Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Iyo ushaka kwiyambura ipfunwe urabanza ukaryambara

Byagarutsweho na Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026 ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ikibazo kigira kiti ‘’ Mwiyambura mute ipfunwe ry’ibyabanje?’’, mu kiganiro n’abanyamakuru ku gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo ushaka kwiyambura ipfunwe urabanza ukaryambara
Iyo ushaka kwiyambura ipfunwe urabanza ukaryambara

Mu gusubiza iki kibazo Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, yagaragaje ko intambwe ya mbere ari ukwemera ukuri no kwemera amakosa.

Yagize ati “Buriya iyo ushaka kwiyambura ipfunwe urabanza ukaryambara, abantu bakabona ko waryemeye, ukabanza ukavuga uti rero ni uku nasaga, ariko mwanyemerera nkiyambura nkambara undi mwambaro?”

Yakomeje asobanura ko hari igihe amadini n’amatorero amwe yagiye yitandukanya n’uruhare rwayo mu mateka mabi, avuga ko Jenoside ari ibya politiki gusa, bityo bamwe mu banyamadini bakihagararaho bavuga ko ntaho bahuriye nayo.

Ati “Uko ubushakashatsi bwakomeje kujya ahagaragara, byageze igihe basanga ahubwo dushobora gushaka ikindi gisobanuro cy’ijambo Jenoside mu idirishya ry’ubutumwa bwiza bw’ivanjiri, kuko iyo Jenoside ibaye muri sosiyete imaze imyaka ijana ibwiriza ubutumwa bwiza biba ari igisebo, ni uguhinyura bikomeye uwo murimo w’ivanjiri.

Iyo umuntu atinyutse kwica undi aba ahakanye Imana kandi Imana ari yo twigisha, iyo abantu batinyutse kujya mu Kiliziya no mu nsengero bakica bagenzi babo biba ari uguhakana icyubahiro n’agaciro k’iyo nzu y’Imana.”

Yongeyeho ko ikindi ari ukudahakana ubugwari bwagaragaye kuri bamwe.

Yagize ati “Ni ukwemera. Njyewe nzi imyiherero myinshi yagiye iba y’abihayimana; uwamenyekanye cyane ni uwabereye mu Ruhengeri, abantu baravuga bati reka turebe ibyabaye. Dufite abantu mu madini n’amatorero yacu bagize uruhare muri Jenoside rutaziguye kandi bakomeye, ariko kandi hakaba n’abandi bahakanye uyu mugambi wa Jenoside, bamwe barapfuye babizira, abandi bariho ari na bo ndahemuka z’u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo hari abakoze ibibi, hari n’ababaye intangarugero bagomba gufatirwaho urugero mu kubaka ejo hazaza heza.

Ati “Hari bacye basigaye batubereye nk’itara, batubera icyubahiro, batubera irembo ryo gucamo, dushobora kuvuga ngo noneho reka twigire ku bigwari mu kwirinda ikibi, ariko twigire no ku beza bashoboye gukora icyiza kugira ngo twubake abeza benshi, n’andi mateka yazagenda azana tuzagire umuryango w’abakirisitu washobora kwanga ikibi nka Feresita n’abandi twavuga.”

Pasiteri Ruzibiza yasoje avuga ko abantu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu izina rya Bibiliya ari abo kwamaganwa, ndetse bagahabwa ubutumwa n’ababayobora bw’urukundo no kubaka ubumuntu kuruta gusenya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose