Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Karidinali Kambanda yagaragaje impamvu Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi badacika intege zo guhura n'ubwo bagorwa n’ifungwa ry'imipaka

Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali KAMBANDA, yavuze ko nubwo ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi rituma guhura kw’Abepiskopi Gatolika bo muri ibyo bihugu bigorana, bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze umuco wo guhura, bagamije guha icyizere abakristu no kubereka ko ubuvandimwe hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi bukomeye.

Karidinali Kambanda yagaragaje impamvu Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi badacika intege zo guhura n'ubwo bagorwa n’ifungwa ry'imipaka
Karidinali Kambanda yagaragaje impamvu Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi badacika intege zo guhura n'ubwo bagorwa n’ifungwa ry'imipaka

Yabigarutseho ku wa 11 Ugushyingo 2026, i Bujumbura mu Burundi, ubwo hasozwaga Inama Rusange isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi b’Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi (ACOREB), yari imaze iminsi ine ibera muri icyo gihugu, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026.

Karidinali Kambanda yavuze ko guhura kw’Abepiskopi bo mu bihugu byombi ari ingenzi cyane, cyane cyane muri iki gihe akarere kakomeje kurangwamo ibibazo by’intambara, umutekano muke n’amacakubiri. Yagaragaje ko gukomeza guhura kwabo ari ubutumwa bw’ubuvandimwe n’icyizere bageza ku bakristu, bubereka ko imbogamizi ziri hagati y’ibihugu zitagomba gusenya isano ibihuza.

Yagize ati “Nubwo bitugora guhura kubera ko imipaka ifunze, Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi dukomeza gukora uko dushoboye kugira ngo tubashe guhura kabiri mu mwaka, tugahurira rimwe mu Rwanda ubundi tukahurira mu Burundi.”

Yakomeje asobanura ko iyi mikorere igamije guhumuriza abakristu bo mu bihugu byombi no kubereka ko, nubwo hari ibibazo bibazitira, ubuvandimwe bwabo bukomeye.

Ati “Ibi tubikora kugira ngo duhumurize umuryango w’abakristu b’ibihugu byombi, dukomeze kubaha icyizere no kubereka ko, nubwo hari imbogamizi, ubuvandimwe bwacu ari isano ikomeye. Dukomeza kurenga izo mbogamizi kugira ngo tubashe guhura.”

Karidinali Kambanda yanashimiye Imana ko yabafashije kugera mu Burundi amahoro, bakakirwa neza, agaragaza ko yizeye ko Imana izakomeza gufasha abaturage b’ibihugu byombi kugira ngo umubano wabo urusheho gutera imbere.

Yagize ati “Turashimira Imana kuba twarashoboye kugera hano mu Burundi amahoro, tukakirwa neza. Nyagasani na We arahari kandi arabibona; abona n’ububabare bw’abantu Be. Turizera ko Ishoborabyose izadufasha, ku buryo ubwo bufatanye tuzabasha kubugeza ku rwego rwo gusurana no guhahirana.”

Inama ya ACOREB ni inama isanzwe iba kabiri mu mwaka, Abepiskopi bakajya bahurira mu Rwanda inshuro imwe, ubundi bagahurira mu Burundi. Izi nama zibafasha kungurana ibitekerezo ku buzima bwa Kiliziya Gatolika mu bihugu byombi, ibibazo byugarije abakristu n’abaturage muri rusange, ndetse n’ibibazo bireba akarere n’isi yose.

Inama yabereye i Bujumbura ni iya kabiri ACOREB yagize mu mwaka wa 2026, nyuma y’iyabereye i Kigali muri Werurwe 2026. No muri iyo nama, Abepiskopi bari bagaragaje impungenge ku ifungwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi, basaba ko ibiganiro hagati ya Leta z’u Rwanda n’u Burundi bikomeza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama, Abepiskopi bagize ACOREB bagaragaje ko bababajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi igikomeje gufungwa, kuko bikomeje kugira ingaruka ku baturage. Basabye Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano wabyo no kongera gufungura iyo mipaka.

Iyi nama yasojwe n’igitambo cya Misa cyabereye muri Katedrali Regina Mundi i Bujumbura, ku wa 11 Ugushyingo 2026, cyayobowe na Karidinali Antoine KAMBANDA, gihuriza hamwe Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’u Burundi n’abandi bakristu.

Mu bayitabiriye harimo Musenyeri Joachim NTAHONDEREYE, Umwepiskopi wa Muyinga akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi (CECAB), wayoboye ACOREB muri iki gihe.

Guhura kw’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bifite amateka maremare, kuko mbere y’umwaka wa 1963 bari bagize Inama imwe y’Abepiskopi. Nubwo nyuma bagize Inama z’Abepiskopi zitandukanye, bakomeje umuco wo guhura kabiri mu mwaka, bagasangira ibitekerezo ku bibazo bireba Kiliziya n’abaturage bo mu bihugu byombi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose