Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Kiliziya Gatolika yinjiye mu kibazo cy’abana bafite ubumuga

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga, Kiliziya Gatolika yatangaje ko igiye kurushaho kubitaho binyuze mu ikenurabushyo ry’abana, aho inshuti z’abana zizajya zigerageza kubegera, zikabitaho ndetse zigafasha n’imiryango yabo kumva ko ari abana nk’abandi, bakwiye gukundwa, kwitabwaho no kugira uruhare mu buzima bw’umuryango nyarwanda.

Kiliziya Gatolika yinjiye mu kibazo cy’abana bafite ubumuga
Kiliziya Gatolika yinjiye mu kibazo cy’abana bafite ubumuga

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2026, mu nama rusange ngarukamwaka y’Inshuti z’Abana ku rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali yabereye kuri Paruwasi ya Kicukiro, irimo n’Abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’abana muri buri Paruwasi, Abafaratiri, yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu mwaka w'ubutumwa ushize wa 2025 – 2026, n'imbuto zeze, no kuganirira hamwe ku iteganyabikorwa rishya ry’umwaka w’ubutumwa 2026 – 2027.

Diane Iradukunda, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), witabiriye iyi nama, yagaragarije Inshuti z’Abana bimwe mu bibazo bibangamiye abana mu Rwanda, birimo n’icy’abana bafite ubumuga bakomeje guhezwa. Yabasabye kubigiramo uruhare kugira ngo bafatanye kubirwanya, bityo buri mwana abashe gukura neza.

Yagize ati ‘’ Abana bafite ubumuga bari mu cyiciro cy’abanyantege nkeya kandi bakomeza guhohoterwa, imbogamizi za mbere bahura nazo ni uko bahishwa n’ababyeyi babo, yamara kumubyara akumva afite ipfunwe ku buryo bigera naho umuturanyi usanga atazi ko uwo mwana ahari. Imbogamizi ya kabiri ababyeyi babo nabo baba bagikomeretse n’uwamusohoye hanze akabasha kumuhuza n’abandi usanga agifite ibikomere kandi burya umubyeyi atanga icyo afite.’’

Diane Iradukunda, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA
Diane Iradukunda, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA

Yakomeje avuga ko hari na serivisi zimwe na zimwe abana bafite ubumuga batabasha kubona bitewe ahanini n’imyumvire y’imiryango yabo. Ibi bituma bamwe batiga, ntibitabire gahunda z’ingo mbonezamikurire y’abana bato, ndetse rimwe na rimwe ntibahabwe serivisi z’ubuvuzi, kuko ababyeyi babo baba bafite impungenge zishingiye ku magambo mabi bakunze kubwirwa.

Atanga urugero yagize ati ‘’ Usanga bababwira ngo wabyaye abana bameze gutya, ntacyo ashoboye ni iby’iwanyu, ugasanga hari ukundi kuntu babyumvise.’’

Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwirinda guha abana bafite ubumuga agaciro gake, ahubwo bakabafata kimwe n’abandi kuko nabo bafite ubushobozi bwo gukora byinshi.

Inshuti z'abana mu Nama rusange
Inshuti z'abana mu Nama rusange

Ati ‘’ Hari ibyo nawe ashobora kwishoboza, ni umwana ukeneye kwitabwaho, ni umwana ukenye urukundo, ni umwana w’umugisha kimwe n’uko n’abandi bana ari ab’umugisha, icyo dusaba ababyeyi ni uko begera serivisi zibegereye bakabagira inama, inshuti z’umuryango turazifite, ubu twungutse n’inshuti z’abana kubera Kiliziya Gatolika, hari abajyanama b’ubuzima, dufite Ibigo Nderabuzima, hari abayobozi mu nzego z’ibanze, abo ni abantu bose bafite amakuru bashobora kubakira ubushobozi ba babyeyi bityo bagatinyuka bakabasha noneho kuba baha serivisi babana.

Yanongeyeho ko kandi ubumuga butahuwe hakiri kare bushobora kuvurwa bugakira cyangwa butanakira ariko ntibumubuze kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe.

Ati ‘’ Rero ukibona ko umwana afite ikibazo ukabona ntiyumva ukabona ntavuga, ukabona ntiyumva kandi afite imyaka 3, imyaka 2 hari urugendo atabasha gukora ni byiza ko ubashaka kwegera Ikigo Nderabuzima bakagufasha.’’

Bamwe mu Nshuti z’Abana bitabiriye iyi nama bavuze ko na bo batari basanzwe bita ku bana bafite ubumuga kubera kutagira amakuru ahagije kuri bo. Gusa bagaragaje ko bungukiye byinshi muri iyi nama, bakaba bagiye gutangira kubegera no kubafasha.

Murekatete Devotha wo muri Paruwasi ya Mayange yagize ati ‘’ Abana benshi I wacu bitabira utugoroba tw’abana gusa icyo twabashije kubona ni imbogamizi kuri ba bana bafite ubumuga kuko nta makuru twari dufite y’uko nabo nk’inshuti z’abana bitureba kuko akenshi duhura n’aba bana baba bafite ingingo zose zuzuye bafite umubiri ubasha gukora neza, ntabwo twabashaga kwiyumvisha yuko ba bana bafite ubumuga nabo twabasha kubageraho.’’

Yakomeje ati ‘’ Uyu munsi twabashije kubona ko aba babana bafite ubumuga nabo badukeneye tukabasha no kugera kuri wa muryango kugira ngo tubafashe babashe kwita ku bana babo.’’

Dusabumuremyi Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Mbogo, yitiriwe Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, na we yashimangiye ko abana bafite ubumuga bari mu gace atuyemo, ariko ko batari basanzwe bahabwa umwanya ukwiye.

Ati ‘’ Aba bana bafite ubumuga ntabwo twajyaga tubaha umwanya, twahaga umwanya abafite imbaraga tukagurukana nabo tukajya mu dukino tukisanzura ariko uyu munsi twongeye gukangurirwa ko nabo ari abana bagomba kwitabwaho.’’

Yanongeyeho ko ahereye kubo abona aho atuye abana bafite ubumuga bakunze kwitwa amazina mabi, bakimwa uburenganzira bwabo, bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Yagize ati ‘’ Aba bana usanga batiga, ntibahabwa agaciro, ugasanga hari ibyo adashobora gukora mu rugo cyane ko ubundi iyo umwana ari gukora akazi mu rugo bishimisha umubyeyi iyo ntacyo arimo gukora ntanubwo umubyeyi aba amwitayeho kuko aba yumva ntacyo ari bumukureho, uyu munsi twongeye kwibutswa ko na wa mwana ari ikiremwa cy’Imana kandi nawe aramutse yitaweho hari aho yagera.’’

Yanagarutse ku mazina mabi akunze kwitwa abana bafite ubumuga, agaragaza ingaruka ashobora kubagiraho.

Ati ‘’ Buriya umuntu akubwiye ngo uri ikimuga, mugende mubwire cya Gicucu kize, ese ubundi mu gihe hari uwo umubyeyi yita ikigoryi undi akamwita umwana ugira ngo uwo bita ikigoryi yakwiyumvamo ubumuntu? Uyu mwana nawe aba yumva nta n’icyiza yakora yanagitekereza ntiyirwe akitaho, kubera ko nyine nta gaciro ahabwa, nta byishimo agira ariko uyu munsi tukimara guhabwa ikiganiro tugiye gukora igishoboka cyose natwe tugire icyo dukora kuri aba bana ndetse n’ababyeyi babo.’’

Izi Nshuti z’Abana zaganiriye na Kinyamateka zahurije ku gusaba inzego za Kiliziya, iza Leta n’izigenga kubafasha kubona amahugurwa n’imfashanyigisho bizazifasha kurushaho gusobanukirwa n’uburyo bwo kwita ku bana bafite ubumuga, kugira ngo nabo babashe kugira uruhare mu kubitaho no kubarengera.

Inshuti z'abana zirimo n'ababikira ndetse n'abafurere
Inshuti z'abana zirimo n'ababikira ndetse n'abafurere

Mu kiganiro na Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali, yashimangiye ko ikibazo cy’abana bafite ubumuga bahishwa mu miryango gihari, ariko agaragaza ko gahunda yo gusura ingo, urugo ku rundi yatangiye ku bapadiri izagira uruhare mu kugikemura.

Yagize ati ‘’ Ni byo koko muri iyi minsi hari abana bavukana ubumuga mu rugo baba bahishe, muri iyi minsi ubwo abapadiri barimo gusura ingo, urugo ku rundi bagenda banamenya impamvu umwana bahasanze batajya bamubona ndetse adahabwa amasakaramentu, ubu bukangurambaga burimo gukorwa no gutanga inyigisho zo kurengera abana no kwigisha ababyeyi gukunda abana babo ntibumve ko ari umuzigo kuri bo, kuri Leta cyangwa kuri Kiliziya bizarushaho gutuma aba bana barengerwa.’’

Yakomeje avuga ko n’abamenya amakuru y’abana bahohoterwa bakwiye kuyatanga kugira ngo bafashwe kurenganurwa. Yashishikarije imiryango remezo n’abandi bafite umutima mwiza kubivuga.

Ati ‘’ ushobora kubivuga mu buryo bwa gikiristu uti hariya hantu muri ruriya rugo bafite abana bajya bahohotera, noneho bigatuma uwo mwana arenganurwa.’’

Mu bindi bibazo byagaragajwe muri iyi nama harimo imirire mibi itera abana kugwingira. Hashingiwe ku bushakashatsi bwa DHS bwo mu 2025, abana 27% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira. Hanagaragajwe ko abana 18% batitabira gahunda z’ingo mbonezamikurire y’abana bato, mu gihe abana bagera ku bihumbi 180 bavuye mu ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Ibindi bibazo byagaragajwe birimo abana baba mu muhanda, ihohoterwa rikorerwa abana rishingiye ku gitsina. Byagaragajwe ko 8% by’abana bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 baba baratewe inda.

Hari kandi abana badafite ababitaho, abatawe n’ababyeyi babo, abana baba mu ngo bonyine kubera ko ababyeyi babo bafunzwe, n’ibindi bibazo bitandukanye bibangamiye imibereho n’iterambere ry’abana.

Ni mu gihe Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri Arikidiyosezi ya Kigali bwatangarije Kinyamateka ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Hope and Homes for Children bamaze kwemera gufatanya na Kiliziya gutegura amahugurwa n’imfashanyigisho bizafasha Inshuti z’Abana kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku bana bafite ubumuga.

Hateganywa kandi gukomeza ubuvugizi mu miryango n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwita ku bana bafite ubumuga, hagashakwa uburyo bwo kubafasha kubona serivisi zibakwiye no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bakorana n’abandi bana, hakurikijwe ubumuga bafite.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ijwi

Kiliziya Gatolika yinjiye mu kibazo cy’abana bafite ubumuga
0:00 0:00

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose