Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rulindo yahumurije ababuze umugeni waguye mu mpanuka agiye gusezerana
Padiri Alphonse Dukuzumuremyi, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rulindo, yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Tusali Appolinarie wari ugiye gusezeranira muri Paruwasi ayoboye, witabye Imana azize impanuka yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Tumba, ahitwa Rukore, mu Karere ka Rulindo. Yatewe n’umuvuduko ukabije w’imodoka, aho umushoferi yananiwe gukata, ikagonga umukingo igahita igusha urubavu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Muri iyo modoka kandi hari harimo na bamwe bo mu muryango wa Nyakwigendera, aho iyo mpanuka yanakomerekeje abandi icyenda bahise bajyanwa kwa muganga.
Mu kiganiro Padiri Alphonse yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko yababajwe cyane n’iyo nkuru y’incamugongo y’umukobwa wari ugiye gusezerana n’uwo bakundanaga, akagwa mu mpanuka y’imodoka yarimo n’abo mu muryango we agahita apfa.
Yagize ati “Iyi nkuru y’incamugongo yangezeho ndimo gutegura umunsi mukuru wa Yubile ya Batisimu n’Ubwigishwa mu myaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe. Byankozeho cyane kuko ninjye wabateguye, baje kundeba ndabafasha, ndetse n’umunsi umwe mbere y’ubukwe nari nabahaye umwiherero. Kumva bavuga ko umugeni yahise yitaba Imana twese twahise tugwa mu kantu.”
Padiri Alphonse yakomeje avuga ko uwo musore bari bagiye gusezerana yagize ihungabana rikomeye, ariko ko bakomeje kumuba hafi kugira ngo yongere asubize umutima impembero, nubwo ari urugendo rutoroshye.
Yagize ati “Ntibiba byoroshye kuri we ndetse no ku miryango yombi yari yahanye abageni. Birasaba ko tubaherekeza, tukabafata mu mugongo, tukababa hafi, tunabasengera, kuko igikomere nk’icyo ntigikira ako kanya.”
Yakomeje asaba imiryango remezo, cyane cyane abaturanyi n’inshuti, gukomeza kwegera no gufasha iyi miryango yahuye n’ibyago, bakayiba hafi muri ibi bihe bikomeye, kuko ari ibintu bibabaza cyane kandi birenze ubwenge bwa muntu kubyumva.
Padiri Alphonse yasoje ubutumwa bwe asaba Imana kugira ngo ihumurize iyi miryango kuko ihumure nyaryo rituruka ku Mana, anasaba abakirisitu n’abaturage muri rusange gukomeza gusabira imiryango yabuze ababo kugira ngo babashe kubona ituze ry’umutima.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.