze ko iki gikorwa ari igihamya cy’ubufatanye hagati ya Leta ya Isiraheli na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima bw’abana.

Yagize ati “Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda imaze igihe itanga izi nkweto zifasha abana bafite Clubfoot kugira ngo bakure neza kandi bakire burundu. Nyuma y’imyaka itanu yo gukoresha izi nkweto uko bikwiye, aba bana bazaba babayeho ubuzima busanzwe,”

Yakomeje avuga ko Leta ya Isiraheli izakomeza gushyigikira u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi, by’umwihariko gahunda zita ku bana bafite ubumuga.

“Twishimira intambwe imaze guterwa na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima. Tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane mu gufasha abana bafite ubumuga bw’ibirenge,

Ambasaderi yashimiye kandi Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye igaragaza n’umuryango Hope Walks, usanzwe wita ku bana bavukanye ubu burwayi mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu.

Ku ruhande rw’Ibitaro bya Masaka, Hanyurwimfura Jean Damascène, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, yavuze ko iyi nkunga izafasha cyane mu kunoza serivisi z’ubuvuzi no gukomeza gufasha abana gukira neza.

Ati “Hari ubuvuzi dutanga, ariko hakenewe n’ibikoresho bifasha umwana gukira. Izi nkweto n’ibindi bikoresho bizadufasha cyane mu kazi kacu. Iyo tubonye abafatanyabikorwa batwunganira mu kurengera ubuzima bw’aba bana, tugira imbaraga zo gukora neza kurushaho,”

Umuyobozi wa Hope Walks mu Rwanda, Habyarimana Jean Claude, yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubu burwayi kugira umuco wo gukoresha neza inkweto bahawe n’abaganga, kugira ngo indwara itazongera kugaruka.

Ati “Iyo inkweto zikoreshwa neza nk’uko abaganga babisobanura, ibirenge biragororoka kandi ubumuga ntibugaruka,”

Bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye ubu burwayi bashimiye iki gikorwa cy’ubufasha cyatanzwe n’Ambasade ya Isiraheli na Hope Walks, bavuga ko cyabakuye mu bihe bikomeye.

Uwizeyimana Frolida, utuye mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umwuzukuru we yabashije gutangira gutambuka nyuma yo kuvuzwa binyuze muri gahunda ya Hope Walks.

Na ho Uwamurera Beatrice, wo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, umaze imyaka irenga itandatu avuza umwana we, yavuze ko atari gushobora gukomeza iyo hatabaho ubufasha bw’abaterankunga.

Ati “Iyo ntagira abaterankunga sinari kubyishoboza. Imiti n’inkweto byo kwifashisha mu kuvura aba bana birahenda, ariko twabibonye byose nta kiguzi dutanze,”

Umuryango Hope Walks, watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009, watangarije Kinyamateka ko umaze gufasha abarenga ibihumbi umunani (8,000) bavukanye uburwayi bw’ibirenge (Clubfoot) mu bitaro 13 byo hirya no hino mu gihugu.

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka abana bagera kuri 500 bavukana ubu burwayi. Ni yo mpamvu Hope Walks ikomeje gukorana n’inzego za Leta mu kurwanya iki kibazo, hagamijwe ko abana bose bavukanye ubu burwayi bagira amahirwe yo gukura neza, badafite ubumuga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose