Karidinali Kambanda yatangije ihuriro rya 9 ry’umuryango w’abana b’ababaririmbyi Pueri Cantores.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, I Kigali muri Paruwasi yisunze Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’igihugu ry’umuryango w’abana b’abaririmbyi Pueri Cantores. Iri huriro rizamara iminsi itatu, ribaye ku nshuro ya 9, rigiye kubera i Nyamirambo mu ishuri rya St Andre, ryitabiriwe n’abana bagera ku 1300 baturutse mu ma Diyosezi yose uretse Diyosezi ya Gikongoro uyu muryango utarageramo.
Igitambo cya Misa gitangiza iri huriro rya Pueri Cantores ku rwego rw’Igihugu cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali. Mu butumwa bwe yasabye abagize umuryango w’abanab’ababririmbyi kugira umutima ukunda Imana kuko ari wo mutima w’umu Pueri Cantores.
Karidinali Kambanda yavuze ko yizeye ko iri huriro rizatanga ububyutse kandi rikagirira akamaro Kiliziya n’igihugu. Yabwiye aba Pueri Cantores ko bagomba gukurana umutima w’urukundo no kuririmbira Imana.
Yagize ati “Umutima ukunda Imana ni wo mutima w’umu Pueri Cantores, ni wo uranga Pueri Cantores, umu Pueri ahora yishimye, aririmba. Kuririmba ni igikorwa cy’ibyishimo; kuririmba wishimye bituma rya sengesho rinyura Imana. Isengesho muririmbye rifite agaciro kikubye inshuro ebyiri, no mu gitambo cy’Ukaristiya iyo muririmbye, biha rya sengesho ryacu agaciro gakomeye.”
Karidinali yibukije aba Pueri ko bari mu muryango ukomeye, kandi ufite amateka akomeye kuko warerewemo abayobozi batandukanye, harimo abapadiri, abihayimana ndetse n’abayobozi b’igihugu. Yabahaye urugero rwa Alphonsine Mumureke, umwe mu bakobwa 3 babonekewe i Kibeho, ubu akaba ari umubikira mu Butaliyani.
Ati “Alphonsine Mumureke yabaye umuririmbyi wa Pueri Cantores, kandi akunda kwakira abana bo muri Pueri Cantores kuko bimwibutsa ibihe bye byo kuririmba muri Pueri Cantores y’ i Zaza.”
Karidinali Kambanda yanavuze ko kurera aba bana ari uburyo bwo guha agaciro impano bafite. Ati“Abana baba bafite amajwi meza, kandi ni impano. Iyo tutayitayeho ni nk’amatarenta atabye, ariko iyo tuyitayeho agira imbuto nyinshi.”
Padiri Romuald Kubwimana, Omoniye wa Pueri Cantores ku rwego rw’igihugu, yasobanuye ko uyu muryango utoza abana kuririmba ariko kandi ukanabaha uburere n’indangagaciro.
Yagize ati “Abana b’abaririmbyi bafite ubutumwa bwo kuririmba amahoro, kandi bakaba intumwa z’amahoro ku isi yose. Uyu muryango ugamije gucengeza mu bana indirimbo za liturujiya no kubigisha kubaho gikristu, kubaha ijambo ry’Imana no kugira ubumuntu, ukanabatoza ubufatanye bwa kivandimwe.”
Umuryango wa Pueri Cantores wavukiye mu Bufaransa mu 1907, umaze imyaka 118. Wageze mu Rwanda mu 1957 uzanywe na Padiri Pierre Butri, wemezwa n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu 1964. Pueri Cantores ifite ikivugo kigira kiti “Ejo, abana b’isi yose bazaririmba amahoro y’Imana.” Uyu muryango w’abana b’abaririmbyi Pueri Cantores waragijwe Mutagatifu Dominiko Saviyo, uhuriza hamwe abaririmbyi bakiri bato bo mu Rwanda hose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.