Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Gervase TWINOMUJUNI wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, Padiri Gervase Twinomujuni wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, witabye Imana tariki ya 23/11/2024 azize uburwayi yasezeweho anashyingurwa mu irimbi rya Diyosezi. Padiri Gervase Twinomujuni yitabye Imana ari mu rugendo rwo kwitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 25 yari amaze ahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Padiri Gervase TWINOMUJUNI  wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe.
Padiri Gervase TWINOMUJUNI wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe.

Igitambo cya Misa yo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma cyayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro Myr Celestin HAKIZIMANA ari kumwe n’abandi bepiskopi babatabaye barimo: Myr Filipo Rukamba wa Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikpi mushya wa Diyosezi ya Butare na Myr Papias Musengamana wa Diyosezi ya Byumba .

Bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta barangajwe imbere n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand nabo bitabiriye umuhango wo gusezera no guherekeza padiri Gervase. Umuryango wa Padiri Gervase Twinomujuni, incuti ze abapadiri bakoranye ubutumwa , abihayimana, abakirisitu bo muri paruwase yakoreyemo ubutumwa n’abandi batandukanye bamumenye bitabiriye misa yo kumusabira no kumuherekeza.

Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho ye yasabye abakirisitu kuba inyangamugayo birinda kuba inkundamugayo, ahubwo bakora cyane bakunda icyiza no kucyizirikaho kandi bagiharanira kuko ari bwo buzima.

Yavuze ko nabo bakwiye gushimira Imana yabahaye umupadiri ikaba inamwisubije. Ati ‘’Mu mwaka wa 2023 twaratewe impande zose tugira ibyago abapadiri bagera kuri batatu bamaze gupfa, abandi bararwaye turavuza barakira, duhamagariwe gusenga nka Yobo tugira tuti’’ uhoraho ni asingizwe we wamuduhaye akaba anamwisubije, twirinde gucumura muri ibi byago, umuryango we nawo ntuheranwe n’agahinda kuko agiye iwabo hukuri, icyibaye ni uko adutanze ahubwo tumusabire agereyo vuba adutegurire ibyo dukeneye kuko abaye umuvugizi wacu ku Mana, abapadiri bamutanze yo bamwakire.’’

Myr Celestin yasaba abakirisitu, abapadiri n’abandi babatabaye guhora bari maso kandi bagahorana intwaro zabo z’ukwemera n’amizero. Yahumurije umuryango we ubuze umwana wabo, ahumuriza abapadiri bakoranye bamufatiragaho urugero, abakirisitu ba Paruwasi ya Bishyiga ari nayo yakoreragamo ubutumwa bwe kugeza ubwo yitabye Imana.

Ati ‘’ Icyo twabonye ni uko Padiri Gervase itarenta rye atigeze aripfusha ubusa kuko yarikoresheje uko bikwiye ndetse rirunguka, twishimiye ko ari bubwire Shebuja ati ‘’Databuja ngaya amaterenta 5 wampaye dore n’irindi 1 nungutse, natwe dusigaye dukoreshe neza amatarenta twahawe kugira ngo Imana n’igaruka tuzayereke ko tutayihombeye.’’

Yavuze ko Padiri Gervase yakoraga ubutuma bwe ntatinye no kugenda n’amaguru kuko yari azi icyo aruhira avuga ko aho yagize intege nke Nyagasani yahamubabarira akamutuza aheza. Ati’’ Nugerayo ntuzatwibagirwe, ntuzibagirwe gutabara, uzi ibyo dukeneye byose, ubwo ugiye ku mukungu wa byose uzadufashe kandi uzadusabire iteka.’’

Avuga ko yabanye na we mu buzima bwe ari umukirisitu Ati ‘’ Ejo bundi yamenye ko i Wacu bimutse yampamagaye kenshi ansaba ko iyo nzu agomba kuza kuyiha umugisha, ibyo byatumye mbona koko ko yakundaga gutanga amasakarementu. ‘’ Ubuzima twasangiye mu buyobozi nabutekerejeho mbona ko tubuze umuntu ukomeye kuko yakoraga ubutumwa bwe muri Paruwasi ye aganiriza abatugare bacu ari nabo bakirisitu yabaga natwe aturemera. Mu minsi ishize twagize ibibazo ibiraro byacu biracika ariko yaduhaye ibiti byo kuhasana, muhamagaye ngo mushimire aravuga ati ‘’ Bariya banyeshuri ntibagomba kubura uburyo bagera ku ishuri kuko nibo bakirisitu banjye, murumva ko yari n’umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyamagabe ukomeye, Ibikorwa bye ndifuza ko buri wese yabyigiraho bagahitamo kuba abantu beza.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko Padiri Gervase Twinomujuni yamumenye mu byiciro bibiri birimo ibijyanye n’ubutumwa icyo gihe hari mu 2005 no mu Kazi ubwo yabaga Umuyobozi w’akarere. Ati ‘’ Aza muri Paruwasi ya Gatare yari Paruwasi ikonje ariko yayigizemo arayifasha ndetse atwakira neza kuko icyo gihe twe twari tukiri bato. Mu mwaka wa 2021 ubwo nari maze kuba umuyobozi w’akarere nabwo twakomeje kuvugana. Yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Bishyiga narahamusangaga naho, yakundaga kumbwira ngo ujye uza hano ni mu rugo, iyo nahageraga simubwire yarampamagaraga akambwira ati nabimenye ko wahageze.’’

Yakomeje ati ‘’ Tubuze inseko yawe, urukundo rwawe, ukwicisha bugufi kwawe n’imirimo wari usigaje kurangiza, byose Imana izabiguhembere.”

Padiri Bruno mu izina ry’umuryango wa Padiri Gervase, yavuze ko kwakira urupfu rwe byabagoye. Ati “Ntabwo twaje gushyingura ahubwo twaje gushima ubuzima Imana yamuhaye, kuko yamuremye imukunze none iramwisubije, yatubereye umugisha mu muryango wacu no ku bakirisitu muri rusange. Yashimiye Myr Celestin Hakizimana n’abapadiri bose bakorera mu Rwanda bamubaye hafi ndetse n’abihayimana bose bamufashije gukora umurimo w’Imana neza.”

Mu buhamya bwa bamwe mu bapadiri babanaga na Padiri Gervase bavuze ko uburwayi bwe butangira yumvaga bidakaze cyane bamusabakujya kwa muganga, avuyeyo yumva ntacyo biri ku mumarira. Ariko agakomeza gukora ubutumwa bwe, bagenzi be bagakomeza kwibaza igituma arwara mu nda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024 bamujyanye kwa muganga ku Kigeme ariko ntiyoroherwa, bamwongerera umwuka bakomeza no ku Bitaro bya Kaminuza Bya Butare CHUB, bamufata amaraso, basanga bitagikunze ko akomeza kubaho kuko basanze yari arwaye Infection yo mu maraso n’Imbyiko ze zari zahagaze.

Bakomeza bavuga ko Padiri Gervase babanaga yari umuntu wiyumanganya kandi utajya acika intege ku buryo nta n’ubwo nawe yigeze amenya ko afite ubwo burwayi. Cyane ko nabamubonaga bose iteka bahoraga bamubonamo akanyamuneza.

François Xavier Umwe mu bakirisitu wo muri Paruwasi ya Bishyiga yavuze ko ibihe nk’ibi biba bigoye kubona ibyo uvuga, iyo uvuga ku munyabigwi nka Padiri Gervase. Ati ‘’ Yari umunyabigwi witangiraga umurimo we atizigama mu kogeza ivanjiri ya Kristu, ndetse hari n’ubwo yagendaga n’amaguru bigatuma bamwe bacyeka ko atazi gutwara ikinyabiziga. Yari azi kubana neza na bose no gutanga ibyishimo akagira urugwiro mu bana no mu bakuze. Yarataramaga agasetsa abantu ku buryo nta muntu utarasekaga ari kubatera urwenya. Yari azi akamaro k’amasakaramentu akayaha umwanya wayo aho abatarashoboraga kugera kuri Paruwasi yabasangaga mu ngo zabo no mu miryangoremezo akayabaha. Kubaka imiryangoremezo yabishyizeho umutima ndetse yitabye Imana yaratangiye kujya asura ingo z’abakirisitu.”

Padiri Gervase TWINOMUJUNI uvuka ku babyeyi John MUHINGA na Helena KANDIZA, yavukiye i Kitagyenda-Kabale, mu gihugu cya UGANDA, ku itariki ya 6 Gicurasi 1965. Isakaramentu ry’Ubusaserdoti yarihawe tariki ya 18 Nyakanga 1999 akaba yari amaze imyaka isaga 25 bityo yari muri yubile ari Umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro.

Yatangiye amashuri abanza kuva mu 1975 – 1982 I MUCHAHI PRIMARY SCHOOL – KABALE.

Akomeza amashuri yisumbuye kuva mu 1983 – 1986 yize muri St Adrian’s Seminary RUBANDA - KABALE.

Kuva mu 1987 – 1989 yinjiye muri Apostles of Jesus Minor Seminary – BUKINDA - KABALE

Seminari Nkuru yayitangiye mu 1990 – 1992 Filozofiya yayigiye muri Apostles of Jesus Philosophicum LANGAT. Kuva mu 1992 – 1994 yinjiye muri Novisiya ahitwa Apostles of Jesus MERU-KENYA. Mu 1994 – 1998 Tewolojiya yayize muri Apostles of Jesus Scholasticate LANGATA.

Padiri Gervase TWINOMUJUNI ageze mu Rwanda yakoze ubutumwa butandukanye kuva mu 1999 – 2001 yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Muganza ari Padiri wungirije, mu 2001 – 2003 yari Padiri Mukuru wa Busanze, mu 2003 – 2004 yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Mushubi ari Padiri wungirije anashinzwe kwita kuri Paruwasi ya Gatare, mu 2004 yasubiye ku ishuri kurangiza amasomo ya Tewolojiya i Nayirobi. Kuva mu 2005 – 2013 yabaye Padiri Mukuru wa Gatare, mu 2013 – 2016 yari Padiri Mukuru wa Kaduha, mu 2016 – 2021 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Kirambi, ni mu gihe kuva tariki ya 21 Kamena 2021 kugeza tariki 23 Ugushyingo 2024 yari Padiri Mukuru wa Bishyiga.

Umuhango wo gushyingura Padiri  Gervase TWINOMUJUNI
Umuhango wo gushyingura Padiri Gervase TWINOMUJUNI
Abo mu muryango wa Padir Gervase baje kumuherekeza .
Abo mu muryango wa Padir Gervase baje kumuherekeza .
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose