Karidinali Parolin yagaragaje impungenge z’ibitero by’ubwirinzi bishobora gushyira isi mu kaga
Mu gihe amakimbirane n’intambara bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Kardinali Pietro Parolin, yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko isi ishobora kujya mu kaga gakomeye mu gihe ibihugu byatangira kugaba ibitero by’ubwirinzi nk’igisubizo cy’ibibazo by’umutekano mucye.
Mu kiganiro yahaye Vatican News kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026, Karidinali Parolin yavuze ko amategeko mpuzamahanga ari kugenda asenyuka buhoro buhoro, asobanura ko ibitero by’ubwirinzi ari ibyo igihugu kigaba ku kindi kitari cyakigabyeho igitero, gitekereza ko gishobora kuzagitera mu gihe kiri imbere.
Yagize ati “Iyo ibihugu byemerewe kugaba ibitero byo ubwabyo bivuga ko biri kwirinda igitero gishobora kuzaza mu gihe kiri imbere, isi yose ishobora kwisanga iri mu kaga ko gutwikwa n’intambara.”
Karidinali Parolin kandi ibi yabihereye ku biri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ku baturage basanzwe n’imiryango y’abakirisitu isanzwe ifite intege nke muri ako karere.
Yagize ati “Abaturage bo mu Burasirazuba bwo Hagati bongeye kwinjizwa mu mahano y’intambara isenya ubuzima bw’abantu, igateza kurimbuka kandi igakurura ibihugu mu muzunguruko w’urugomo ufite iherezo ritazwi.”
Agaruka ku gitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran bavuga ko bagamije gukumira ikorwa ry’ibisasu bya misile, Karidinali Parolin yavuze ko amahoro n’umutekano bidashobora kubakwa ku ntambara ahubwo ko bigomba kugerwaho binyuze muri diplomasi.
Yagize ati “Amahoro n’umutekano bigomba gushakirwa mu nzira za diplomasi, cyane cyane mu nzego mpuzamahanga aho ibihugu bishobora gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa kumena amaraso.”
Karidinali Parolin kandi yagaragaje ko kwemerera ibihugu uburenganzira bwo kugaba ibitero byo kwirinda bishobora gushyira isi yose mu kaga gakomeye ko gutuma ibihugu byinshi byinjira mu ntambara zitandukanye, kuko buri gihugu gishobora kwemeza ko kiri gukora ibitero byo kwirinda.
Yagize ati “Iyo ibihugu byemererwa kugaba ibitero byo kwirinda hashingiwe ku bipimo byabyo bwite, isi ishobora kwisanga iri mu muriro w’intambara nyinshi icyarimwe.”
Yagaragaje ko ibyo bishobora gusenya gahunda mpuzamahanga igamije kubungabunga amahoro, bigatuma imbaraga z’intwaro zisimbura amategeko.
Nubwo ibibazo bikomeje kwiyongera ku isi, Karidinali Parolin yavuze ko abakirisitu bagifite icyizere kuko bizera Imana ihamagarira abantu gushyira hasi intwaro no gushaka amahoro, ashimangira ko abaturage benshi ku isi bakomeje gusaba amahoro, kandi ko abayobozi b’ibihugu bagomba kumva uwo muhamagaro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.