Perezida Ruto yashimiye Musenyeri Obanyi wagizwe Arkiyepiskopi wa mbere wa Arkidiyosezi nshya ya Eldoret
Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yashimiye Musenyeri Joseph Obanyi Sagwe wagizwe Arkiyepiskopi wa mbere wa Arkidiyosezi Gatolika nshya ya Eldoret, agaragaza icyizere ko iri vugururwa rizafasha kurushaho kunoza ubufatanye hagati ya Kiliziya na Leta mu guhangana n’ibibazo byugarije abaturage.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook ku wa 14 Ugushyingo 2026, Perezida Ruto yavuze ko ishyirwaho rya Arkidiyosezi ya Eldoret na Papa Lewo wa XIV, hamwe no kugena Musenyeri Obanyi kuyiyobora, ari intangiriro y’icyiciro gishya mu mateka ya Kiliziya Gatolika muri ako karere.
Yagaragaje ko ari n’umwanya mwiza wo kurushaho kongera uruhare rwa Kiliziya mu guteza imbere imibereho myiza y’abakristu n’abandi baturage muri rusange.
Yagize ati“Ndashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Joseph Obanyi wagizwe Arkiyepskopi wa mbere wa Arkidiyosezi nshya ya Eldoret. Ishyirwaho rye na Papa Lewo wa XIV ritangije icyiciro gishya mu mateka y’iyi Arkidiyosezi, rikaba n’umwanya wo kurushaho kongera uruhare rwa Kiliziya mu guteza imbere imibereho myiza y’abakristu bo muri Arkidiyosezi ya Eldoret no mu tundi turere.”
Perezida Ruto kandi yagaragaje ubushake bwa Leta ya Kenya bwo gukomeza gukorana na Kiliziya mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, kubaka ubumwe no gutegurira urubyiruko ahazaza heza.
Yagize ati “Ndamwifuriza imigisha y’Imana n’intsinzi muri uyu murimo mushya ahamagariwe, kandi niteguye gukomeza gushimangira ubufatanye bwacu mu guteza imbere abaturage, kurera no gutegura abazavamo abayobozi b’ejo hazaza, no kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, kwakira bose ndetse n’iterambere.”
Ku wa 14 Ugushyingo 2026, ni bwo Papa Lewo wa XIV yatangaje ishyirwaho rya Arkidiyosezi Gatolika ya Eldoret, anagena Musenyeri Joseph Obanyi Sagwe kuyibera Arkiyepiskopi wa mbere, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru.
Arkidiyosezi nshya ya Eldoret yabaye icyicaro cy’Intara ya Kiliziya (Metropolitan See), igizwe na Diyosezi ya Eldoret n’andi madiyosezi ane ayishamikiyeho, ari yo Lodwar, Kapsabet, Kitale na Kericho.
Ishyirwaho rya Arkiyepiskopi Obanyi rije rikurikira igihe yari amaze ayobora Diyosezi ya Kakamega, ndetse anashinzwe by’agateganyo kuyobora Diyosezi ya Eldoret. Iyi nshingano ya nyuma yayiherewe nyuma y’uko Arikiyepiskopi Dominic Kimengich agizwe Arikiyepiskopi wungirije wa Mombasa, aho ategerejwe gusimbura Arikiyepiskopi Martin Kivuva.
Arkiyepiskopi watorewe kuyobora Arkidiyosezi ya Eldoret, Joseph Obanyi Sagwe, yavutse mu 1967 i Kebiro, mu gace kari muri Diyosezi ya Kisii muri Kenya.
Yahawe ubupadiri mu Ukwakira 1996, ahabwa inshingano muri Diyosezi ya Kisii. Kuva mu 1996 kugeza mu 1999, yabaye padiri wungirije Paruwasi, anashinzwe ibikorwa bya Diyosezi by’ikenurabushyo .
Mu 1999, yagiye gukomeza amasomo muri Kaminuza ya Pontificale ya Laterani i Roma mu Butaliyani, ayarangiza mu 2004.
Agarutse muri Kenya, yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Katederali ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kisii. Mu 2005, yagizwe Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kisii.
Mu Kuboza 2014, ni bwo Papa Fransisko yamugize Umwepiskopi wa Kakamega, asimbuye Musenyeri Philip Sulumeti wari witabye Imana.Kuva mu 2018 kugeza mu 2022, yanayoboye by’agateganyo Diyosezi ya Bungoma.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.