Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Uburezi n’uburere bw’urubyiruko ni byo shingiro ry’ejo hazaza ha Kiliziya – Musenyeri Musengamana

Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ushinzwe ubutumwa bw’abalayiki muri Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Abalayiki, yavuze ko urubyiruko n’uburezi ari bimwe mu by’ingenzi Kiliziya Gatolika mu Rwanda ishyize imbere, kuko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo hazaza ha Kiliziya n’igihugu.

Uburezi n’uburere bw’urubyiruko ni byo shingiro ry’ejo hazaza ha Kiliziya – Musenyeri Musengamana
Uburezi n’uburere bw’urubyiruko ni byo shingiro ry’ejo hazaza ha Kiliziya – Musenyeri Musengamana

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru bya Fides,  ubwo yari yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imiryango ya Agisiyo Gatolika y’Abalayiki (IFCA), ryabereye i Roma mu Butaliyani kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2026.

Yasobanuye ko urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage b’u Rwanda, bityo ko kurwitaho no kurufasha kubona uburezi bufite ireme ari umurimo ukwiye kwitabwaho by'umwihariko.

Ati “Urubyiruko rugize abarenga 70% by’abaturage b’u Rwanda. Ni yo mpamvu uburezi n’urubyiruko biri mu by’ingenzi mu butumwa bwacu bwa gishumba, kuko bifitanye isano ya hafi.”

Yakomeje agaragaza ko urubyiruko ari imbaraga z’ejo hazaza, bityo ko kurufasha gukura neza, haba mu bumenyi no mu ndangagaciro, ari imwe mu ntego z’ingenzi za Kiliziya.

Ati“Urubyiruko ni rwo mizero y’ejo hazaza ha Kiliziya. Bityo, kururerera mu ndangagaciro nziza no kurufasha gukura mu buryo bwuzuye ni imwe mu ntego z’ingenzi za gahunda yacu y’ubutumwa, kimwe no guteza imbere umuryango.”

Musenyeri Musengamana yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibishoboka mu guteza imbere uburezi no guharanira ko bugera ku bana bose. Icyakora, yagaragaje ko hakiri imbogamizi zigomba gukemurwa kugira ngo buri mwana abone amahirwe yo kwiga kandi ahabwe uburezi bufite ireme.

Ati“Tugomba kwemera ko ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibishoboka mu guteza imbere uburezi no guharanira ko bugera kuri bose. Icyakora, haracyari byinshi byo gukora, cyane cyane kugira ngo buri mwana abone amahirwe yo kwiga.”

Mu mbogamizi yagarutseho harimo ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri amwe n’amwe, aho usanga umubare w’abiga mu ishuri rimwe ari munini, ndetse n’icyifuzo cyo kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Hari amashuri usanga abanyeshuri ari benshi cyane mu ishuri rimwe, kandi n’ubuziranenge bw’uburezi buracyakeneye kunozwa.”

Ibi bigaragaza ko, nubwo kubona amashuri n’amahirwe yo kwiga ari ingenzi, hakenewe no kwita ku buryo uburezi butangwa, kugira ngo abana bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha mu buzima bwabo no mu iterambere ry’igihugu.

Musenyeri Musengamana yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite uruhare rukomeye mu burezi, binyuze mu mashuri menshi ikorera hirya no hino mu gihugu.

Yasobanuye ko ayo mashuri akubiyemo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye, kandi ko Kiliziya ishaka gukomeza kugira uruhare mu gutanga uburezi bufite ireme, bwubakiye ku ndangagaciro za gikristu.

Ati “Kiliziya na yo irifuza gutanga umusanzu wayo muri uru rwego, kuko isanzwe irufitemo uruhare rukomeye. Ifite amashuri menshi hirya no hino mu gihugu, uhereye ku mashuri y’incuke n’abanza kugeza ku yisumbuye.”

Yakomeje agira ati “Turifuza gukomeza gutanga uburezi bufite ireme, bushingiye ku ndangagaciro za gikristu.”

Ibi bigaragaza ko uburezi Kiliziya ishaka gutanga butagamije gusa gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bwo mu ishuri, ahubwo bunagamije kubafasha gukura bafite indangagaciro zibafasha kubana neza n’abandi no kugira uruhare rwiza mu muryango mugari.

Uretse ibijyanye n’uburezi, Musenyeri Musengamana yavuze ko urubyiruko ruhura n’ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka ku mikurire yarwo no ku hazaza harwo.

Muri byo harimo imikoreshereze idahwitse y’imbuga nkoranyambaga, ibibazo bishingiye ku mibanire yo mu miryango, ndetse no kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagaragaje ko ari ngombwa gufasha urubyiruko kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo burufitiye akamaro, aho kurureka rikaba inkomoko y’ibibazo.

Ati: “Amatelefoni agezweho n’imbuga nkoranyambaga na byo bishobora guteza ibibazo iyo urubyiruko rutatojwe kubikoresha neza kandi mu buryo bushyize mu gaciro. Ni ngombwa kurufasha kumenya kubibyaza umusaruro, aho kubatwa na byo.”

Yavuze ko Kiliziya yatangiye gahunda zigamije kwigisha urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, kandi ko iyi mirimo inyuzwa mu matsinda ya Agisiyo Gatolika, muri za paruwasi no mu mashuri ya Kiliziya.

Ati: “Nka Kiliziya, twatangiye gahunda z’uburere zigamije gufasha urubyiruko muri urwo rwego. Urugero, Komisiyo nyobora yateguye gahunda zigamije kwigisha urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga. Iyi mirimo tuyinyuza mu matsinda y’Agisiyo Gatolika, muri za paruwasi no mu mashuri ya Kiliziya.”

Muri iki kiganiro yagiranye na Fides, Musenyeri Musengamana yagaragaje kandi ko uburezi n’urubyiruko bidashobora gutandukanywa n’umuryango, kuko umuryango ari hamwe mu hantu ha mbere umwana ahabwa uburere n’indangagaciro zimufasha gukura.

Yavuze ko nyuma yo kwizihiza imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateguye gahunda y’imyaka 25 iri imbere, ishyira imbere ubutumwa bujyanye n’umuryango, urubyiruko, uburezi ndetse n’ubwiyunge.

Ibi bigaragaza ko Kiliziya ishaka gukomeza gufatanya n’abandi mu gufasha urubyiruko kubona uburezi bufite ireme, gukura rufite indangagaciro nziza no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Musenyeri Musengamana ashimangira ko urubyiruko ari amizero y’ejo hazaza, bityo ko kurwitaho, kururera no kurufasha kubona amahirwe yo kwiga ari inshingano ikomeye mu kubaka Kiliziya n’umuryango nyarwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose