Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Blaise Forissier wigishije Myr Mbonyintege yibutswe nyuma y’imyaka 5 yitabye Imana

Kuri uyu wa 18 Mutarama 2024, muri Paruwasi Katederali ya Butare habereye umuhango wo gusabira no kwibuka Myr Blaise Forissier washinze umuryango Ingoro y’urukundo.

Myr Blaise Forissier wigishije Myr Mbonyintege yibutswe nyuma y’imyaka 5 yitabye Imana
Myr Blaise Forissier wigishije Myr Mbonyintege yibutswe nyuma y’imyaka 5 yitabye Imana

Umuhango wo kwibuka Myr Blaise Forissier witabye Imana ku wa 11 Mutarama 2018, witabiriwe na Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, abihayimana, n’abalayiki b’ingoro y’urukundo mu byiciro binyuranye.

Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango bwagarutse ku butwari n’ubwitange, urukundo n’ubuhanga byaranze Myr Forissier.

Mu nyigisho ye, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yavuze ko Myr Blaise Forissier yaranzwe n’urukundo, ubwitange n’ubuhanga mu gukorera Imana no kureba imbere, akareba ibifiteye abantu na Kiliziya akamaro kandi umurimo ahawe akawukorana ibyishimo.

Ati « Urukundo rwaranze Myr Forissier rwanagaragariye mu muryango yashinze, ashaka kwerekana urukundo rw’Imana. Ubwenge bwa Myr Blaise Forissier bwatwigishije gukunda Imana no kuyikorera. »

Myr Rukamba yakomeje agira ati « Uyu munsi turamwibuka ku byiza yakoze ndetse tunamusabira. Urukundo dufitanye, iteka ni urwo gushyira hamwe dufatanya. Turamwibuka kandi nk’umuntu wabaye mu Rwanda akadufasha.»

Ibyaranze Myr Forissier, byanagarutsweho na Myr Smaragde Mbonyintege nk’umwe mu bigishijwe na Myr Forissier.

Yagize ati « Myr Forissier ni umuntu wabashije kujya ahuza inyigisho ze n’ibyo abantu bakeneye. Mutekereze ku mpamvu yashinze Kominote akayiha izina ry’ingoro y’urukundo. »

Myr Mbonyintege yakomeje agira ati « Myr Blaise Forissier ntiyari azi kwanduranya kandi biragoye ko umuntu yabaho atanduranya igihe cyane cyane yakoserejwe. Umurage yabasigiye muzawukomeze. »

Bamwe mu babanye na Myr Myr Blaise Forissier, abamumenye n’abiyeguriye Imana bavuze ko yari umuntu wiringiraga Imana agakunda isengesho, kwicisha bugufi ndetse akagira urukundo, yakundaga ku ijambo rivuga riti `` dufite Imana dufite byose’’ ibi bikaba ari ibintu byabubatse cyane.

Mama mukuru w’umuryango Ingoro y’urukundo, mu izina ry’umuryango wabo yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Celestin Hakizimana wababumbiye hamwe nyuma y’uko babuze Myr Blaise Forissier ndetse bamushimira kuba yarabagiriye icyizere akabashyira mu rugo rwe.

Mu bandi bashimiwe n’uyu muryango harimo Umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda, Padiri Ephrem Senani, umuryango w’Abenebikira, inshuti zabo, abakirsitu n’abandi bose bakomeje bakomeje kubafata ukoboko ngo batagwa.

Myr Blaise Forissier yavutse ku wa 12 Ukuboza 1929, avukira mu Bufaransa. Yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku wa 02 Nyakanga 1955.

Myr Blaise Forissier yageze mu Rwanda ku wa 12 Ukwakira 1959.

Amateka ye agaragaza ko mu 1959-1960 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Cyanika Ubu ni muri Diyosezi ya Gikongoro, 1960-1961 yabaye umwalimu mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, 1961-1962 yasubiye i wabo mu Bufaransa kubera umutekano mukeya wari mu gihugu.

Ku wa 16 Nzeri 1962 yagarutse mu Rwanda, 27 Gashyantare 1963 yabaye umwarimu mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Mu 1971 yasabye Umwepiskopi kumuhindura ku nshingano zo kuyobora Iseminari nkuru ya Nyakibanda, maze kuva 1971-1975 aba Padiri mukuru wa Paruwasi Katederali ya Butare.

Ku wa 25 Ugushyingo 1973 Myr Forissier yasubiye i wabo arasenderezwa. Nyuma yo kugaruka yitangiye ivugururwa muri Roho Mutagatifu rikwira mu Rwanda hose. Ku wa 12 Nzeri 1975 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kiruhura, yigisha mu iseminari nkuru ya Nyakibanda no kwitangira ivugururwa muri Roho mutagatifu.

Ku wa 09 Ukwakira 1982 nibwo Myr Forissier yashinze Kominote Ingoro y’urukundo i Kiruhura. Kuva mu 1982-1984 yabaye Igisonga cya Myr Jean Baptiste Gahamanyi, wari Umwepiskopi wa Butare. Mu mwaka wa 1983 yayoboye Kaminuza y’u Rwanda. Mu 1991 yatangije Novisiya y’abiyeguriye Imana b’ingoro y’urukundo.

Kuri ubu, iyi Kominote ifite ingo 7 z’ababikira na Kominote 4 z’abafurere ziri hirya no hino mu gihugu.

Myr Blaise Forissier yitabye Imana ku wa 11 Mutarama 2018 aguye mu Bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) hanyuma ashyingurwa ku wa 18 Mutarama 2018 mu rugo rukuru rw’umuryango [Maisonnées Saint Joseph]

Abiyeguriye Imana banyuranye bari bitabiriye umuhango wo kwibuka Myr Forissier
Abiyeguriye Imana banyuranye bari bitabiriye umuhango wo kwibuka Myr Forissier
Nyuma y'Igitambo cya Misa, ku mva ishyinguyemo Myr Forissier havuguwe isengesho ndetse inashyirwaho indabo
Nyuma y'Igitambo cya Misa, ku mva ishyinguyemo Myr Forissier havuguwe isengesho ndetse inashyirwaho indabo
Myr Forissier yitabye Imana ku wa 11 Mutarama 2018
Myr Forissier yitabye Imana ku wa 11 Mutarama 2018
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose