Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Nyuma y’inama bahuriyemo n’Ab’u Rwanda, Abepiskopi b’u Burundi bakiriwe na Perezida Ndayishimiye

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Burundi, nyuma y’iminsi ine bari bamaze bahuriye na bagenzi babo bo mu Rwanda mu nama y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi b’Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi (ACOREB), yabereye i Bujumbura.

Nyuma y’inama bahuriyemo n’Ab’u Rwanda, Abepiskopi b’u Burundi bakiriwe na Perezida Ndayishimiye
Nyuma y’inama bahuriyemo n’Ab’u Rwanda, Abepiskopi b’u Burundi bakiriwe na Perezida Ndayishimiye

Abepiskopi bakiriwe na Perezida Ndayishimiye mu Ngoro ya Ntare Rushatsi, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano hagati ya Leta y’u Burundi na Kiliziya Gatolika, uruhare rwa Kiliziya mu buzima bw’igihugu, ndetse n’ibibazo bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’u Burundi n’imikorere y’inzego za Kiliziya.

Muri ibyo biganiro, Abepiskopi bagejeje kuri Perezida Ndayishimiye ibibazo n’impungenge bafite ku iterambere ry’igihugu ndetse n’imikorere ya Kiliziya Gatolika mu Burundi.

Perezida Ndayishimiye yashimye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu burezi, ubuvuzi, ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage no mu burezi bw’iyobokamana.

Yaboneyeho kwizeza Abepiskopi ko amahoro n’umutekano byiganje mu gihugu hose. Ku bijyanye n’impungenge zagaragajwe ku bukungu, yavuze ko gukemura ibibazo biriho bisaba ubwitange n’uruhare rwa buri muturage.

Umukuru w’Igihugu kandi yongeye gushimangira ko ari umubyeyi w’Abarundi bose, akaba n’umurinzi w’ihame ry’uko Leta y’u Burundi itagendera ku idini runaka. Yijeje Abepiskopi ko Guverinoma izakomeza gushyira imbere ibiganiro, ubufatanye no kugisha inama ibyiciro bitandukanye by’abaturage, hagamijwe kubungabunga ubwumvikane no gushimangira ubumwe bw’igihugu.

Kwakirwa kwa Abepiskopi b’u Burundi na Perezida Ndayishimiye kwabaye nyuma y’inama y’iminsi ine bahuriyemo na bagenzi babo bo mu Rwanda, yabereye i Bujumbura kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026.

Muri iyo nama, Abepiskopi baganiriye ku bibazo bitandukanye bireba Kiliziya n’abaturage b’ibihugu byombi, birimo umutekano, imibereho y’abaturage, uburezi, imiryango n’uruhare rwa Kiliziya mu kwimakaza amahoro.

Mu myanzuro y’iyo nama, Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bagaragaje impungenge batewe n’ifungwa ry’imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi, basaba Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano wabyo no gutuma iyo mipaka yongera gufungurwa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Joachim NTAHONDEREYE, Umwepiskopi wa Muyinga akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi (CECAB), na Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), bagaragaje ko ifungwa ry’imipaka rikomeje kugira ingaruka ku baturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu ngendo, ubuhahirane n’imibanire isanzwe ishingiye ku mateka n’ubuvandimwe.

Bagize bati “Tubabajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igikomeje gufungwa. Turinubira ko iki cyemezo gikomeje kubangamira abaturage b’ibihugu byombi. Turongera gusaba Guverinoma z’ibihugu byacu gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano wabyo no kongera gufungura iyo mipaka.”

Abepiskopi kandi bagaragaje impungenge ku bukene n’ibura ry’ibintu by’ibanze mu bihugu byombi, birimo ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’imiti. Banagarutse ku ntambara n’urugomo bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basaba ko impunzi n’abavuye mu byabo bahabwa ubufasha bukenewe.

Iyi nama yasojwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, n’igitambo cya Misa cyabereye muri Katederali Regina Mundi i Bujumbura.

Kwakirwa kwa Abepiskopi b’u Burundi na Perezida Ndayishimiye kwabaye mu gihe bari bakimara gusoza iyi nama bahuriyemo na bagenzi babo bo mu Rwanda, aho mu byo bumvikanyeho harimo gusaba Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro kugira ngo umubano w’u Rwanda n’u Burundi urusheho kunoga, n’imipaka yo ku butaka ikongera gufungurwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose