Cyangugu: Umwepiskopi yahaye umugisha urugo rushya rw’Ababikira b’Akana Yezu rwubatse muri paruwasi Katedrali
Kuri uyu wa 28 Ukwakira, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, habaye umuhango wo guha umugisha urugo rushya rw’Umuryango w’Ababikira b’Akana ka Yezu, washinzwe na Mama Adria Nyirabarima. Uwo muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, mu rwego rwo gukomeza no guteza imbere ubutumwa bw’uyu muryango bushingiye ku gusenga, gushengerera Isakaramentu Ritagatifu no gukorera abakene, imfubyi n’abandi bose bakeneye impuhwe n’urukundo.
Urwo rugo rushya rwubatse muri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu, hepfo gato y'inzu mberabyombi(salle) ya Centre Pastoral Incuti, mu Murenge wa Kamembe , Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba.
Ruje rusanga urugo rukuru ruherereye mu Rusayo ho muri Paruwasi ya Mushaka, ahantu hafite amateka akomeye ajyanye n’ubuzima n’ubutumwa bwa Mama Adria Nyirabarima, wahahinduye igicumbi cy’impuhwe n’urukundo ku batishoboye.
Ababikira b’Akana ka Yezu: Umuryango ukomoka ku rukundo n’impuhwe
Umuryango w’Ababikira b’Akana ka Yezu watangijwe na Mama Adria Nyirabarima ku wa 1 Gicurasi 1998, agamije gukomeza no kwagura ibikorwa by’urukundo n’impuhwe yari amaze igihe akorera abantu batishoboye. Uwo muryango ushingiye ku buzima bw’isengesho, cyane cyane gushengerera Isakaramentu Ritagatifu, no ku bikorwa by’urukundo bigaragarira mu kwita ku mfubyi, abarwayi, abakene n’abandi bantu bari mu buzima bugoye.
Ishingwa ry’uyu muryango ryabaye intambwe ikomeye mu gutuma ubutumwa Mama Adria yari yaratangije bukomeza no mu gihe atakiriho. Ababikira b’Akana ka Yezu bakomeje umurage w’uwabashinze, bashishikarira guhuza isengesho n’ibikorwa bifatika by’urukundo, bagaragaza ko gukunda Imana bigomba no kugaragarira mu kwita ku muntu, cyane cyane uwugarijwe n’ibibazo by’ubuzima.
Ubutumwa bw’uyu muryango bufite imizi mu Rusayo, ahari urugo rwahindutse ikimenyetso cy’impuhwe, kwakira abababaye no guha icyizere abari baratakaje ibyiringiro.
Amateka y’ugushengerera Isakaramentu Ritagatifu muri uwo muryango ajyanye n’uruhushya rwemejwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, wemeye ko Isakaramentu Ritagatifu rishyirwa mu Rusayo. Ryahageze ku wa 22 Kanama 1984, bityo riba intangiriro ikomeye y’ubuzima bw’isengesho n’ugushengerera.
Mama Adria Nyirabarima: Umubyeyi w’impuhwe n’urukundo
Mama Adria Nyirabarima washinze umuryango w’Ababikira b’Akana Yezu, yavutse mu mwaka wa 1953 mu Murenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, muri Paruwasi ya Mushaka, Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Yari umukobwa wa Muvunyi Augustin na Nyiramuhimbo Anne Marie. Nyina yitabye Imana amubyara, asigara arerwa na se. Yabatijwe ku wa 25 Nyakanga 1954, ahabwa Ukaristiya ya mbere mu mwaka wa 1967, akomezwa mu mwaka wa 1971.
Ku wa 29 Nzeri 1973, yashakanye na Nsengiyumva Augustin, batura mu Gasayo, mu Murenge wa Gashonga, muri Paruwasi ya Mushaka. Babyaranye abana bane. Nyuma y’igihe, yahuye n’ibigeragezo bikomeye byo kubura umugabo we n’abana be bane, bose bitabye Imana.
Nubwo yanyuze mu gahinda gakomeye ko kubura abo yakundaga, Mama Adria yahisemo guhindura ububabare bwe isoko y’impuhwe n’urukundo. Amaze gupfakara, yahariye ubuzima bwe gufasha abatishoboye, cyane cyane imfubyi, abarwayi n’abakene.
Aho yari atuye hahindutse ikigo cy’impuhwe cyiswe Umurwa w’Impuhwe wa Rusayo. Ni ho yakiriraga abana benshi babuze ababyeyi, akabarera, akabafasha kubona uburere n’ubufasha bw’ibanze. Yakiraga kandi abandi bantu bari mu buzima bugoye, barimo abarwayi n’abari barugarijwe n’ubukene. Umurwa w’Impuhwe wabaye ahantu abantu benshi babonera ubuhungiro, ubufasha n’ihumure.
Ubutwari bwa Mama Adria mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Mama Adria Nyirabarima yagaragaje ubutwari n’ubwitange budasanzwe. Yafashije kurokora Abatutsi barenga 500, abakira kandi abahisha mu bihe byari birimo ibyago bikomeye byo kwicwa.
Iki gikorwa ni kimwe mu bigaragaza uburemere bw’urukundo n’impuhwe byamurangaga. Mu gihe benshi bari mu kaga, yahisemo kurengera ubuzima bw’abandi, atitaye ku ngaruka yashoboraga guhura na zo. Ubutwari bwe bwabaye igihamya cy’uko urukundo nyakuri rudahera mu magambo, ahubwo rugaragarira mu bikorwa byo kurengera ubuzima bwa mugenzi wawe.
Ibikorwa bye by’ineza ntibyagarukiye ku kurokora abantu muri Jenoside. Yakomeje kwita ku batishoboye, arera abana batagira kivurira, afasha abarwayi n’abakene, kandi ashyiraho urufatiro rw’umuryango w’abihayimana wari gukomeza ubwo butumwa.
Ishingwa ry’Ababikira b’Akana ka Yezu n’umurage yasize
Ku wa 1 Gicurasi 1998, Mama Adria Nyirabarima yatangije Umuryango w’Ababikira b’Akana Yezu kugira ngo ibikorwa by’isengesho, gushengerera Isakaramentu Ritagatifu n’ibikorwa by’impuhwe yari yaratangije bikomeze kandi birusheho gukura.
Ishingwa ry’uyu muryango ryari uburyo bwo guha umurage we urufatiro rukomeye, kugira ngo ubutumwa bwo gukunda Imana no gukorera abakene butazahagarara igihe ubuzima bwe ku isi buzaba burangiye.
Kuva ubwo, Umuryango w’Ababikira b’Akana ka Yezu wakomeje guhuza ubuzima bw’isengesho n’ibikorwa by’urukundo. Umurwa w’Impuhwe wa Rusayo ukomeza kuba igicumbi cy’ubu butumwa, aho kwakira abababaye no kubafasha bibanda ku muntu wese ukeneye urukundo, ihumure n’ubufasha.
Umuhango wo guha umugisha urugo rushya rw’uyu muryango wabaye ku wa 28 Ukwakira 2026, ni ikimenyetso cy’iterambere ry’uyu murage n’icyizere cy’uko ubutumwa Mama Adria yatangije buzakomeza gukura no kugera ku bandi benshi.
Gusoza urugendo rwe ku isi n'ugushyingurwa kwe
Mama Adria Nyirabarima yasoje urugendo rwe hano ku isi ku wa 13 Kanama 2023. Yasize amateka akomeye y’ubwitange, ubutwari, isengesho n’urukundo rwagiriye akamaro abantu benshi, cyane cyane imfubyi, abarwayi, abakene n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashyinguwe ku wa 23 Kanama 2023, mu rugo rw’Umurwa w’Impuhwe rwa Rusayo, muri Paruwasi ya Mushaka, Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Gushyingurwa kwe muri uwo Murwa w’Impuhwe yari yarashinze bifite igisobanuro gikomeye, kuko ari ho ibikorwa bye by’urukundo byagize imizi kandi bikomeza kwera imbuto.
Nubwo Mama Adria atakiriho, ibikorwa bye n’umuryango w’Ababikira b’Akana Yezu yashinze bikomeza kuba ubuhamya bw’ubuzima bwahariwe Imana na bagenzi be. Umurage we uributsa ko umuntu ashobora guhindura ibikomere n’ibigeragezo by’ubuzima isoko y’icyizere ku bandi, kandi ko urukundo, iyo rushyizwe mu bikorwa, rushobora kurokora ubuzima, kurera abatagira kivurira no guhumuriza abababaye.
Umugisha wahawe urugo rushya rw’Ababikira b’Akana ka Yezu rwubatse muri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu, ni intambwe ikomeza uwo murage wa Mama Adria Nyirabarima, umugore wahisemo guhindura ubuzima bwe igisubizo ku mibabaro y’abandi. Umurwa w’Impuhwe wa Rusayo ukomeje kuba ikimenyetso cy’uko impuhwe, isengesho n’urukundo bishobora gusiga umurage uramba, urenga ubuzima bw’uwawutangije ukagera no ku bazamukurikira
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.