Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Vito Giorgio wayoboye Ikigo cy'imfubyi 'Centre Saint Antoine' yasabiwe kujya mu barinzi b'igihango

Padiri Vito Giorgio wayoboye Ikigo cy'imfubyi Centre Saint Antoine mu myaka yo hagati ya 1988 na 2005 yasabiwe kujya mu barinzi b'igihango.

Padiri Vito Giorgio wayoboye Ikigo cy'imfubyi 'Centre Saint Antoine' yasabiwe kujya mu barinzi b'igihango
Padiri Vito Giorgio wayoboye Ikigo cy'imfubyi 'Centre Saint Antoine' yasabiwe kujya mu barinzi b'igihango

Amagambo asobanura ubutwari bwe mu kwita ku bana batagira kirengera yavugiwe mu Gitambo cya Misa yo kumusabira nyuma y'uko yitabye Imana ku wa 7 Ugushyingo 2023.

Iki gitambo cya Misa yabereye muri Paruwasi ya Nyanza, [Ari naho haherereye Centre Saint Antoine] cyatuwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Mu butumwa bwe, Myr Rukamba yavuze ko bishimira kuba Imana yarabahaye Padiri Vito kuko yafashije benshi.

Yagize ati "Padiri Vito yari umupadiri waranzwe n'ukwemera, ubudahemuka, kwicisha bugufi, umunyamurava, kwitangira uburere bw'abana, ndetse no kuba hafi abari mu kaga n'abatereranywe."

Myr Rukamba yakomeje agira ati "Padiri Vito yabayeho ari umuntu witanga, muri Paruwasi ya Mugombwa no mu bana b'imfubyi. Padiri Vito yageze mu Rwanda mu gihe kibi ariko abasha kwitangira abandi. Kugaruka kwe mu Rwanda abizi neza ko hari Jenoside, akaza aje gutabara, ni ubwitange bukomeye."

Padiri Vlastimil Chovanec uyobora Centre St Antoine yavuze ko yakunze uburyo Padiri Vito yabanye n'Abanyarwanda cyane ko n'inyubako yagiye yubaka, inyinshi zubatse Kinyarwanda.

Ati "Igihe yabaga ari mu Butaliyani bakundaga kumubwira bati, n'ubwo uri hano ariko umutima wawe uri mu Rwanda, ikimenyetso cy'uburyo yakundaga Abanyarwanda cyane.”

Padiri Chovanec yavuze ko kandi mu kugaruka mu Rwanda aje gutabara abari mu kigo, [mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994] yanyuze mu gihugu cy'u Burundi ariko abamubonaga bakamuseka bamubaza aho agiye.

Ashingiye kuri uru Rukundo rwaranze Padiri Vito, Padiri Chovanec yasabye ababishinzwe ko bazagendera ku byamuranze bityo nawe akaba yashyirwa mu barinzi b'Igihango bitewe n'urukundo, ubugwaneza n'ubwitange yagaragarije Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Bamwe mu bafashijwe na Padiri Vito Giorgio bagaragarije Kinyamateka bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa yakoze ubwo yari mu Rwanda.

Laurent Nshimyumuremyi warerewe muri Centre Saint Antoine yagize ati "Padiri Giorgio yageze muri iki kigo Jenoside irimbanyije, azanwe no gutabara abarimo, mu gihe abandi barimo bihungira. Mu gihe yarimo agaruka, Padiri Vito yagiriwe nabi, aramburwa ndetse arakubitwa bagira ngo atererane abana b'imfubyi ariko akomeza kubabarira mu kwemera kudacogora."

Nshimyumuremyi yakomeje avuga ko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, abari muri iki kigo basabwe guhunga maze Padiri Vito nawe yifatanya nabo bajyana mu nkambi i Nyamata ndetse akomeza kubitaho ari nako abasabira ubufasha mu baterankunga batandukanye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bagarutse mu kigo akomeza kubitaho abaha amatungo barorora ndetse abubakira n'amacumbi.

Nshimyumuremyi ati "Padiri Vito yahoraga atugira inama ngo tuzabe abagabo n'abagore bitonda n'abakiristu beza. Ni ibintu byadukoze ku mutima cyane ku buryo urukundo yakundaga abakene, imfubyi n'abapfakazi tuzahora tubyibuka kandi imbuto yatubibyemo ntituzayipfusha ubusa."

Uwitwa Augustin Ntambara wo muri Paruwasi ya Mugombwa, akaba umwe mu bafashijwe na Padiri Vito yavuze ko badateze kwibagirwa urukundo yari afitanye n'abakristu kugeza aho bamuhaye izina rya Cyubahiro.

Ati "Yasabiye ubumenyi abakateshisti kandi akabishyurira ibikenewe byose. Yubakishije amashuri menshi kugira ngo babone aho bazajya bigira, yakundaga kwita ku bakene cyane, yahaga abakateshisti imbuto yo guhinga, yakunze kwigisha abantu umuco wo guhunika kugira ngo bizabagoboke mu gihe cy'inzara, yubakishije kandi amashuri y'abatazi gusoma no kwandika, yitaga ku matorero ya paruwasi cyane cyane abana, yitaga cyane ku bidukikije agatera ibiti bizwi n'ibitazwi bigatera abantu kuza kubireba no kubyiga, yakundaga kwita ku isuku agaha abantu amavuta n'isabune kugira ngo bagire isuku, yigishaga abantu kurya indyo yuzuye kugira ngo birinde kurwaza bwacyi, (...) Mbese yakoze byinshi."

Inshamake ku buzima bwa Padiri Giorgio Vito

Padiri Giorgio yavutse ku wa 29 Gicurasi 1939, avukira mu majyepfo y'Igihugu cy'Ubutaliyani.

Padiri Vito wavukiye mu muryango w'abana batanu, ku myaka 12 y'amavuko yinjiye mu muryango w'abapadiri b'Abarogasiyonisiti mu 1951. Mu mwaka wa 1957 nibwo yakoze amasezerano ya mbere y'abihayimana, mu gihe amasezerano ya burundu yayakoze mu mwaka wa 1963.

Ku myaka 27, muri 1966 nibwo Vito yahawe Isakaramentu ry'Ubusaserdoti.

Kuva mu 1966-1980 yakoreye ubutumwa butandukanye mu gihugu cy'Ubutaliyani [mu mijyi ya Padova, Grottaferrata, Bari na Marlupo] cyane cyane mu ngeri zitandukanye z'ubuzima harimo; uburezi bw'abana, mu burere bw'abitegura kuzaba abihayimana, yabaye umwalimu, ndetse akora n'ubutumwa muri za paruwasi.

Padiri Giorgio yageze mu Rwanda muri 1981 afite imyaka 41, ahera ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Mugombwa iherereye muri Diyosezi ya Butare.

Mu myaka irindwi yahamaze, Padiri Vito yakoze ubutumwa mu rubyiruko rushakisha umuhamagaro warwo, aba Padiri ushinzwe umucungamutungo ndetse aba na Padiri mukuru.

Mu Ukwakira 1988 yoherejwe kuyobora Ikigo cyi Nyanza cyita ku bana ‘Centre St Antoine’ asimbuye Padiri Simons wagishinze mu 1971.

Mu 1992, Padiri Vito Giorgio yatorewe kuba umujyanama mukuru wita ku bikorwa by'urukundo, kwita ku rubyiruko rwatereranwe no kugoboka abakene, abikora kugeza mu 1998 atuye i Roma mu Butaliyani.

Nubwo ubu butumwa yabukoreye mu Butaliyani, akimara kumva ko mu Rwanda hari kuba Jenoside, Padiri Vito yahisemo kugaruka mu Rwanda ahagera ku wa 21 Gicurasi 1994 azanwe no gutabara abarererwaga muri Centre St Antoine.

Muri iyo minsi cyayoborwaga na Padiri Eros Borile gusa bitewe n'uburwayi yagiye kwivuza mu Butaliyani asimburwa na Padiri Vito Giorgio nawe waje gusubira mu Butaliyani ku wa 16 Nzeri 1994.

Mu 1998 yagarutse mu Rwanda akomeza kuyobora Centre St Antoine kugeza mu 2005, asubira mu Butaliyani akomerezayo ubutumwa.

Mu myaka 66 yamaze yiyeguriye Imana n'imyaka 57 y'ubupadiri, Padiri Vito Giorgio yamaze imyaka 18 mu Rwanda irimo irindwi muri Paruwasi ya Mugombwa n'imyaka 11 muri Paruwasi ya Nyanza.

kubera ibikorwa bye byo guharanira amahoro mu Rwanda, ku wa 02 Ukwakira 2011 akarere k'ubuyobozi bwa Padova mu Butaliyani kamushyize mu rwego rw'abantu b’imena baharaniye amahoro n'ubutabera.

Ku wa 07 Ugushyingo 2023 nibwo Padiri Vito yitabye Imana azize uburwayi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose