Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthazar yatangaje insanganyamatsiko izayobora umwaka w’iyogezabutumwa wa 2026–2027

“Diyosezi Kabgayi twubake Umuryango w’Imana ugenderahamwe” ni insanganyamatsiko y’umwaka w’iyogezabutumwa wa 2026–2027 yatangajwe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, asaba abakristu kuyigira umurongo ngenderwaho mu kubaka Kiliziya irangwa n’ubumwe, ubufatanye n’ubusabane.

Myr Balthazar yatangaje insanganyamatsiko izayobora umwaka w’iyogezabutumwa wa 2026–2027
Myr Balthazar yatangaje insanganyamatsiko izayobora umwaka w’iyogezabutumwa wa 2026–2027

Umwepiskopi yayitangaje kuri uyu wa 3 Ukwakira 2026, ubwo yayoboraga Igitambo cya Misa muri Bazilika Nto ya Kabgayi, cyasoje umwaka w’iyogezabutumwa wa 2025–2026, hanatangizwa ku mugaragaro umwaka mushya wa 2026–2027.

Mu butumwa bwe, Myr Balthazar yasabye abakristu guhindura iyi nsanganyamatsiko ikava ku magambo ikaba ibikorwa bifatika, buri wese akagira uruhare mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya.

Myr Balthazar yatangiye ubutumwa bwe ashimira Imana yabanye na Diyosezi ya Kabgayi mu mwaka w’iyogezabutumwa wa 2025–2026, avuga ko n’umwaka mushya wa 2026–2027 ugomba gutangirana icyizere cy’uko Imana izakomeza guherekeza abakristu mu butumwa bwabo.

Ati “Dusoje umwaka w’ubutumwa wa 2025–2026, dutangiye umushya wa 2026–2027, twishimiye Imana yabanye natwe mu mwaka w’ubutumwa ushize, twanayituye umushya kugira ngo yo ubwayo izabe ari yo iwuduherekezamo.”

Yavuze ko Diyosezi ishyiraho buri mwaka ingingo yihariye yibandwaho mu iyogezabutumwa, ariko ibyo ntibisobanuye kureka izindi nshingano za Kiliziya.

Ati “Mu gushyira mu bikorwa ingingo twahisemo ko twakubakiraho iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu, twifuje ko buri mwaka twajya dushyira imbaraga zihariye mu kwita ku ngingo imwe, ariko tutibagiwe n’izindi.”

Umwaka ushize wibanze ku miryango ya Agisiyo Gatolika

Umwepiskopi yagarutse ku ngingo yari yihariye mu mwaka w’iyogezabutumwa wa 2025–2026, aho Diyosezi yari yarashyize imbaraga mu miryango ya Agisiyo Gatolika.

Yavuze ko hari imbuto zagaragaye muri uwo murimo, ariko ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo iyi miryango irusheho kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya.

Ati “Mu mwaka w’iyogezabutumwa ushize twitaye ku buryo bwihariye ku miryango ya Agisiyo Gatolika. Hari imbuto zeraweho, ariko hari n’abandi hagikenewe gushyira imbaraga.”

“Twubake Umuryango w’Imana ugenderahamwe”

Mu gutangiza umwaka mushya, Myr Balthazar yavuze ko Diyosezi ikwiye kurushaho gushyira imbere kubaka Umuryango w’Imana ushyira hamwe kandi ugendera hamwe.

Ati “Muri uyu mwaka mushya wa 2026–2027 dutangiye, ndabasaba ko twarushaho gushyira imbere, gushyira imbaraga mu kubaka Umuryango w’Imana ushyira hamwe, ugendera hamwe nk’uko Sinodi ya Kiliziya y’isi yose ibidushishikariza.”

Ni muri urwo rwego yatangaje ku mugaragaro insanganyamatsiko izayobora uyu mwaka w’iyogezabutumwa: “Diyosezi Kabgayi twubake Umuryango w’Imana ugenderahamwe.”

Umwepiskopi yasobanuye ko iyi nsanganyamatsiko ifite aho ihurira n’urugendo rwa Sinodi Kiliziya Gatolika ku isi yose irimo, cyane cyane ku bijyanye no gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ihame ryo kugendera hamwe.

Ati “Iyi nsanganyamatsiko ihuye n’urugendo rwa Sinodi Kiliziya y’isi yose irimo, yo gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ingingo yo kugendera hamwe. Iratwibutsa ukuri kw’ibanze ko Kiliziya ari Umuryango w’Imana uhamagariwe kugendera mu bumwe, mu bufatanye no mu butumwa.”

Kugendera hamwe bisaba uruhare rwa buri wese

Myr Balthazar yavuze ko kuba Kiliziya igendera hamwe bitavuze gusa kuba abantu bari hamwe, ahubwo bisaba ko buri wese yumva ko afite uruhare mu butumwa bwa Kiliziya.

Yagaragaje ko gutega amatwi, kuganira, gushakira hamwe umurongo w’ibikorwa no kugira imikorere ihuza abogezabutumwa ari bimwe mu byakubakirwaho muri uyu mwaka.

Ati: “Kuba Kiliziya igendera hamwe bisaba kumva ko buri wese afite uruhare mu butumwa bwa Kiliziya. Gutega amatwi, kuganira no gusakira hamwe umurongo w’ibikorwa no kubaka imikorere imwe mu butumwa Kristu yaduhaye, nta kubusanya cyangwa kuvuguruzanya cyangwa kwigira ntibindeba.”

Yasabye kandi ko habaho kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye za Diyosezi n’amaparuwasi.

