Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Lewo XIV yakubiswe ishapule mu maso agaragara nk’ubabaye

Papa Lewo wa XIV yagize ibyago byo gukubitwa na Rozari mu maso ubwo yari mu modoka ya Papa izwi nka Popemobile, yerekeza ahabereye Misa yo gusoza uruzinduko rwe muri Peru, ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026.

Papa Lewo XIV yakubiswe ishapule mu maso agaragara nk’ubabaye
Papa Lewo XIV yakubiswe ishapule mu maso agaragara nk’ubabaye

Ibi byabaye ubwo Papa w'imyaka 71 yanyuraga imbere y'imbaga y'abakirisitu bari bateraniye ku Kibuga cy'Indege cya Gisirikare cya Las Palmas, mu murwa mukuru Lima, aho yari agiye kuyobora Misa yo gusezera ku Banyaperu nyuma y'uruzinduko rw'iminsi itandatu yagiriye muri icyo gihugu.

Nk'uko ibitangazamakuru Reuters na NBC News byabitangaje, bamwe mu bari bateraniye aho bajugunyaga Rozari berekeza kuri Papa, bashaka ko azifata. Icyakora, hari izamucitse zikamukubita mu maso, bituma agaragara arimo kwikora ku maso mu gihe yari agihagaze mu modoka ye.

Nubwo byagenze bityo, Papa yakomeje gahunda yari afite, ayobora iyo Misa yari yitabiriwe n'abantu bagera kuri miliyoni imwe n'igice (1.5), nk'uko NBC News yabitangaje.

Mu butumwa yagejeje ku Banyaperu muri iyo Misa, Papa Lewo XIV yashimiye abaturage ba Peru uburyo bamwakiriye, avuga ko icyo gihugu yagifashe nk'iwabo ha kabiri.

Yagize ati “Ni hano mwanyigishirije kuba umwepiskopi, kandi kuri iyi nshuro namenye byinshi ku bijyanye no gukorera Kiliziya ndi Umusimbura wa Petero.”

Yakomeje avuga ko muri Peru yumvise ameze nk'uri mu muryango we, ashimangira ko Kiliziya ari umuryango ugizwe n'abantu bunze ubumwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (7)

KM

Ufite konti? Injira

  • P
    Paulus 17 Ugushyingo 2026

    Rwose naringize ubwoba ngo byaba byabaye nka wa musaraba uherutse kugira padiri

  • FP
    Fr. Pasteur 17 Ugushyingo 2026

    Umutwe w'inkuru na contenu ntabwo bijyanye. Ubutaha mujye mubihuza.

  • FP
    Fr. Pasteur 17 Ugushyingo 2026

    Umutwe w'inkuru na contenu ntabwo bijyanye. Ubutaha mujye mubihuza.

  • FP
    Fr. Pasteur 17 Ugushyingo 2026

    Umutwe w'inkuru na contenu ntabwo bijyanye. Ubutaha mujye mubihuza.

  • FP
    Fr. Pasteur 17 Ugushyingo 2026

    Umutwe w'inkuru na contenu ntabwo bijyanye. Ubutaha mujye mubihuza.

  • FP
    Fr. Pasteur 17 Ugushyingo 2026

    Umutwe w'inkuru na contenu ntabwo bijyanye. Ubutaha mujye mubihuza.

  • PA
    Padiri Augustin 17 Ugushyingo 2026

    Umutwe w'inkuru harimo urujijo. Wagira ngo ni umuntu wayimukubise abigambiriye. Vérité na véracité ni ingenzi ku kinyamakuru cya Kiliziya.

Izindi nkuru

Byose