Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Kiliziya Gatolika muri Kenya yahaye Polisi ubutaka n’inyubako bigenewe gukorerwamo na sitasiyo ya Polisi ya Kipkelion

Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya (KCCB) yashyikirije ku mugaragaro Polisi y’icyo gihugu ubutaka bungana na hegitari imwe n’inyubako yavuguruwe, bigenewe gukorerwamo na sitasiyo ya Polisi ya Kipkelion, muri Diyosezi ya Kericho. Iyi gahunda igamije gufasha mu kongera umutekano w’abaturage no gushyigikira iterambere ry’akarere.

Kiliziya Gatolika muri Kenya yahaye Polisi ubutaka n’inyubako bigenewe gukorerwamo na sitasiyo ya Polisi ya Kipkelion
Kiliziya Gatolika muri Kenya yahaye Polisi ubutaka n’inyubako bigenewe gukorerwamo na sitasiyo ya Polisi ya Kipkelion

Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, witabirwa na Musenyeri Maurice Muhatia Makumba, Arikiyepiskopi wa Kisumu akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya.

Mu ijambo rye, Musenyeri Muhatia yavuze ko Kiliziya Gatolika yifuza kugira uruhare mu gushimangira umutekano w’abaturage, ashimangira ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo abantu bashobore gukora ibikorwa byabo bya buri munsi nta bwoba.

Yagize ati “Umutekano si ibintu by’inyongera umuntu ashobora kugira cyangwa kutagira. Ni wo shingiro ry’ibindi byose. Umuhinzi ntashobora guhinga imirima ye, umwana ntashobora kugenda ajya ku ishuri afite umutekano, umucuruzi ntashobora gufungura iduka rye, kandi umuryango ntushobora gusinzira mu mahoro ahari umutekano muke.”

Yifashishije amagambo y’Umuhanuzi Izayi agaruka ku mbuto z’ubutabera, Arkiyepiskopi Muhatia yavuze ko Kiliziya ifite inshingano zo gukorana n’abaturage ndetse na Leta ya Kenya mu guteza imbere imibereho myiza yabo.

Yagize ati “Amahoro n’umutekano ni bimwe mu bigize inyungu rusange z’abaturage Kiliziya ihamagarirwa gukorera, kimwe n’ibikorwa ikora mu burezi, ubuzima no kwita ku bakene.”

Uyu Mushumba kandi yashimangiye ko umushinga wo kuvugurura inyubako no gutegurira abapolisi aho kuba ufite akamaro, kuko na bo n’imiryango yabo bakwiye gutuzwa ahantu heza.

Ati“Aho abapolisi baba heza bigira uruhare mu mibereho yabo myiza no mu kongera ubushake bwo gukora akazi. Twishimiye ko iyi nyubako igiye kubafasha, nubwo yaba ari umusanzu muto mu gukemura icyo kibazo.”

Musenyeri Muhatia yagaragaje ko bishimishije kubona umushinga warangiye, inyubako za sitasiyo ya Polisi zikavugururwa ndetse n’amacumbi y’abapolisi akuzura, bityo serivisi za Polisi zikaba zegerejwe abaturage.

Yasobanuye ko mu gihe cyashize, Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya yari yarageneye Polisi y’Igihugu ubutaka bungana na hegitari imwe muri Kipkelion kugira ngo hubakwe sitasiyo ya Polisi.

Ati“Uyu munsi turabona ko icyemezo twafashe cyatanze umusaruro. Inyubako zaravuguruwe, amacumbi y’abapolisi aruzura, kandi abaturage bagiye kubona Polisi hafi y’aho batuye, bahinga, bakorera ubucuruzi ndetse banasengera.”

Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya yavuze ko ubwo butaka n’inyubako ari impano Kiliziya ihaye abaturage ba Kipkelion, isaba abapolisi bazakorera muri iyo sitasiyo kuzarangwa n’ubunyangamugayo, ubutabera n’impuhwe, bubahiriza agaciro ka muntu n’uburenganzira bwe.

Musenyeri Muhatia yagize ati:“Mwebwe abapolisi muzakorera hano, iyi sitasiyo ni impano umuryango w’abemera Gatolika uhaye abaturage bose ba Kipkelion. Mukorere abaturage mu bunyangamugayo, mu butabera no mu mpuhwe. Murengere abanyantege nke, mwubahirize agaciro n’uburenganzira bya buri muntu, kandi mube abantu abaturage bashobora kugirira icyizere no kwegera igihe babakeneye. Sitasiyo ya Polisi iba yujuje inshingano zayo neza iyo abaturage batayibona nk’ahantu bagomba gutinya, ahubwo bakayibona nk’aho babonera ubufasha.”

Yongeye kwizeza ko Kiliziya Gatolika izakomeza gukorana na Polisi y’Igihugu mu kubaka umuryango urangwa n’umutekano, binyuze mu kwegera abaturage no gukumira ibyaha.

Yavuze ko Kiliziya ifite ubushobozi bwo kugira uruhare muri iyo gahunda, kuko ibinyujije muri za paruwasi, amashuri, ibigo nderabuzima n’imiryango remezo y’Abakristu, ihorana n’abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Twiyemeje gukorana na Polisi mu bikorwa byo gucunga umutekano ku bufatanye n’abaturage, guteza imbere amahoro n’ubwiyunge, kuyobora urubyiruko kugira ngo rwirinde ibyaha n’ibiyobyabwenge, no gushishikariza abakristu bacu kubahiriza amategeko no gufatanya na Polisi.”

Mu gihe Kenya yitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2027, Musenyeri Muhatia yavuze ko ubufatanye hagati ya Kiliziya na Polisi buzarushaho kugira akamaro mu kwimakaza amahoro n'umutekano.

Musenyeri Muhatia yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, buyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi (Inspector-General), kuba bwarakiriye ubwo butaka no kugira uruhare mu gushyigikira umushinga. Yashimiye kandi Diyosezi ya Kericho, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abakozi bakoze uwo mushinga ndetse n’abaturage ba Kipkelion ku bw’ubufatanye n’uruhare bagize kugira ngo urangire neza.

Mu gusoza, yashyikirije ku mugaragaro ubutaka n’inyubako byavuguruwe Polisi y’Igihugu, agaragaza icyizere ko iyi sitasiyo izafasha abaturage kubona serivisi

Yasoje asabira iyi sitasiyo kuzaba ahantu harangwa n’umutekano, ubutabera na serivisi nziza, asabira umugisha abapolisi bazahakorera n’imiryango yabo, abaturage ba Kipkelion ndetse n’igihugu cya Kenya muri rusange

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose