Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Nta mahoro azaboneka hatabayeho ibiganiro - Karidinali Ambongo

Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arkiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yavuze ko amahoro arambye mu burasirazuba bw’icyo gihugu adashobora kuboneka hatabayeho ibiganiro byitabirwa n’impande zose zihanganye, harimo n’abari mu ntambara.

Nta mahoro azaboneka hatabayeho ibiganiro - Karidinali Ambongo
Nta mahoro azaboneka hatabayeho ibiganiro - Karidinali Ambongo

Yabivugiye mu Nama mpuzamahanga yiga ku mahoro yateguwe n’Umuryango wa Sant’Egidio, yabereye i Assisi mu Butaliyani, ku wa 25 Ukwakira 2026. Yagaragaje ko ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri Kongo bikomeje kudindizwa n’ibisabwa mbere y’uko bitangira, imipaka ishyirwaho ku bigomba kuganirwaho ndetse no kutumvikana ku bazabyitabira, mu gihe imirwano mu burasirazuba bw’igihugu ikomeje.

Kiliziya yasabye ibiganiro byunga Abanyekongo

Karidinali Ambongo yavuze ko Kiliziya Gatolika, yashyize imbere igitekerezo cyiswe amasezerano mbonezamubano agamije amahoro no kubana neza.

Yasobanuye ko atari gahunda ya politiki, ahubwo ari uburyo bwo guhuriza abantu hamwe, bakaganira ku bibazo bibugarije, bakumva ibikomere bya buri ruhande kandi bakongera kubaka ubumwe bw’igihugu bashingiye ku cyerekezo bahuriyeho, aho gushingira ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.

Yibukije ko muri Nyakanga 2026, Perezida wa Kongo yasabye ko habaho ibiganiro bya politiki byitabirwa n’impande zose, maze abayobozi b’amadini bakemera inshingano bahawe zo kubigiramo uruhare.

Icyakora, yavuze ko iyo gahunda yakomwe mu nkokora n’ibisabwa mbere y’uko ibiganiro bitangira, imipaka ishyirwaho ndetse no guhitamo mbere y’igihe abazemererwa kubyitabira.

Yagize ati “Twahangana dute n’ubushotoranyi, mu gihe abahungu n’abakobwa ba Kongo bakomeje kuba ibice bibangikanye aho kugira ngo babe umwe? Ubu ariko ibi biganiro byarahagaze.”

Yakomeje agira ati “Hashyirwaho ibisabwa mbere y’uko ibiganiro bitangira, hagashyirwaho imipaka itagomba kurengwa, kandi hakemezwa mbere y’igihe abazemererwa kwicara ku meza y’ibiganiro n’abazahashyirwa inyuma.”

Karidinali Ambongo yashimangiye ko hagati y’impande zihanganye hakiri ibikomere n’ukutizerana, kandi ko amaraso yamaze kumeneka asaba ubutabera. Icyakora, yashimangiye ko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo kwanga ibiganiro.

Yagize ati “Imbaraga za gisirikare zonyine ntizizazana amahoro muri Kongo; inzira ya politiki irimo impande zose ni yo yonyine yabigeraho.”

Amahoro yubakwa n’ibiganiro, si intwaro

Karidinali Ambongo, yavuze ko ibiganiro ari inzira isaba ubutwari, cyane cyane igihe bigomba guhuza abantu bafata abandi nk’abanzi.

Ati “Ibiganiro ni ijambo ritagatifu, ni ijambo ry’ingenzi rishobora kudukiza.”

Yongeyeho ko amahoro atubakwa hagati y’inshuti gusa, ahubwo ko ashobora kugerwaho igihe abahanganye bemeye kumenyana no kwakirana nk’abavandimwe.

Yagize ati “Amahoro ntashyirwaho hagati y’inshuti; yubakwa hagati y’abahanganye bemera kumenyana no kwakirana nk’abavandimwe.”

Yavuze ko ibiganiro atari uburyo abanyantege nke bakoresha, ahubwo ko ari inzira y’abafite imbaraga zo kwifata no kwirinda gusenya abandi kugira ngo bagere ku byo bashaka.

Mu kugaragaza ko ibiganiro bishobora kurangiza intambara zimaze igihe kirekire, yatanze urugero rwa Mozambike, aho impande zari zimaze imyaka 16 zirwana zashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Roma mu 1992, nyuma y’ibiganiro byari bimaze imyaka irenga ibiri, byafashijwemo n’Umuryango wa Sant’Egidio.

Yavuze ko ibyabaye muri Mozambike bigaragaza ko n’ibisa n’ibidashoboka bishobora kugerwaho igihe abantu bemeye ko umwanzi w’uyu munsi ashobora kuzaba umufatanyabikorwa w’ejo.

Intambara ikomeje guhitana abantu no guteza inzara

Karidinali Ambongo yavuze ko umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo ari ibyago bimaze imyaka igera kuri 30, byahitanye abantu benshi, bigatuma abandi bava mu byabo kandi bigatera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa.

Yagaragaje ko, nk’uko imibare y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza, abantu babarirwa muri za miliyoni bamaze guhitanwa n’intambara, abarenga miliyoni esheshatu bakaba baravuye mu byabo ariko bakaguma imbere mu gihugu, mu gihe abarenga miliyoni 26 bafite ikibazo gikomeye cyo kubona ibiribwa.

Yibukije ko Goma yafashwe n’ihuriro rya AFC/M23 muri Mutarama 2025, naho Uvira ikaza gufatwa mu Kuboza, nyuma y’iminsi mike amasezerano ya Washington asinywe.

Yagaragaje ko nubwo hakomeje gusinywa amasezerano mu mahanga no gutegurwa inzira z’ibiganiro i Doha n’ahandi, imirwano ikomeje mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Kongo.

Yagize ati “Amasezerano asinyirwa mu murwa mukuru w’ibihugu by’amahanga, hagatoranywa inzira z’ibiganiro i Doha n’ahandi, ariko hagati aho imirwano igakomeza muri Masisi, Walikale, Fizi na Uvira. Abaturage baracyategereje amahoro.”

Umutungo wa Kongo ukomeje kugaburira intambara

Karidinali Ambongo yavuze ko imwe mu mpamvu zituma intambara ikomeza ari uko agaciro k’ubuzima bw’umuntu katagihabwa umwanya ukwiye, mu gihe umutungo kamere w’igihugu ari wo ushyirwa imbere.

Yagize ati “Coltan, kasegerete na zahabu byo mu misozi yacu bigaburira intambara aho kugaburira abana bacu.”

Yagaragaje akarengane k’uburyo bubiri; ako mu gihugu imbere, aho umutungo wegerezwa abantu bake mu gihe benshi bakomeje kubaho mu bukene, n’ako hanze y’igihugu, aho inyungu z’amahanga zituma habaho guhatanira umutungo wa Kongo.

Yanenze ibyo yise guceceka kw’amahanga akomeza kungukira mu gusahura umutungo w’icyo gihugu.

Icyakora, yashimangiye ko Abanyafurika na bo bafite inshingano zo gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke ku mugabane wabo.

Yagize ati “Amahoro muri Afurika abanza kutuvaho, twe Abanyafurika. Ubu umupira uri mu kibuga cyacu.”

Mu gusoza ijambo rye, Karidinali Ambongo yasabye abayobozi ba politiki muri Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari kongera gufungura inzira y’ibiganiro, ntawe uhejwe no kwirinda kugira ibyo basaba mbere y’igihe bituma bidashoboka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose