Papa Leo XIV yashinze Diyosezi nshya ya Nzega muri Tanzania, agena n’Umwepiskopi wayo wa mbere
Papa Leo XIV yashinze Diyosezi Gatolika nshya ya Nzega, iherereye mu gihugu cya Tanzania, anagena Padiri Joseph Mashaka Triphon, wo mu Muryango w’Abamisiyoneri ba Roho Mutagatifu (Spiritans), kuyibera Umwepiskopi wa mbere.
Ni umwe mu myanzuro yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026. Ubwo uwo mwanuro watangazwaga, Padiri Joseph Mashaka Triphon yari asanzwe ari padiri mukuru wa Paruwasi ya Katedrali y’Umutima Mutagatifu wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, muri Diyosezi ya Bagamoyo muri Tanzania.
Muri iryo tangazo kandi, Papa Leo XIV yagennye Padiri Maximilian Francis Buluma, wo mu bapadiri ba Arikidiyosezi ya Mwanza, kuba Umwepiskopi wungirije w’iyo Arikidiyosezi, amuha icyicaro cy’Ubwepiskopi kitwa Puppi (Titular See of Puppi).
Diyosezi nshya ya Nzega izaba ifite abakirisitu Gatolika basaga ibihumbi 139
Aho Diyosezi ya Nzega yashinzwe hakuwe igice cy’ubutaka bwari bugize Arikidiyosezi ya Tabora, ikazaba iyishamikiyeho. Ni iya kane muri diyosezi ziyishamikiyeho, zikaba ari Kahama, Kigoma, Mpanda na Nzega.
Iyi Diyosezi nshya izaba igizwe n’uturere tw’ikenurabushyo twa Nzega na Igunga, two mu Ntara ya Tabora. Katedrali ya Mutagatifu Bernadette, iherereye mu mujyi wa Nzega, ni yo izaba ikicaro cyayo.
Imibare yatangajwe na Vatikani igaragaza ko Diyosezi ya Nzega izaba ifite ubuso bwa kilometero kare 14.237, ikagira abaturage 1.263.147, muri bo abakirisitu Gatolika bakaba 139.304, bangana na 11,03% by’abaturage bose.
Izatangirana na Paruwasi 13 n’izindi ebyiri zitaragera ku rwego rwa paruwasi (Quasi-parishes). Izaba ifite abapadiri 33, barimo 25 ba diyosezi n’abandi umunani bo mu miryango y’abiyeguriyimana, ndetse n’umudiyakoni umwe.
Mu bandi bakozi n’abagize ubuzima bw’iyogezabutumwa bazaba bakorera muri iyi Diyosezi harimo abihayimana b’abagore 66 n’abaseminari bakuru 28. Izaba kandi ifite ibigo nderabuzima bitanu n’ibigo by’amashuri 11.
Uwo Papa yagennye kuyobora Diyosezi ya Nzega ni muntu ki?
Padiri Joseph Mashaka Triphon yavukiye muri Tanzania ku wa 15 Mutarama 1962. Amashuri ya Filozofiya yayigiye mu Iseminari ya Spiritans yitwa Spiritan Missionary Seminary iherereye i Arusha, naho Tewolojiya ayiga muri Tangaza College i Nairobi muri Kenya, ubu yahindutse Kaminuza ya Tangaza.
Mu myiteguro ye yo kuba umupadiri, yakoze kandi umwaka umwe w’imenyerezamwuga ry’ubutumwa bw’ikenurabushyo muri Papua New Guinea.
Mu 1989 yinjiye muri novisiya y’Umuryango w’Abamisiyoneri ba Roho Mutagatifu, i Magamba muri Lushoto, mu Ntara ya Tanga. Yagize amasezerano ya mbere y’ubuzima bwo kwiyeguriramana ku wa 19 Nyakanga 1990, aya burundu ayagira ku wa 1 Ukwakira 1994.
Yahawe ubupadiri ku wa 27 Gicurasi 1995, i Usa River muri Tanzania.
Nyuma yo guhabwa ubupadiri, kuva mu 1995 kugeza mu 2003, yari ashinzwe ubutumwa bw’urubyiruko n’uburezi mu Ntara y’Abafaransa y’Umuryango wa Spiritans. Muri icyo gihe, kuva mu 1996 kugeza mu 1998, yize amasomo yerekeye ubuzima bwo kwiyeguririmana muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa.
Hagati ya 2003 na 2010, yabaye umubitsi w’Intara ya Afurika y’Iburasirazuba y’Umuryango wa Spiritans. Nyuma yaho, kuva mu 2010 kugeza mu 2012, yize amasomo yo gufasha abantu mu bibazo by’imitekerereze n’imibanire (Counselling) muri Lambeth College i Londres mu Bwongereza, ahakura impamyabumenyi y’ayo masomo.
Agarutse muri Tanzania, kuva mu 2012 kugeza mu 2016 yabaye umupadiri wungirije muri Paruwasi ya Bikira Mariya, Nyina wa Kristu Umukiza i Kipawa, muri Arikidiyosezi ya Dar es Salaam.
Muri icyo gihe kandi, kuva mu 2012 kugeza mu 2021, yayoboye ishuri rya Libermann School riherereye i Kipawa.
Hagati ya 2016 na 2021, yayoboye Paruwasi ya Kipawa, anaba umuyobozi w’akarere k’ikenurabushyo ka Segerea.
Kuva mu 2021 kugeza mu 2025, yayoboye Paruwasi ya Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro i Kasumo, muri Diyosezi ya Kigoma. Yabaye kandi umuyobozi w’akarere k’ikenurabushyo ndetse n’uhagarariye abihayimana muri iyo Diyosezi.
Kuva mu 2025, yari asanzwe ari padiri mukuru wa Paruwasi Katedrali y’Umutima Mutagatifu wa Mariya Utasamanywe icyaha muri Diyosezi ya Bagamoyo, ari na ho Papa yamusanze amugena kuba Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi nshya ya Nzega.
Nyuma yo guhabwa izo nshingano, ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Spiritans i Roma bwakiriye neza iyi nkuru, buvuga ko ari ibyishimo bikomeye ku muryango wose wa Spiritans no kuri Kiliziya yo muri Tanzania. Bwijeje Padiri Joseph Mashaka Triphon kumusabira ku Mana mu gihe yitegura gutangira ubutumwa bwe bushya nk’Umwepiskopi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.