Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yasabye abakirisitu n’abandi bose bazifuza kwifatanya na Kiliziya Gatolika kwizihiza isozwa rya Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, mu birori biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, mu Mujyi wa Kigali, ku wa 5 Ukwakira 2026.

Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali
Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, aho yashishikarije abakirisitu kuzitabira ibi birori ku bwinshi, abibutsa ko bizaba ari indunduro y’ibihe byihariye Arikidiyosezi ya Kigali yamaze yizihiza iyi Yubile mu byiciro bitandukanye.

Yagize ati “Ndagira ngo nshishikarize abakirisitu kuzitabira gusoza Yubile, izaba ari indunduro ya Yubile yacu tukazayizihiriza muri Stade Amahoro. Ubwo rero ndabashishikariza kuzaza muri benshi.”

Karidinali Kambanda yanaboneyeho gusaba abakirisitu n’abandi bose bafite ubushake bwo gushyigikira ibi birori gutanga inkunga izafasha mu myiteguro yabyo, cyane cyane mu kwishyura ikiguzi cyo gukoresha Stade Amahoro no kwakira neza abazitabira ibi birori.

Yagaragaje ko ubufatanye bw’abakirisitu n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi kugira ngo ibi birori bizagende neza kandi abazabyitabira bakirwe mu buryo bukwiye.

Yubile y’imyaka 50 yizihijwe mu byiciro bitandukanye

Guhimbaza iyi Yubile mu bihe bitandukanye byagiye biba umwanya kuri Arikidiyosezi ya Kigali wo kuzirikana urugendo imaze gukora, gushimira Imana ku byo yagezeho no gukomeza ubutumwa bwa Kiliziya.

Muri iki gihe cya Yubile, habaye ibirori n’ibikorwa byizihijwe mu byiciro binyuranye; Yubile y’umuryango, Yubile y’Ubusaserdoti, Yubile ya Batisimu n’ibindi byiciro birimo n’ibyitegura kuyihimbaza mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

Ubwo hizihizwa Yubile y'Ubusaserdoti
Ubwo hizihizwa Yubile y'Ubusaserdoti

Ibyo bikorwa byagiye bibera muri za paruwasi zitandukanye zigize Arikidiyosezi ya Kigali.

Ibi byiciro byatanze umwanya wo guhuriza hamwe abakirisitu, gusangira ibyishimo by’iyi Yubile no kurushaho kuzirikana uruhare rwa buri wese mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya.

Ibirori biteganyijwe muri Stade Amahoro bizaba ari umwanya wo guhuriza hamwe abakirisitu n’abandi bazaba bitabiriye isozwa ry’iyi Yubile, basoze ku mugaragaro urugendo rwo kwizihiza imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.

Inzego za Leta zifatanyije na Arikidiyosezi ya Kigali muri Yubuli y'Ubusaserdoti
Inzego za Leta zifatanyije na Arikidiyosezi ya Kigali muri Yubuli y'Ubusaserdoti
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose