Papa Leo XIV yatangaje ko igikorwa cyose gihungabanya agaciro k’ubuzima cyangiza ubwiza bw’isi
Papa Leo XIV yavuze ko kubungabunga ubuzima bw’abantu no kurengera ibidukikije ari inshingano bifitanye isano ya hafi, ashimangira ko ibikorwa byose bihonyora uburenganzira n’agaciro ka muntu bigira ingaruka no ku bidukikije.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu gitambo cya Misa yaturiye muri sitade ya Villa Deportiva Regional Ucayali, mu mujyi wa Pucallpa, uherereye mu gace k’ishyamba rya Amazone muri Peru.
Mu nyigisho ye, Papa Leo XIV yagaragaje ko gusahura umutungo kamere, kwangiza ibidukikije no gukoresha abantu mu buryo bubatesha agaciro ari ibikorwa bifitanye isano, kuko ubuzima bw’abantu n’ubw’isi bidashobora gutandukanywa.
Yagize ati “Ikintu cyose gihungabanya agaciro k’ubuzima cyangiza ubwiza bw’isi. Ibikorwa by’abantu no kwita ku byaremwe biragendana, bityo rero gukoresha abakozi mu buryo bubakandamiza ni ugusahura ibidukikije.”
Yakomeje ashimangira ko amahoro mu muryango nyamuntu no kubungabunga ibidukikije bigomba kugendana, agira ati “Urugomo rukorerwa abantu ni urugomo rukorerwa isi, kandi urugomo rukorerwa isi ni urugomo rukorerwa abantu.”
Yamaganye iyangirika ry’ishyamba rya Amazone
Papa Leo XIV yagaragaje ko iyangirika ry’ishyamba rya Amazone rifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage barituyemo, cyane cyane ku bijyanye n’agaciro ka muntu n’imibereho yabo.
Yibukije amagambo n’inyigisho by’abamubanjirije, Papa Francis na Papa Benedict XVI, bagaragaje isano iri hagati yo kwangiza ibidukikije no guhungabanya ubuzima n’agaciro k’abaturage.
Yagize ati “Hakozwe bike cyane, kandi byanakozwe buhoro, mu gihe uburyo bwo gukoresha nabi no kwanduza ibyaremwe bwihuse cyane.”
Yongeyeho ko Imana iha abantu imbaraga zo gusana no gukiza ibikomere byatewe n’inyota idashira yo gutegeka no kwiharira ibintu.
Papa yasabye abantu kudacika intege, ahubwo bagafatanya gukoresha neza impano bahawe n’Imana, bakubaka umuryango urangwa n’ubutabera, amahoro n’urukundo.
Yasabye abakirisitu guteza imbere ukwemera, ubumuntu n'ibyishimo
Agaruka ku Ivanjili yari yasomewe muri Misa, ivuga ku mugani w’amatalenta, Papa Leo XIV yasobanuye ko abantu bakwiye gutekereza ku buryo bakoresha impano bahawe n’Imana, cyane cyane impano y’ubuzima n’isi dutuyeho.
Yagaragaje ibintu bitatu abakiristu bakwiye guteza imbere kugira ngo izo mpano zibyare imbuto nziza ukwemera, ubumuntu n’ibyishimo.
Ku bijyanye n’ukwemera, yasabye abakirisitu kuba abantu baharanira agakiza k’Imana, bagafasha gukiza ibikomere by’abantu binyuze mu isengesho, amasakaramentu no gukurikiza inyigisho z’Ivanjili.
Yashimangiye ko ukwemera gukwiye kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi, mu miryango, muri paruwasi, mu mashuri, mu bitaro, muri gereza no mu bindi bice by’imibereho.
Ku bijyanye n’ubumuntu, Papa yibanze ku nshingano yo kwita ku bantu batishoboye, abakandamizwa n’abafite intege nke, asaba cyane cyane urubyiruko kugira uruhare mu kubaka umuryango urangwa n’urukundo n’ubutabera.
Yagize ati “Gukora ibyiza bisaba kurwanya urugomo dukoresheje urukundo, no gusubiza ruswa ubunyangamugayo.”
Yongeyeho ko umuco w’urukundo ugabanya umwanda wo mu myitwarire ya muntu, ari na wo ntandaro y’ibikomere byinshi byangiza ibyaremwe.
Ku bijyanye n’ibyishimo, Papa yasobanuye ko ibyishimo nyakuri bituruka ku kwemera Imana, atari ku butunzi cyangwa ububasha.
Yagize ati “Ibyishimo nyakuri bituruka ku kwemera, kuko bishingiye ku buntu bw’Imana, bukera imbuto binyuze mu kwitangira abandi mu rukundo rwa kivandimwe.”
Mu gusoza inyigisho ye, Papa Leo XIV yagarutse ku mugani w’amatalenta, asobanura ko Yezu ahamagarira abantu guhindura imibanire yabo n’abandi ndetse n’imibereho y’umuryango mugari.
Yavuze ko impano Imana yahaye abantu zitagomba gupfushwa ubusa, ahubwo zigomba kubyazwa umusaruro binyuze mu bikorwa byiza bigamije guteza imbere ubutabera, ukuri no kwita ku bandi.
Yasabye abakirisitu kudatinya Imana nk’umugaragu mubi uvugwa muri uwo mugani, ahubwo bakayiringira kugira ngo babashe gusangira ibyishimo bituruka kuri yo.
Yagize ati, dukwiye kumenya ko “turi abana bayo ikunda.”
Papa Leo XIV yasoje ashimangira ko kurengera ubuzima bwa muntu no kubungabunga ibidukikije ari inshingano buri wese akwiye kugira mo uruhare, kuko kubaka isi nziza bisaba kubaha ubuzima, kurwanya akarengane no kubana mu mahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.