Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Cristóbal López Romero wa Rabat yahagaritse by’agateganyo inshingano ze mu gihe agikorwaho iperereza

Karidinali Cristóbal López Romero, Arikiyepisikopi wa Rabat muri Maroc, yatangaje ko ahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose bya gishumba n’ibijyanye n’imihango ya Kiliziya ikorerwa mu ruhame, mu gihe Kiliziya Gatolika iri gukora iperereza ry’ibanze ku birego ashinjwa byo kuba yaragaragaje imyitwarire idakwiye ku bagore bakuze.

Karidinali Cristóbal López Romero wa Rabat yahagaritse by’agateganyo inshingano ze mu gihe agikorwaho iperereza
Karidinali Cristóbal López Romero wa Rabat yahagaritse by’agateganyo inshingano ze mu gihe agikorwaho iperereza

Mu butumwa yagejeje ku muryango wa Arikidiyosezi ya Rabat, Karidinali López Romero yavuze ko dosiye ye iri gusuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha muri Vatikani, anashimangira ko nta cyaha yakoze.

Yagize ati “Nta gikorwa na kimwe cy’ihohotera, urugomo cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina nakoze.”

Uyu mushumba wa Kiliziya yavuze ko akurikiranweho ibirego byo kuba yaragaragaje imyitwarire idakwiye ku bagore bakuze, ariko ko yemeye gukorana byuzuye n’inzego za Kiliziya ziri gukora iperereza kugira ngo ukuri kugaragare.

Yagize ati “Nshinjwa imyitwarire idakwiye ku bagore bakuze. Ndi gufatanya byuzuye n’urwego rwa Kiliziya ruri gukora iperereza kuri ibi birego.”

Karidinali López Romero yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kwitandukanya by’agateganyo n’ibikorwa bya gishumba kugira ngo iperereza rikorwe mu bwisanzure kandi hatagira ikiribangamira.

Mu magambo ye yagize ati “Muri iki gihe cy’iperereza, kandi kugira ngo ritabangamirwa, ngiye gusubira inyuma by’agateganyo, sinzongera kuyobora ibirori bya Kiliziya bikorwa mu ruhame cyangwa ngo nitabire ibikorwa bya gishumba, nk’uko namwe mubyumva.”

Yemeye ko aya makuru ashobora gutera urujijo n’ibibazo mu bakristu bo muri Arikidiyosezi ya Rabat, avuga ko ari yo mpamvu yabonye ari ngombwa kubamenyesha uko ibintu bihagaze hakiri kare.

Karidinali kandi yasabye abakristu n’abihayimana gukomeza gusabira abantu bose bagizweho ingaruka n’iki kibazo, Kiliziya ndetse na we ubwe, mu gihe hategerejwe imyanzuro izafatwa n’inzego zibifitiye ububasha muri Kiliziya nyuma y’iperereza.

Yagize ati “Mu gihe tugitegereje imyanzuro Kiliziya izafata, nimusabire abari kunyura muri ibi bibazo, musabire Kiliziya yacu, dusabirane kandi namwe munyibuke mu masengesho yanyu.”

Kugeza ubu, Kiliziya ntiratangaza amazina cyangwa imyirondoro y’abamushinja, mu rwego rwo kubahiriza iperereza no kurinda abatangabuhamya. Icyakora, amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo AFP, Vatican News, agaragaza ko nibura abagore batanu ari bo bashinja Karidinali Cristóbal López Romero ihohoterwa ribakorerwa.

Dosiye y’ibi birego yamaze gushyikirizwa inzego zibifitiye ububasha muri Vatikani, zikaba zikomeje iperereza ry’ibanze kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibivugwa, mbere y’uko hafatwa umwanzuro.

N’ubwo bimeze bityo kandi, kugeza ubu, Vatikani ntiratangaza igihe iperereza rizarangirira cyangwa imyanzuro izafatwa nyuma yo gusuzuma ibi birego. Karidinali López Romero we akomeje gushimangira ko ari umwere kandi ko yiteguye gukurikiza inzira zose za Kiliziya zigamije kugaragaza ukuri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose