JEC Rwanda yishimiye kwakira ubuyobozi bwayo ku rwego rw’isi ku nshuro ya mbere
Abanyamuryango ba Jeunesse Estudiantine Catholique (JEC) mu Rwanda bagaragaje ibyishimo n’ishema batewe no kwakira ku nshuro ya mbere ubuyobozi bw’umuryango ku rwego rw’isi, mu ruzinduko rw’iminsi itanu rugamije gusuzuma aho JEC igeze no gushimangira ubufatanye.
Uru ruzinduko ruyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa JEC ku rwego rw’isi, Adv. Roshan Melwyn Lobo, rwatangiye kuwa 14 rukazarangira ku wa 18 Werurwe 2026. Ni uruzinduko rugamije kureba uko umuryango uhagaze muri iki gihugu no gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye z’uyu muryango ku isi.
Padiri Celestin Mbarushimana, ushinzwe JEC muri Diyosezi ya Ruhengeri no mu karere ka Afurika yo hagati ikoresha ururimi rw’Igifaransa, aganira na Kinyamateka, yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe akomeye yo kugaragaza ibikorwa by’umuryango no kuganira ku cyerekezo cyawo.
Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kwakira ubuyobozi bwacu ku rwego rw’isi. Twabonye umwanya wo kubereka ibikorwa dukora, tubatembereza mu bigo bitandukanye birimo iseminari nto ya Nkumba, INES Ruhengeri ndetse n’amaseminari makuru nka Nyakibanda abarizwamo abanyamuryango ba JEC.”
Yongeyeho ko uru ruzinduko rwabagejeje no ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, ahabereye urugendo nyobokamana rufite igisobanuro gikomeye mu mateka ya JEC, cyane ko umwe mu babonekewe Marie Claire Mukangango yahoze ari umunyamuryango n’umuyobozi w’uyu muryango mu ishuri yigagamo.
Mu zindi gahunda, ubuyobozi bwa JEC ku isi bwanasuye icyicaro cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi, bunagirana ibiganiro n’urubyiruko rwo mu mashuri makuru, na za kaminuza ndetse n’ayisumbuye, harimo n’abiga ku ishuri rya Saint André i Nyamirambo.
Mu kiganiro kirambuye, Umunyamabanga Mukuru wa JEC ku rwego rw’isi, Adv. Lobo yagiranye na Kinyamateka kuri uyu wa 17 Werurwe 2026, yagaragaje ko intego nyamukuru y’uruzinduko ari ukwegera abanyamuryango ku rwego rw’ibanze no gukomeza kubaka umuryango ushingiye ku bufatanye.
Ati “Turashaka kureba ubuzima bwa JEC ku rwego rw’ibanze no gushimangira umubano hagati y’inzego zitandukanye. Ni ingenzi kwicarana tukaganira ku mbogamizi no gushakira hamwe ibisubizo birambye.”
Yashimangiye ko ibiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi ba Kiliziya, abapadiri bashinzwe urubyiruko n’abayobozi b’abalayiki bifasha gusuzuma aho bageze no gufata imyanzuro igamije guteza imbere umuryango.
Ku bijyanye n’ibyo yabonye mu Rwanda, Lobo yagaragaje ko JEC ifite imbaraga zigaragara, n’ubwo harimo n’imbogamizi.
Yagize ati “Icyantangaje cyane ni imbaraga n’ubwitange bw’abanyamuryango. JEC ihabwa agaciro muri Kiliziya kandi urubyiruko ruyitabira ku bwinshi.”
Yashimye kandi uruhare rw’abiga mu maseminari, agaragaza ko ari ikimenyetso cyiza cy’ejo hazaza h’umuryango n’uruhare rwayo mu gutegura abapadiri bazasobanukirwa neza ubuzima n’ibibazo by’urubyiruko.
Ati “Nibo bapadiri b’ejo hazaza bazaba baratojwe guherekeza urubyiruko, barusobanukiwe, kandi bashoboye kuruyobora mu nzira nziza.”
Ubuyobozi bwa JEC ku isi bwagaragaje kandi ko bufite icyizere ku ruhare rw’abalayiki n’abapadiri bafasha urubyiruko, bikomeje gutuma umuryango ukura kandi ugakomera.
Biteganyijwe ko uru ruzinduko rw’uyu munyamabanga mukuru ruzakomereza mu bindi bihugu byo mu karere; Burundi, Sudan y’epfo na Tanzania, mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye no guteza imbere JEC ku mugabane wa Afurika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.