Papa Leo wa XIV aratabariza Abanyasudani
Imirwano ikomeje hagati y'ingabo za Leta ya Sudan n'umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) yongeye guteza akaga gakomeye mu baturage bo mu ntara ya Kordofan yo hagati, aho abandi bantu ibihumbi bahunze ingo zabo mu mpera z'icyumweru gishize.
Nk'uko bitangazwa n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bimukira (IOM), abantu bagera ku bihumbi 2 bahunze mu minsi itatu ishize baturutse mu mijyi n'imidugudu itandukanye yo mu karere ka Bara, mu ntara ya Kordofan y'Amajyaruguru. Ibi byabaye mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera nyuma yuko umutwe wa RSF uherutse gufata umujyi wa El Fasher, mu majyaruguru ya Darfur, bikurikirwa n'amakuru y'ubwicanyi n'ibyaha by'intambara byakorewe abasivili.
Kuva intambara yatangira mu mwaka wa 2023, ubwo ingabo za Leta ya Sudan n'umutwe wa RSF batangiye kurwanira ubutegetsi nyuma yo gukuraho uwari Perezida Omar al-Bashir, abantu barenga ibihumbi 120 bamaze kwicwa, naho abandi miliyoni 14 bamaze kwimurwa n'iyi ntambara
Intara ya Kordofan hamwe na Darfur byabaye izindi nkingi z'uru rugamba rudasiba gukaza umurego, rukaba rumaze kugira ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe, cyane cyane abagore n'abana. Abagiraneza n'imiryango mpuzamahanga baravuga ko ubu ari byo byago bikomeye kurusha ibindi ku isi muri iki gihe, kuko uretse imirwano, inzara y'amahindu (famine) iri kwibasira abaturage benshi.
Mu butumwa bwe aherutse gutangaza, Papa Leo wa XIV yongeye kwamagana ibikorwa by'urugomo bikomeje gukorerwa abaturage muri Sudan, asaba impande zombi guhagarika imirwano ako kanya no kugana inzira y'ibiganiro n'ubwiyunge. Yanagaragaje impungenge ku mibereho yabatagira aho bikinga, asaba amahanga kongera inkunga y'ubutabazi n'ubufasha bwihuse.
Papa aragira ati " Amahoro ni yo nzira yonyine ishobora gukiza ubuzima, gukiza imitima no gusana igihugu. Abanya-Sudani bakeneye amahoro kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose.
Ubu butumwa bwuje urukundo n'impuhwe, nk'uko Papa Leo wa XIV akunze kubigarukaho, bugaragaza ko Kiliziya ikomeje kugaragaza ubumuntu mu gihe abantu binzirakarengane bari mu bubabare bukabije. Ni ishimangira ry'uburyo Papa akomeje gusaba ko isi yose yakwiyemeza gushyigikira amahoro, ubufatanye n'ubutabazi mu gihugu cya Sudan gikomeje kugubwaho n'intambara idashira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.