Muri abo yagaragaje harimo abapadiri, abihayimana, abalayiki, Inama Nkuru za Paruwasi, Inama Nshungamutungo za Paruwasi, abakatechiste ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

“Tugomba kurenga imipaka idutandukanya”

Umwepiskopi yasabye abakristu kurenga imipaka ishobora gutandukanya abantu, ahubwo bagashimangira ubumwe hagati y’imihamagaro, ibisekuru, imiryango n’amatsinda y’abakristu ndetse n’inzego zitandukanye zigize Diyosezi.

Ati “Bidusaba kandi kurenga imipaka idutandukanya, tugashimangira ubumwe hagati y’imihamagaro itandukanye, ubumwe hagati y’ibisekuru, ubumwe hagati y’imiryango n’amatsinda y’abakristu ndetse n’inzego zinyuranye zigize Diyosezi yacu.”

Yasobanuye ko “kugendera hamwe” bidakwiye kuba ijambo rikoreshwa gusa mu nama cyangwa insanganyamatsiko y’umwaka, ahubwo ko bigomba kugaragara mu mibereho ya buri munsi y’abakristu.

Ati “Kugendera hamwe ntibigomba kuba ijambo gusa cyangwa insanganyamatsiko gusa, bigomba kuba uburyo bufatika bwo kubaho mu busabane bwa Kiliziya. Iyo tuvuze ko Diyosezi yacu ari Umuryango w’Imana ugendera hamwe, tuba twemera ko buri wese afite umwanya n’inshingano.”

Abana n’urubyiruko basabwe kugira uruhare rufatika

Myr Balthazar yashimangiye ko muri uyu mwaka hagomba kwitabwa by’umwihariko ku bana n’urubyiruko, kugira ngo bataba abo Kiliziya ihora ifata nk’abagomba guhabwa gusa, ahubwo na bo bakagira uruhare mu buzima n’ubutumwa bwayo.

Ati “Ndagira ngo hazitabweho by’umwihariko abana n’urubyiruko kugira ngo bataba abo guhabwa gusa, ahubwo nabo bazagire uruhare mu buzima bwa Kiliziya.”

Yasabye ko ijwi ryabo, impano zabo, ibyifuzo n’ibibazo byabo bitegwa amatwi, kugira ngo bahabwe umwanya ufatika mu buzima bwa Kiliziya.

Ibi, nk’uko Umwepiskopi yabigaragaje, bisaba ko urubyiruko rudafatwa nk’abazagirira Kiliziya akamaro mu gihe kizaza gusa, ahubwo ko ari bamwe mu bagize Umuryango w’Imana uyu munsi kandi bafite ubutumwa bwo kuwubaka.

Umuryango w’abakristu ukwiye kuba ahantu ho gusangira ukwemera

Mu murongo w’iyi nsanganyamatsiko, Umwepiskopi yasabye ko hakomeza kwitabwa ku miryango y’abakristu, kugira ngo ibe ahantu abakristu bahurira, bagasenga, bakaganira, bakababarirana kandi bagasangira ukwemera.

Ati “Turifuza kandi gukomeza gukurikira imiryango y’abakristu, kugira ngo ibe ahantu abakristu bahurira bagasenga, bakaganira, bakababarirana, bagasangira ukwemera.”

Yashishikarije kandi inzego zitandukanye z’ubutumwa bwa Kiliziya kurushaho gukorana no kuzuza inshingano zazo mu bwuzuzanye.

“Nta muntu ukwiye gusigara inyuma”

Myr Balthazar yagaragaje ko kubaka Umuryango w’Imana ugendera hamwe bisaba kwita no ku bantu bashobora kuba bafite ibyago byo gusigara inyuma y’ubuzima bwa Kiliziya. Ati “Umuryango ntushobora kuba wunze ubumwe by’ukuri mu gihe bamwe mu bawugize basigaye inyuma.”

Yasabye abakristu kwita by’umwihariko ku bageze mu za bukuru, abasaza n’abakecuru, abarwayi, ababa bonyine, abakene ndetse n’abumva baratandukanye na Kiliziya. Ibi bikaba ari ugushyira mu bikorwa igitekerezo cy’uko Umuryango w’Imana udashingira gusa ku bakomeye cyangwa abafite ubushobozi, ahubwo ko buri wese agomba kugira umwanya muri uwo muryango.

Roho Mutagatifu asabwe guherekeza Diyosezi

Umwepiskopi yasoreje ubutumwa bwe asaba Roho Mutagatifu gutegura no guherekeza Diyosezi ya Kabgayi muri uyu mwaka mushya w’iyogezabutumwa, kugira ngo ibe Umuryango w’Imana urangwa n’ubuvandimwe, ubufatanye mu butumwa, urukundo n’amahoro.

Ati “Roho Mutagatifu nategure Diyosezi yacu kugira ngo ibe Umuryango urangwa n’ubuvandimwe, ubufatanye mu butumwa, urukundo n’amahoro.”

Yahise atangaza ku mugaragaro itangira ry’umwaka w’iyogezabutumwa wa 2026–2027 muri Diyosezi ya Kabgayi, awutangiza mu rwego rw’iyogezabutumwa rushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti:

“Diyosezi Kabgayi twubake Umuryango w’Imana ugenderahamwe.”

Uyu mwaka mushya w’iyogezabutumwa uratangirana n’uyu murongo, aho abakristu, abapadiri, abihayimana n’abalayiki basabwa kurushaho kunoza imikoranire, gutega amatwi, kuganira no gufatanya mu butumwa, kugira ngo Diyosezi irusheho kuba Umuryango w’Imana ugendera hamwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose