Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Ntagungira amaze gusura paruwasi 24 muri 26 zigize Diyosezi ya Butare

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare, yasuye amaparuwasi ya Byiza na Simbi aba yujuje umubare wa paruwasi 24 amaze gusura muri 26 zigize Diyosezi ya Butare.

Myr Ntagungira amaze gusura paruwasi 24 muri 26 zigize Diyosezi ya Butare
Myr Ntagungira amaze gusura paruwasi 24 muri 26 zigize Diyosezi ya Butare

Paruwasi ya Byiza yasuwe n'umwepiskopi iherereye mu Karere ka Gisagara. Yashinzwe tariki 6 Mata 2002. Ifite abakirisitu barenga ibihumbi 14, Uturere tw'ubutumwa 16 n'Imiryangoremezo 96. Igizwe kandi na Santarali 3 arizo: Musha, Gasagara na Gikonko. Ikaba yaritiwe Ubutatu Butagatifu.

Iyi paruwasi ifite uruhare mu mibereho myiza y'Abaturage ba Gisagara kuko ifite

amashuri Gatolika 4 ari yo: Urwunge rw'Amashuri rwa Gikonko rwitiriwe Mutagatifu Boniface, Urwunge rw'Amashuri rwa Rwatano, Urwunge rw'Amashuri rwa Munyegera n'Ishuri ribanza rya Jurwe.

Iyi paruwasi kandi ifite Ikigo Nderabuzima cya Gikonko.

Iyi Paruwasi yitiriwe Ubutatu Butagatifu ifite Abapadiri 3, Santarali 3 n'abayobozi ba Santarali 3. Abakristu bakaba bishimira kuba bafite abapadiri batatu, bigatuma buri cyumweru babona Misa mu masantarari yose.

Iyi Paruwasi ikorerwamo ubutumwa n'abapadiri b'Abashanuwani guhera muri 2016.

Paruwasi ya Simbi yo iherereye mu Karere ka Huye ikaba yarashinzwe mu 1956, yitirirwa Umwamikazi w'u Rwanda.

Ibarizwamo abakirisitu ibihumbi 24 n'uturere tw'ubutumwa 13, ikagira n'imiryangoremezo 120. Ifite Santarali 3 ari zo: Simbi, Gisakura na Maraba. Ikaba ari Paruwasi ikora mu mirenge 2 ari yo: Umurenge wa Simbi na Maraba. Iyi Paruwasi kandi ibarizwamo Imiryango y'Abihayimana 2, ari yo: Ingoro y'Urukundo n'Abogezabutumwa ba Asomusiyo.

Mu bikorwa by'imibereho myiza, paruwasi ya Simbi ifite ibigo by'amashuri 3: Urwunge rw'Amashuri rwa Simbi (Saint Augustin), Urwunge rw'Amashuri rwa Gisakura rwisunze Mutagatifu Leon n'Urwunge rw'Amashuri rwa Mutagatifu Yohani Bosco. Ifite kandi Ikigo Nderabuzima cya Simbi.

Muri paruwasi 26 zigize Diyosezi ya Butare, Myr Jean Bosco Ntagungira amaze gusura Paruwasi 24. Akaba asigaje paruwasi ya Save biteganyijwe ko azasura ku cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024 na Paruwasi Universitaire Saint Dominique biteganyijwe ko azasura nimara gufungurwa.

Kiliziya ya Paruwasi ya simbi
Kiliziya ya Paruwasi ya simbi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose