Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ivuga ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo byugarije umuryango
Mu butumwa yatangiye mu birori bya Yubile ku rwego rw'umuryango yahimbarijwe muri Diyosezi ya Nyundo, kuri uyu wa 9 Kanama 2025, Uwimana Consolée, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,yavuze ko umuryango wugarijwe n'ibibazo byinshi hakaba hakenewe ubufatanye bw'inzego zitandukanye kugira ngo bishakirwe umuti.
Minisitiri Uwimana yagaragaje ko n'ubwo hari byinshi byakozwe byo kwishimirwa, umuryango nyarwanda ugifite ibibazo bikiwubangamiye birimo: amakimbirane, gutana kw’abashakanye, kutubahiriza ihame ry’uburinganire, ihohotera rishingiyeku gitsina, abana bata ishuri, inda ziterwa abangavu, n’ibindi.
Minisitiri Uwimana yashimangiye ko gukemura ibyo bibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, uhereye no kuri ba nyirubwite ari bo abagize umuryango ubwabo.
Yashimye uruhare rwa Kiliziya mu buzima bw’igihugu n’iterambere ry’umuryango, avuga ko ibyagezweho bitanga icyizere ko kubw'ubufatanye n'ibindi bisigaye byakemuka.
Ati “Turashimira Kiliziya ibikorwa ikora mu kubaka umuryango binyuze mu nzego za komisiyo z’umuryango. Ibyiza twagezeho ni urugero rugaragaza ko iyo abantu bashyize hamwe ntakibananira”.
Ahereye ku biganiro abitabiriye Yubile bahawe, yasabye ingo z'abakristu kubera abandi urugero na bo bagafata iya mbere mu gukemura ibibazo bikibangamiye umuryango.
Ati “Twizeye ko ibiganiro mwaherewe aha mubikuyemo ubumenyi bugiye kubafasha kubera abandi urumuri. Mugende mube abakristu n’abaturage beza babera abandi urugero”.
Yubile y'Umuryango yabimburiwe n'Ihuriro ry'Ingo ryatangiye tariki 7 Kanama 2025, Aho ingo z'abakristu zahawe ibiganiro bitandukanye ku mubano w'abashakanye n'imibereho y'ingo, bisozwa n'ibirori nyirizina byo guhimbaza Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda ku rwego rw'umuryango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.