Kiliziya Gatolika muri Afurika yifatanyije n’isi gusengera Papa Leo XIV ugiye kubagwa ikibyimba cyo mu bihaha
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) yasabye abakirisitu bo muri Afurika no mu birwa biyikikije gusengera Papa Leo XIV, nyuma y’uko atangaje ko abaganga basanze afite ikibyimba gito mu bihaha, bakamugira inama yo kubagwa kugira ngo gikurwemo.
Papa Leo XIV yabitangarije abakirisitu n’abandi bari bamuteze amatwi ubwo yatangaga inyigisho ya Angelus ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026. Yavuze ko ibizamini by’ubuvuzi aherutse gukorerwa byagaragaje ko afite ikibyimba gito mu bihaha, cyabonetse hakiri kare kandi kiri ahantu hamwe.
Papa yasobanuye ko abaganga be bamugiriye inama yo kubagwa kugira ngo icyo kibyimba gikurwemo, na we akemera gukurikiza inama zabo. Kubagwa kwe guteganyijwe mu minsi ya mbere y’iki cyumweru, mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani.
Matteo Bruni, umuyobozi w’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, na we yatangaje ko kubagwa kwa Papa guteganyijwe mu minsi ya mbere y’iiki cyumweru, avuga ko igihe cyo gukira nyuma y’icyo gikorwa gishobora kumara hafi icyumweru kimwe.
Nyuma y’ayo makuru, Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagasikari, yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ubuzima bwa Papa, ariko ishimangira ko Kiliziya yo muri Afurika ikomeje kumuba hafi mu masengesho
Mu butumwa bwashyizweho umukono na Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w'Ihuriro z'Inama z'Abepiskopi muri Afrika na Madagasikari, kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026, yavuze ko yifatanyije na Papa mu izina ryayo n’iry’abagize Umuryango w’Imana muri Afurika no mu birwa biyikikije.
Yagize iti “Turakwizeza, Nyirubutungane, urukundo rw’abana bawe n’amasengesho adahwema ya Kiliziya yo muri Afurika.”
SECAM yasabye Imana guherekeza Papa muri icyo gikorwa cyo kubagwa no mu gihe cyo gukira, imusabira imbaraga, ubuzima bwiza no gukira vuba, kugira ngo akomeze umurimo we wo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.
Iyi nama yanashishikarije abepiskopi, abapadiri, abihayimana n’abakirisitu bo muri Afurika no mu birwa biyikikije guhuriza hamwe amasengesho yabo, haba mu Misa, mu masengesho bwite no mu miryango ya Kiliziya, bagaragaza ubumwe bafitanye na Papa.
Yagaragaje ko iki gihe ari umwanya wo kurushaho gukomeza urukundo Kiliziya yo muri Afurika ifitiye Umusimbura wa Mutagatifu Petero no kongera umuhate wo kumusengera.
Mu gusoza ubutumwa bwayo, Inama y'abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagasikari yashyize Papa Leo XIV mu maboko y’Imana, imusabira kumurinda, kumuha umugisha no kumufasha gukira vuba.
Ubu butumwa bw’Abepiskopi Gatolika muri Afrika buje nyuma y’ubw’Inama z’Abepiskopi zo muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Amerika Yepfo, muri Peru, muri Argentine no mu Butaliyani ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta hirya no hino ku isi bagaragaje ko bifatanyije na Papa muri ibi bihe, bamusabira gukira vuba no guhabwa imbaraga zo gukomeza inshingano ze zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.