Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV arasabira abaguye mu nkongi y’umuriro wa Hong Kong, ahumuriza ababuze ababo

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Papa Leo XIV yifatanyije n’abaturage ba Hong Kong mu kababaro nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye inyubako ndende zo guturamo mu gace ka Tai Po, yahitanye imbaga nyamwinshi abandi barengerwa n’iyo nkongi kugeza n’ubu.

Papa Leo XIV arasabira abaguye mu nkongi y’umuriro wa Hong Kong, ahumuriza ababuze ababo
Papa Leo XIV arasabira abaguye mu nkongi y’umuriro wa Hong Kong, ahumuriza ababuze ababo

Mu butumwa bwe Papa Leo XIV yageneye Kardinali Stephen Chow Sau-Yan, Umwepisikopi wa Hong Kong, yagaragaje agahinda yatewe n’ibi bibazo n’uruhare rwe ku bahuye n’iri sanganya.

Papa Leo XIV yatangaje ko yifatanyije n’abagize ingo zabuze ababo, abakomeretse, n’abakomeje gushakishwa.

Mu butumwa bwe yagize ati “Nohereje ubutumwa bw’icyizere cy’uko mbari hafi mu buryo bwa Roho, cyane cyane abakomeretse n’imiryango iri kubabara bitewe n’iyi mpanuka ibabaje.”

Yongeyeho ko asaba Imana kwakira mu rukundo rwayo abapfuye bazize iyi nkongi, ndetse anashimira abakozi b’ubutabazi bari gukomeza akazi katoroshye ko gushakisha abarokotse no gutanga ubuvuzi.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Hong Kong bwatangaje ko abantu barnga 55 ari bo bahitanywe n’uyu muriro watwitse inyubako zirindwi ku munani zigize icyicaro cy’amacumbi menshi y’abantu batuye hamwe.

Naho abantu basaga 300 baracyashakishwa n’inzego zishinzwe ubutabazi

Mu makuru ducyesha Vatican News avuga ko inkongi y’umuriro muri Hong Kong, yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ihita ikwira hejuru y’inyubako ndende, bituma abaturage benshi batabasha kubona uko birokora.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye ko abahuye n’iri sanganya bakwitabwaho ndetse bagahumurizwa, ati “Ndasabira abantu bose bahuye n’ibi byago guhabwa imigisha y’Imana y’imbaraga, ihumure n’amahoro.” Iyi nkongi yabaye mu gihe Hong Kong ikomeje gutera intambwe mu kuvugurura amacumbi rusange. Ni mu gihe ikibazo cy’inyubako zishaje n’umutekano muke wazo kikaba gikomeje kugaragara.

Kiliziya Gatolika ibinyujije mu butumwa bwa Papa, yakomeje kugaragaza ko yifatanya n’abababaye, ikanibutsa ko ubuzima bw’umuntu ari impano ikwiye kurindwa no kubahwa igihe cyose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose