Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mama Karola Mukamazimpaka Umubikira wa mbere w’umu Berenaridine mu Rwanda witabye Imana , yashyinguwe.

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, i Kigali mu rugo rukuru rw'Ababikira b’Ababernardine habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gusabira Mama Karola Mukamazimpaka, umunyarwandakazi wa mbere winjiye mu muryango w'Ababikira b'Ababernardine, witabye Imana ku wa 23 Ukuboza 2024. Mu buhamya bwatanzwe bwagarutse ku murage asigiye barumuna be wo kwiyegurira Imana no gukunda umubyeyi Bikiramariya.

Mama Karola Mukamazimpaka Umubikira wa mbere w’umu Berenaridine mu Rwanda witabye Imana , yashyinguwe.
Mama Karola Mukamazimpaka Umubikira wa mbere w’umu Berenaridine mu Rwanda witabye Imana , yashyinguwe.

Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy'izabukuru wayoboye igitambo cya misa yo guherekeza no gusabira mama Karola Mukamazimpaka. Mu nyigisho ye yavuze ko uyu munsi twibuka ibyiza byaranze Mama Karola Mukamazimpaka mu bice bitandukanye, icya mbere ni imirimo yakoze akiri ku isi, ndetse umuryango we, ababanaga na we n'abandi batandukanye baba abo bakoranye na bo bazishimira kumwibuka no kuzirikana ibyiza n'umumaro yabagiriye.

Igice cya kabiri, nk'abakirisitu turibuka ko ubuzima dufite ari Imana yabuduhaye, no kuzirikana ko umwana avuka agakura, agasaza, agapfa kandi ubuzima bukagira aho bukomereza.

Pawulo Mutagatifu atwereka ko hari ubuzima bushya bw'iteka dutangira nyuma yo kuburangiriza ku isi.

Ati''Umwana iyo avutse, avukira mu rukundo, agakurira mu rukundo akanarusarizamo, iyo agize Imana yo kumenya Yezu Kristu aba aziko urwo rukundo ruzakomeza mu bwami bw'ijuru ari nayo mpamvu twaherekeje Mama Karola Mukamazimpaka kugira ngo tumusabire Imana imwakire

Yakomeje agira ati''Mama Karola rero, abawe, abo mwakoranye ubutumwa n'abandi twese tuguhereje Imana nk'ituro riyinogeye. Ugende amahoro kandi nugera mu ijuru aho twese tuzaza, aho ubwenge bwacu budashobora gushyikira urajye utwibuka twebwe abasigaye hano ku isi, kugira ngo tuzaze tuhagusanga .''

Padiri Kayisabe Vedaste Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda yavuze ko Mama Karola yagize igihe cyo kuvuka kandi ko iherezo ry'umuntu atari urupfu. Yemeye kwegurira ubuzima bwe Imana, kandi Imana yeguriye ubuzima ishobora byose ari nayo iduha ubuzima bw'iteka. Avuga ko agiye gukomezanya n'Imana yiyeguriye kuko iki ari igice cya mbere cye kirangiye.

Agira ati''Uyu munsi turakora igice cyo gushyingura umubiri, ugiye mu ijuru umubiri we usenyukira mu isi. Nyagasani aduhe ukwemera kugira ngo ubuzima tuvamo hano ku isi twumve ko atari bwo herezo. Yavutse mu ijuru uyu munsi ntabwo yapfuye, twishimire ko Imana yamuhisemo.''

Umubikira mukuru w'Ababikira b'Ababernardine(Provincialle ) Mama Immaculée Umuzayire yashimiye ababatabaye kuva ku munsi bamenye ko Soeur Karola Mukamazimpaka yitabye Imana. Mu butumwa yageneye Soeur Karola yagize ati ''Mfura y'umuryango tuje kukubwira ko twanyuzwe no kukugira nka Mukuru wacu. Kandi natwe twizeye ko mugiye munyuzwe, uwo mwakoreye azakomeza abaherekeze mu buzima bwanyu bwose, mbega ishema utahanye kwa Jambo, iruhukire warakoze mubyeyi. Karame yawe witabaga igihe cyose imbere ya Jambo, twebwe twese izaduhame.''

Yashimiye umuryango w'Ababikira b'Ababerenaridine n'urugo rw'i Rwamagana rwabaye hafi mu zabukuru z'umuvandimwe wabo, abasezeranya ko bazakomeza kubasura no kubagenderera.

Soeur Mariya Kampororo umwe mubahagarariye umuryango wa Mama Karola Mukamazimpaka, yavuze ko bamufatiraho urugero rwiza ndetse yabigishije guca bugufi. Avuga ko yajyaga amufasha kuririmba indirimbo igira iti ''Ibisiza n'imisozi bitaratangira kuremwa Imana yari igufite mu bitekerezo byayo. Kuko iri mu ndirimbo yakundaga kuririmba. Avuga ko kandi bamuziho ishyaka no gukunda kwereka abo mu muryango we ko ahari.”

Bamwe mu babikira batandukanye bakoranye na we n’abamumenye, bavuze ko Mama Karola Mukamazimpaka, ari imfura yabo ndetse agiye baramuhaye irindi zina rya Shangazi mu rwego rwo kumwubaha nka mukuru wabo mu muryango wabo kandi abasigiye umurage ukomeye.

Bati’’ Mu mwaka wa 2022 mu gihe cya Noheri nibwo yatangiye kugira intege nke z'umubiri ariko uko yacikaga intege ni nako imbaraga za Roho zarushagaho kwiyongera. Adusigiye umurage wo kwiyegurira Imana mu muryango wacu kuko ari we munyarwandakazi watubanjirije, gukunda gusoma, gukunda gushengerera, gukunda umubyeyi Bikira Mariya no gukunda kuririmba. Kuko nawe yakundaga kuririmbira Umubyeyi Bikira Mariya, aho imwe mu ndirimbo yakundaga ari iyitwa Ibisiza n’Imisozi.”

Bakomeza bavuga ko yakundaga kubabwira ijambo rigira riti ''Ntugacumbagire'' yarivugaga ashaka kubabwira no kubagira inama yo kwirinda gusubira inyuma mu byiza biyemeje kandi batangiye. Bati “Ibyo yadusabye tuzaharanira kubikurikiza twirinda gucumbagira cyangwa gucumbagiza abandi.’’

Inshamake y’ibyaranze amateka y’ubuzima bwa mama Karola Mukamazimpaka.

Mama Karola Mukamazimpaka ni mwene Diyoniziyo Ruhumurizangabo na Velonika Nyirabakira. Yavukiye i Riba tariki 08 Nzeri 1934, yabatijwe akuze kuwa 13 Nzeri 1934, akomezwa ku wa 20 Nzeri 1938.

Yinjiye mu muryango w'Ababikira b’Ababernardine tariki ya 20 Kanama 1957, muri Novisiya i Kigali yakoranye n’ababikira bo mu bubirigi 2 n’abandi banyarwandakazi 4 barimo n’umubikira uheruka kwitaba Imana w’umubenedictine. Muri iryo tsinda rya mbere yasigayemo ari we wenyenine w’umunyarwandakazi. Yakoze amasezerano ye ya mbere tariki ya 15 Kanama 1959, ayaburundu ayakora tariki ya 16 Kanama 1962.

Ubutuwa bwe ubwinshi yabukoreye mu burezi aho akimara gusezerana yatumwe i Kansi mu 1964 kwigisha, muri Kanama 1966 yagarutse i Kigali muri Familiar, mu 1968 yatumwe i Butare kwiga, mu 1969 yagiye kwiga I Nyanza muri Ecole techinique. Mu 1970 yashinzwe icungamutungo ry’urugo rw’Ababerinardine i Kigali, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umukuru w’urugo rw’Ababerenaridine ku Kamonyi ahava ajya i Kigali asabwa gufasha mu mirimo yoroheje, amaze kugira intege nke yasabye kujya gutura mu rugo rw’ababerenaridine i Rwamagana ari naho asoreje urugendo rwe kuri iyi si, aho yashyinguwe mu irimbi ry’Ababikira b’Ababerenaridine i Kigali.

Myr Filipo Rukamba umwepisikopi wa Butare uri mu kiruhuko cy'izabukuru niwe wayoboye misa yo gushyingura Mama Karola Mukamazimpaka.
Myr Filipo Rukamba umwepisikopi wa Butare uri mu kiruhuko cy'izabukuru niwe wayoboye misa yo gushyingura Mama Karola Mukamazimpaka.
Abapadiri n'abandi bihayimana baje ari benshi guherekeza umubikira mama Karola Mukamazimpaka.
Abapadiri n'abandi bihayimana baje ari benshi guherekeza umubikira mama Karola Mukamazimpaka.
Ababikira b'ababerenaridine basezeye kuri mukuru wabo wabatanze kwinjira muri uyu muryango
Ababikira b'ababerenaridine basezeye kuri mukuru wabo wabatanze kwinjira muri uyu muryango
Mama Karola Mukamazimpaka yashyinguwe mu irimbi ry'ababikira b'ababerenaridine i Kigali.
Mama Karola Mukamazimpaka yashyinguwe mu irimbi ry'ababikira b'ababerenaridine i Kigali.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose