"Nta na rimwe Kiliziya ikwiye kwihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose", Ubutumwa bwa Papa Leo wa XIV mu nama yo kurinda abana muri Filipine
Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yagejeje ubutumwa ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ishyirahamwe ryo Kurinda Abana n’Abanyantege nke (National Safeguarding Conference) iri kubera i Clark-Angeles, muri Filipine, kuva ku wa 20 kugeza kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025.
Ubutumwa bwa Papa bwashyikirijwe abitabiriye iyo nama na Arikiyepiskopi Charles J. Brown, Intumwa ya Papa muri Filipine.
Mu butumwa bwe, Papa Leo wa XIV yashimye ibikorwa by’iyo nama, avuga ko ari igikorwa cyerekana umuhate wo kurwanya ihohoterwa no guteza imbere umuco wo kurinda abana n’abanyantege nke.
Yakomeje agira ati “Buri Paruwasi n’igikorwa cyose cya Kiliziya Gatolika kigomba kuba ahantu ho guhimbaza Imana no kwita ku bandi, cyane cyane abana n’abatagira kivurira,”
Papa yongeyeho ko Kiliziya itagomba kwihanganira na rimwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose, haba irikorerwa abana, abakuru cyangwa abandi bose bafite intege nke mu muryango.
Yasabye abitabiriye inama gufata ibyemezo bifatika bigamije kubaka politiki n’imyitwarire ishingiye ku kuri, ku bwizerwe no ku kurinda abana, kugira ngo ibikorwa bya Kiliziya bihore mu mucyo no mu rukundo nyarwo.
Ati “Ibiganiro byanyu bigomba gutanga umusaruro mu gushyiraho uburyo bwimbitse bwo gukumira ihohoterwa, gukorera mu mucyo no kurinda aba bato ba Nyagasani,”
Ubu butumwa buje mu gihe Kiliziya ku isi hose ikomeje guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ihohoterwa ryagiye rikorwa n’abari bashinzwe kuyobora abandi mu kwemera. Papa yibukije ko ubutabera, umuco wo kumva abandi, no kurinda abana n’abatagira kivurira ari inkingi z'ingenzi mu kubaka Kiliziya yizerwa kandi itagira amakemwa.
Ku isi , iri jambo rifite uburemere n’akamaro gakomeye,kuko rihamagarira abakirisitu bose by’umwihariko abayobozi muri Kiliziya gusigasira umuco wo kwizerwa, gukorera mu mucyo no kubahiriza inshingano bahawe mu kuri n’urukundo.
Papa Leo wa XIV yasoje ashimangira ko Kiliziya itagomba na rimwe guceceka cyangwa kwihanganira ihohoterwa, ahubwo igomba kurushaho kuba igicumbi cy’umutekano, urukundo n’ubuzima bwuzuye kuri buri wese.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.