“Padiri yampaye Penetensiya abona ngiye gupfa, bashatse kunshyingura nkiri muzima” Ubuhamya bwa Patricia warokotse Jenoside
Ku wa 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Patricia Mukayiza warokokeye mu gace ka Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yasangije abitabiriye iki gikorwa ubuhamya bwe, agaragaza ko yishwe kenshi ariko Imana igakora ibitangaza.
Patricia yatangiriye ubuhamya bwe mu 1994, ubwo Jenoside yatangiraga, aho yari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye.
Ati “Nari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye i Cyangugu, nza gutaha mu biruhuko by’ukwezi kwa Kane, nari ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Bari baduhaye icyumweru kimwe kugira ngo dusubireyo dukore ikizamini cya Leta, ubwo rero bari babaye nk’abaturekura gato ngo turire Pasika mu rugo duhite dusubira ku mashuri.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yatangiye akiri mu rugo, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Ati “Nigiriraga ababyeyi, nka Mama we yagiraga ubwoba bwinshi, ubwo ntabwo twongeye kuryama twaraye tubunza imitima twibaza ahantu turi bujye, bucyeye mu gitondo dukomeza kubunza imitima. Ariko iyo uhagaze iwacu uba ureba ku Cyimihurura, hari abantu rero bajyaga kuri CND bagahita babarasira ku muhanda tukabibona tugira ubwoba tuguma aho, ariko hakaba hatangiye amatangazo ngo ntihagire umuntu uva aho ari.”
Yavuze ko Se yagiye gushaka uko bahungishwa ariko ntiyagaruka.
Ati “Papa yaragiye ariko ntabwo yagarutse, twaherutse avuga ko agiye kureba bagenzi be ngo badushakire uko baduhungisha, ubwo n’icyo bari bagezeho ntawakimenye kubera ko agarutse bamutsinze mu bikingi by’amarembo.”
Patricia yavuze ko nyuma yo gusenga, abicanyi babagezeho mu rugo.
Ati “Twebwe turi abakirisitu Gatolika, Mama yari yabibonye ko turi bupfe arambwira ati dutangire tuvuge inzira y’umusaraba noneho twasenga amasasu yavuga nkikanga akambwira ati komeza twisengere n’ubundi igihe cyageze twebwe tuze kujya mu ijuru. Basanze rero inzira y’umusaraba tuyirangije, twumva ibirahure barabomaguye, ku mabati n’inzugi bati nimusohoke, turasohoka.”
Akomeza agira ati “Barambajije ngo basaza banjye bari he, ndavuga nti ntabahari, hari umwe wari warambutse yaragiye, hari n’undi wari warihaye Imana, baba baravuze bati n’iki gikobwa cyarihiriwe n’Inkotanyi baba barantemye bantema mu maso mba nikubise hasi Mama bamushyira ku ruhande ni ho bamwiciye.”
Yasobanuye ko nyuma yo gutemwa, abicanyi bamusize aho bazi ko yapfuye.
Ati “Naje kuvuga mu rugo njya ku muturanyi wacu witwaga Denis ndamubwira nti mpisha, aba atangiye kuvuza induru avuga ati uracyariho kandi bavuze ko iwanyu babica bakabarangiza, reka mbahamagare bakwice ubundi iwanyu mugomba gupfa muri Abatutsi mwishe Habyarimana. Nahise niruka njya mu bwiherero bwe nyuma ndahava njya mu gihuru cyari kiri haruguru y’iwacu.”
Yakomeje avuga ko yaje gusubira mu rugo kureba niba hari undi warokotse.
Ati “Nyuma nza gusubira mu rugo ngo njye kureba niba hari umwana waba warokotse, kubw’amahirwe nsanga hari uduhungu tubiri twacu n’akarumuna kanjye ndabafata njya ku bandi baturanyi banjye ngo babampishire banga kunyitaba mbajyana mu gihuru.”
Yaje kumvwa n’abashakaga kumwica.
Yavuze ko hashize akanya yaje kumva abantu bavuga ko wa mukobwa atapfuye bagiye kumushaka. Ati “Baratangira barampiga noneho ndavuga nti ibyo ari byo byose baramfata kubera ko ari ahantu hato, njya kwihisha ahanjye kugira ngo batatubona bakatwicira hamwe. Njye baje kumvumbura tariki ya 08 Mata baranshorera baravuga bati inyenzi ntabwo ziri gupfa mumusubize mu rugo mumwice muhite mumuta no mu musarane.”
Yongeye gufatwa agerageza kubacika.
Ati “Narababwiye nti ese mukeneye ko mbereka ahantu hose n’abandi bihishe, nabo bati yego, ndababwira ngo ni muze mbajyanye, ariko ubwo nagira ngo ngere mu muhanda mukuru mbone uko niruka wenda bandase kuko hari harimo n’abajepe bafite imbunda, ni uko ngeze mu muhanda mba ndirutse, banyirukankaho ntibanandasa ahubwo bagenda bakomera bati tanga tanga, Kimicanga barantangatanze, Kimihurura irantangatanze, Kacyiru irantangatanze bati nguwo nguwo araducitse, uw’inkwakuzi aba aramfashe.”
Yakomej ati “Bakimara kumfata bankubise umuhoro ku ijosi risa nk’aho rivuyeho, nikubita hasi, baba baraje barongera barancocaguye na none baba barongeye baranyishe, nguma aho mu muhanda hariya ku Kacyiru.”
Yakomeje avuga ko hageze igihe baza gutunda imirambo ngo bajye gushyingura abapfuye, nawe baramutwara.
Ati “Baza kugera igihe batunda imirambo nanjye baza kungeraho, nanjye barantunda banshyira hejuru y’ingorofani bajya kudushyingura ku rusengero rw’abadive, ngeze nk’ujya kwambuka ujya ku rusengero ndahanuka, mbiranduka mu gishanga cyarimo amazi baravuga bati mukireke na hariya naho ni irimbi.”
Yongeye kugarura ubwenge nyuma.
Ati “Bigeze nko muma saa cyenda z’igicamunsi ni bwo nagaruye ubwenge numva nibuka ibintu byabaye, mbaza Imana ngo mbigenze nte, numva ijwi rinzamutsemo riti aka kanya ihute ku Cyimihurura mu Basareziyani.”
Ati “Narahagurutse ndagenda ngeze ku gipangu mbwira umuzamu ko nshaka Padiri, ajya kubwira Padiri ariko baje namaze kwitura hasi kuko amaraso yari yanshizemo.”
Yavuze ko yahawe ubufasha ndetse babona ko byarangiye agiye gupfa.
Ati “Padiri yambajije niba yampa Penetensiya maze kuzanzamuka nyuma, abwira abari aho kunyorosa imyenda yose bayinkuramo banyambika agakombinezo ubundi banyorosa ishuka, Padiri aravuga ati ni bakingeho n’ubundi mu minota micye ndaba mfuye.”
Nyamara nyuma basanze akiri muzima.
Patricia yakomeje avuga ko nyuma yaho yakomeje kwivuza no kwihisha, aza no gufashwa n’umuryango wa Kayumba wamwakiriye nk’umwana wabo.
Yasoje avuga ko kuri ubu yishimira ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubijwe mu ishuri na Leta y’u Rwanda, yiga muri Notre Dame de Citaux, aza kubona akazi ndetse yubaka ubuzima bwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.