Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo wa XIV arasabira amahoro Ukraine na Peru

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, Papa Leo XIV yasabye amahanga yose gukomeza inzira y'amahoro n'ubwiyunge, agaragaza intimba atewe n'intambara n'imidugararo ikomeje kubangamira abantu hirya no hino ku isi.

Papa Leo wa  XIV arasabira amahoro Ukraine  na Peru
Papa Leo wa XIV arasabira amahoro Ukraine na Peru

Mu butumwa bwe, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yagaragaje umutima wuje impuhwe ku baturage bo muri Ukraine na Peru, abasaba gukomeza kwiringira urukundo rw'Imana kandi bakirinda inzika n'urwango.

Papa Leo wa XIV yagaragaje agahinda ku mutima ku bw'imibabaro y'abaturage bo mu muri ibyo bihugu aho intambara imaze imyaka ibiri yasize urupfu, umwijima n'agahinda.

Yagize ati "Imyaka ibiri y'intambara yasize urupfu n'isenywa ry'ibikorwa, ariko cyane cyane yasize ibikomere mu mitima y'ababyeyi n'abana batakaje abo bakundaga." Yibukije abo bose ko Kiliziya ibari hafi, kandi ko Imana itigeze ibatererana n'ubwo bababazwa n'ibigeragezo bikomeye.

Papa Leo yashimye kandi amasezerano y'amahoro hagati ya Israel na Hamas, avuga ko ari intambwe ishimishije igana ku mahoro arambye, ashingiye ku butabera n'ubwubahane hagati y'Abayahudi n'Abanyapalestine.

Ati"Ndashishikariza impande zombi gukomeza inzira y'amahoro yubakiye ku butabera no ku cyubahiro cy'abaturage bose. Twongere tubone mugenzi wacu nk'umuvandimwe, si nk'umwanzi."

Agaruka ku gihugu cya Ukraine, aho intambara ikomeje gusenya ubuzima n'ibikorwa remezo, Papa Leo XIV,yagaragaje agahinda ku bw'abantu benshi barimo abana, abakecuru n'imiryango ibura ibyo kurya n'ibyo gukoresha.

Ati "Umutima wanjye uri hamwe n'abaturage ba Ukraine bari mu mibabaro. Dusabire ko urugomo rwarangira, kandi ibiganiro bigatsinda amasasu."

Yasabye amahanga yose gufasha mu nzira y'ibiganiro, kuko amahoro y'ukuri aturuka mu kwiyunga n'ukuri, bitari mu ntambara.Papa Leo XIV yakomoje no kuri Peru, yibutsa abaturage ba Peru, igihugu kiri mu bibazo bya politiki n'impinduka z'ubuyobozi, aho abaturage benshi bakomeje kugaragaza ibyifuzo byabo mu myigaragambyo.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yasabye ko abakozi bose barindwa, kandi ko agaciro k'umuntu ukora karengerwa kuko mu kazi ke ari ho habonekamo icyubahiro cy'Imana.

"Ati Dusabire abahitanywe n'impanuka z'akazi, kandi dusabe ko buri mukozi arindwa. Icyubahiro cy'umuntu kigaragarira mu kazi ke, kandi ni inshingano yacu kurengera ubuzima n'agaciro k'umukozi.

Intambara yo muri Ukraine yatangiye mu mwaka 2022, ubwo igihugu cy’u Burusiya cyatangizaga igitero cyagutse ku butaka bwa Ukraine. Iyi ntambara imaze imyaka irenga ibiri ikomeje guteza ibibazo bikomeye mu bukungu, umutekano n'imibereho y'abaturage. Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu, ryatangaje ko abarenga 49,000 b'abasivile bamwe bamaze gukomerekera muri iyi ntamabara abandi bakaba barahasize ubuzima.Ni mu gihe abasirikare bagera ku 43,000 bamaze gupfira ku rugamba, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Naho mu gihugu cya Peru, ibintu byifashe nabi mu bya politiki, umutekano n'ubuyobozi, aho abaturage batandukanye bakomeje gusaba impinduka n'ubwiyunge bw'igihugu binyuze mu myigaragambyo batangije muri Nzeri uyu mwaka wa 2025.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose