Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Anyuranye Ipaji 7

Myr Edouard arasaba Caritas kwita ku badafite ibyishimo kuko nabwo ari ubukene

Myr Edouard Sinayobye yibukije abashinzwe ubutumwa bwa Caritas muri Diyosezi ya Cyangugu ko umukene atari udafite icyo kurya no kwambara gusa ahubwo ko n’abadafite amahoro, ibyishimo, umutekano…nabo baba bakeneye kwegerwa bagafashwa gusohoka muri ubwo buzima.

Myr Edouard arasaba Caritas kwita ku badafite ibyishimo kuko nabwo ari ubukene
Myr Edouard arasaba Caritas kwita ku badafite ibyishimo kuko nabwo ari ubukene

Nk’uko bikomeza kugaruka muri raporo zitandukanye, u Rwanda rushyirwa mu bihugu bya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abaturage batishimye.

Mu ijambo Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yagejeje ku bitabiriye Inteko rusange ra Caritas ya Diyosezi yateranye tariki 22 Werurwe 2022, yagaragaje ko Caritas ifite inshingano yo kwita ku bihangayikishije abantu bikababuza amahoro n’ibyishimo.

Kugira ngo ibi bigerweho Myr Edouard yibukije inshingano ikomeye y’umukristu yo kurangwa no kugira neza. Avuga ko kugira neza ari imbuto y’ukwemera kuko ukwemera kurangwa no kugira neza.

Yagize ati“Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye, muri Kiliziya dutozwa kugira neza kubera Imana mu cyo rero twishimire kuba muri Kiliziya yacu harimo Caritas tukaba twarahawe iryo bendera ryo gutwara urukundo rwa Kristu”

Inteko rusange ya Caritas uyu mwaka ibaye nyuma y’igihe kinini itaba kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 aho guhuza abantu benshi bitashobokaga. Musenyeri Edouard wayiyoboye na we ni ubwa mbere yari ayitabiriye kuva yatorerwa kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, ikaba ibaye kandi nyuma y’amezi make hahinduwe umuyobozi wa Caritas ya diyosezi aho ubu iri kuyoborwa na Padiri Jérémie NSABIMANA wasimbuye Padiri Théogène NGOBOKA kuri ubu uyobora Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya diyosezi ya Cyangugu. Muri iyi nteko rusange hanatowe komite nshya ya Caritas ku rwego rwa diyosezi izakora mu gihe cy’imyaka itanu. Iyi komite yahawe inshingano zo kurushaho guteza imbere ibikorwa bya Caritas cyane cyane kwita ku bana baba ku muhanda bo mu karere ka Rusuzi.

Inteko nk’iyi yaherukaga kuba muri 2019 ikaba yari imaze imyaka isaga itatu itaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose