Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro CEJP ikomeje ingamba zo kurandura ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, Muri Centre Missionnaire Lavigerie, habereye igikorwa cy'ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri gahunda y'iminsi 16 yagenewe kurwanya iri hohoterwa, cyateguwe na Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro.
Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu bahagarariye Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’abahagarariye serivisi zitandukanye za Kiliziya kugira ngo baganire ku kibazo cy’ihohotera mu miryango banarebere hamwe ingamba zo kugikumira.
Agaruka kuri gahunda y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa , Padiri Valens Niragire yavuze ko muri uyu mwaka Komisiyo y’ubutabera n’amahoro CEJP yibanze cyane ku gukoresha itangazamakuru n’imbuga zayo kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi. Ati “Twatangiye ubukangurambaga ku wa 25 Ugushyingo, kandi tugiye gukomeza kugeza ubutumwa bwacu hirya no hino dukoresheje ibitangazamakuru bya Kiliziya.”
Mu butumwa bwe, Padiri Valens yasabye abashakanye gushyira imbere indangagaciro za gikristu n’iza Kinyarwanda mu kubaka urugo rujyanye n’icyo rushingiyeho. Yavuze ko ihohotera, irondaruhu mu bana, kwikubira umutungo cyangwa kumva ko hari ufite uburenganzira kurusha undi ari byo bitera umuryango gusenyuka.
Ati “Nta muryango ushobora gutera imbere urimo ihohotera n’amacakubiri. Abawugize bakwiye kumenya ko bahujwe n’inyungu zimwe, zigamije iterambere ryabo n’abana babo.”
Bamwe mu bitabiriye iyi nama babarizwa mu miryango itari iya leta babwiye Kinyamateka bashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yateguye ibi biganiro kuko ari ingiakamaro, bityo ko ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga aho babona bitagenda neza bigatuma kurandura ihohotera rishingiye ku gitsina bitagerwaho.
Mutaganda Fabien, ushinzwe ubuvugizi n’amategeko mu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kwigisha abana n’urubyiruko ibijyanye n’ihohoterwa no gukangurira ababyeyi inshingano zabo.
Ati “Uburere buruta ubuvuke. Umwana warezwe neza aba afite indangagaciro zo kubaka umuryango uzira ihohotera.”
Umurazawase Cécile, uyobora Health for Community Development, yavuze ko bagiye kwibanda ku gukangurira abashakanye kuzuzanya no gusigasira ubwuzuzunye, bakirinda gutandukanya abana mu mirimo no mu burere.
Ati ‘’Tugiye gushyira imbaraga mu gukangurira abagabo kwita kuri ya mahame ya Kigabo agamije ibyiza ntibumve ko bagiye guhangana n’abo bashakanye ahubwo mu muryango hakabaho kuzuzanya ndetse bigatangira bita ku bana babo, ntidutandukanye abana mu mirimo bakora ngo umuhungu ni iyi umukobwa ni iyi kuko niho bipfira.’’
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro CEJP yatangaje ko Kiliziya Gatolika ishyize imbere gahunda zo kubaka umuryango utekanye, utuje, kandi uzira ihohotera iryo ari ryo ryose.
Ni mu gihe inzego zitandukanye zifite mu nshingano kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina zitangaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina rifite amoko ane: iribabaza umubiri, iribabaza umutima, irishingiye ku mutungo n’irikorwa ku gitsina. Byose bikaba bishobora gukorwa mu ruhame cyangwa mu ibanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.