Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Karidinali Ambongo yamaganye imvugo ishyigikira intambara

Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arkiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yamaganye imvugo ivuga ko kugira ngo amahoro aboneke, abantu bagomba gutegura intambara.

Karidinali Ambongo yamaganye imvugo ishyigikira intambara
Karidinali Ambongo yamaganye imvugo ishyigikira intambara

Yabigarutseho mu Nama mpuzamahanga yiga ku mahoro yabereye i Assisi mu Butaliyani, ku wa 25 Ukwakira 2026.

Mu gutekereza ku ruhare rw’intwaro n’imbaraga za gisirikare mu gukemura ibibazo by’umutekano, Karidinali Ambongo yavuze ko ibyo abantu benshi bafata nk’ibimenyetso by’imbaraga, birimo intwaro, ubutegetsi, amafaranga n’urugomo, bishobora ahubwo kugaragaza intege nke.

Aboneraho kwamagana imvugo igira iti “Niba ushaka amahoro, tegura intambara”, avuga ko gutegura intambara bishobora gutuma abantu bayijyamo, maze abatishoboye bakaba ari bo bishyura ikiguzi cyayo.

Ati “Utegura intambara amaherezo ayijyamo, kandi buri gihe abakene ni bo bishyura ikiguzi cyayo.”

Yagaragaje ko amafaranga akoreshwa mu bya gisirikare ku isi akomeje kwiyongera, ibihugu bikongera intwaro zabyo, mu gihe ubwoba bwo kugabwaho ibitero na bwo bukomeza kugira uruhare mu kugena imibanire yabyo.

Mu gusobanura akamaro ko guharanira amahoro, Karidinali Ambongo yifashishije inyigisho za Papa Fransisiko ziri mu nyandiko Fratelli Tutti, igaragaza ko intambara ari ikimenyetso cy’uko politiki n’ubumuntu byananiwe.

Yibukije kandi ko Papa Leo XIV, mu butumwa bwe bwa mbere ku Munsi Mpuzamahanga w’Amahoro, yanenze imyumvire ishingiye ku gutera ubwoba abandi, ashimangira ko umubano hagati y’ibihugu n’abantu ukwiye gushingira ku mategeko no ku kwizerana.

Karidinali Ambongo yasobanuye ko amahoro akwiye guharanirwa ari ayubakwa binyuze mu kwicisha bugufi, kwihangana no kugabanya ubushyamirane, aho gushingira ku gukoresha intwaro no gutera abandi ubwoba.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose