Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Kenya: Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo Gatolika cya Bibiliya ku mugabane

Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo ihoraho y”Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM) yateraniye i Nairobi muri Kenya, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2026, mu nama yayo ya kabiri y’uyu mwaka. Muri iyo nama, umwe mu mihango y’ingenzi wabaye ni uwo guha umugisha no gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako nshya izakoreramo Ikigo Gatolika cya Bibiliya muri Afurika na Madagasikari (CEBAM).

Kenya: Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo Gatolika cya Bibiliya ku mugabane
Kenya: Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo Gatolika cya Bibiliya ku mugabane

Iyi nama yayobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida wa SECAM. Yitabiriwe n’Abepiskopi bagize Komisiyo ihoraho, hamwe n’abanyamabanga bakuru b’iri huriro ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagasikari.

Mu byaganiriweho muri iyi nama harimo ibikorwa n’ubutumwa bya SECAM n’uruhare rwa Kiliziya nk’Umuryango w’Imana muri Afurika na Madagasikari.

Abitabiriye inama basuzumye aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ibikorwa bya SECAM rigeze, barebera hamwe ibikorwa biri gukorwa, banasesengura raporo zitandukanye zatanzwe muri iyi nama. Banabonye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku buzima bwa Kiliziya no ku bibazo by’imibereho y’abaturage mu turere dutandukanye twa Afurika n’ibirwa biyikikije.

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi yaranze iyi nama ni umuhango wabaye ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, aho Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Perezida wa SECAM, yahaye umugisha anashyira ibuye ry’ifatizo ry’icyicaro gishya cy’ikigo Gatolika muri Afrika (BICAM).

Ikigo Gatolika cya Bibiliya muri Afurika na Madagasikari (BICAM) kiyobowe na Padiri Anselm Kamuyu, wo muri Arikidiyosezi ya Nairobi. Ni urwego rwa SECAM rushinzwe guteza imbere, guhuza no gutegura ibikorwa by’iyogezabutumwa rishingiye kuri Bibiliya, ndetse no guhindura Bibiliya mu ndimi zitandukanye zikoreshwa muri Afurika.

BICAM ikorera muri Komisiyo ya SECAM ishinzwe iyogezabutumwa. Ihuriza hamwe inzego zishinzwe iyogezabutumwa rishingiye kuri Bibiliya mu nama z’Abepiskopi Gatolika zo ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’ibihugu, inzego zishingiye ku madiyosezi, ndetse n’imiryango n’ibigo bitandukanye bikora uwo murimo hirya no hino muri Afurika no ku birwa biyikikije.

Iki kigo gifite uruhare rukomeye mu gufasha Kiliziya muri Afurika gukomeza gusakaza Ijambo ry’Imana, kurigeza ku bantu mu ndimi bumva no guteza imbere imyumvire n’imibereho bya gikristu bishingiye ku Byanditswe Bitagatifu

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose