“Nta magambo nabona yo kubashimira” – Papa Leo XIV yasezeye ku Banya-Peru
Papa Leo XIV yashimiye Imana ku bw’imigisha n’ingabire byamuherekeje mu rugendo rwe rw’ubutumwa muri Peru, avuga ko yahavuye yungutse byinshi binyuze mu buhamya bw’ukwemera n’ubwitange by’Abanya-Peru, yahoraga ashimira.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yasozaga Misa yaturiye i Lima, mu murwa mukuru wa Peru, ari na wo munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rwa gitumwa muri iki gihugu ndetse n’urugendo rwe muri Amerika y’Amajyepfo.
Mu butumwa yatanze asoza iyo Misa, Papa Leo XIV yavuze ko adafite amagambo ahagije yo kugaragaza ashimira Imana ku bw’ibyiza n’ingabire yabahaye muri iyo minsi bamaze bari kumwe.
Yagize ati “Uko uruzinduko rwanjye rugenda rugana ku musozo, nta magambo nabona yo kugaragaza nshimira Nyagasani ku bw’impano n’ingabire nyinshi yatugabiye muri iyi minsi twasangiye. Murakoze, Peru!”
Papa yashimiye abayobozi ba Leta n’aba Kiliziya, abateguye uruzinduko, abakoranye na bo ndetse n’abakorerabushake bagize uruhare kugira ngo urwo rugendo rugerweho.
Yashimiye kandi abantu bose barukurikiranye, baba abari bitabiriye ibikorwa bye imbonankubone cyangwa abarikurikiye binyuze mu bitangazamakuru, mu bibaya, mu misozi no mu gace k’ishyamba rya Amazone.
Yavuze ko muri Peru yumvise ameze nk’uri mu rugo kandi ko Abanya-Peru bamwibukije ko Kiliziya ari umuryango umwe.
Ati“Numvise meze nk’uri mu rugo, kandi mwanyibukije ko Kiliziya ari umuryango koko.”
Yakomeje avuga ko ari muri iki gihugu yatorejwe kuba Umwepiskopi, ndetse ko no muri uru ruzinduko yungutse andi masomo ku bijyanye no gukorera Kiliziya nka Petero yasimbuye.
Yavuze ko azatahana ubuhamya bw’ukwemera n’ubwitange by’Abanya-Peru
Papa Leo XIV, wabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru kuva mu 2015 kugeza mu 2023, ndetse akaba yari yaranamaze imyaka isaga 20 muri iki gihugu akora ubutumwa bw'iyogezabutumwa, yavuze ko azahorana urwibutso rwiza rw’ibyishimo n’urukundo yagaragarijwe n’abaturage.
Yavuze ko azibuka inseko z’abana yasuhuzaga mu mihanda no mu bibuga, ibyishimo by’urubyiruko, urugwiro rw’imiryango ndetse n’ubwuzu bw’abageze mu zabukuru bitaburaga mu bikorwa bitandukanye by’uruzinduko rwe.
Yagaragaje kandi ko indirimbo, imbyino gakondo n’impumuro y’imibavu byamwongereye ukwemera ko ubutumwa bwa Kiliziya bugomba kugera mu mpande zose z’isi.
Ati“Naje kubabwira Kristu, ariko ndagenda ntahanye ubuhamya bw’ukwemera n’ubwitange nahoraga mbashimira.”
Ashingiye kuri ubwo buhamya, yasabye Abanya-Peru gukomeza gusengera hamwe Yezu Kristu, We nzira, ukuri n’ubugingo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye ko Bikira Mariya n’abatagatifu bose bo mu Ijuru bakomeza kubasabira no kubaherekeza.
Yasoje agira ati “Imana ibahe umugisha, mwebwe Abanya-Peru! Mariya abarindishe umwambaro we w’uburinzi!”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.