“Nta gahunda yo kwemerera Abapadiri gushyingirwa”, Papa Lewo wa XIV
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko muri iki gihe nta gahunda afite yo guhindura imyemerere n’amahame ya Kiliziya Gatolika kugira ngo Abapadiri bashyingiwe bemererwe gukomeza umurimo w’ubusaserdoti, avuga ko impinduka nk’izo zishobora guteza amacakubiri mu bemera Kiliziya ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1,4 ku Isi.
Ibi ni ubwa mbere Papa Leo XIV avuze ku mugaragaro kuri iki cyifuzo kimaze igihe gishyigikirwa na bamwe mu Bakristu Gatolika, bifuza ko Abapadiri bemererwa gushyingirwa.
Nubwo atigeze yirengagiza burundu ko mu gihe kizaza hashobora kubaho impinduka kuri iki kibazo, Papa Leo XIV yabwiye abanyamakuru bari kumwe mu ndege ubwo yari avuye mu rugendo rw’iminsi 12 yari yagiriye muri Amerika y’Epfo, agaruka i Roma kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, ko kuri ubu icy’ingenzi kuri we ari ugukomeza ubumwe muri Kiliziya Gatolika ku Isi.
Yagize ati“Abifuza ko Abapadiri bemererwa gushyingirwa bakureyo amaso, birashoboka ko hari ibintu bimwe na bimwe bizahinduka mu gihe kizaza. Icyakora, kuri ubu nemera ko kimwe mu bintu by’ingenzi biranga ubutumwa mfite muri Kiliziya ari ugukiza ibikomere no guhuza abantu.”
Mu Kiliziya Gatolika, Abapadiri benshi biyemeza kutarongora cyangwa gushyingirwa, ahubwo bakabaho mu buzima bwa gisiribateri , kugira ngo bitange byimazeyo mu murimo w’Imana no mu gukorera abakristu n’abandi babakeye ubufasha bwabo.
Papa Francis wayoboye Kiliziya Gatolika imyaka 12, akitaba Imana muri Mata 2025, na we yari yaranze kwemeza impinduka mu mategeko agenga iki kibazo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.