Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Palesitina Mahmoud Abbas
Ku wa 6 Ugushyingo 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yakiriye mu biro bye i Vatikani Perezida wa Leta ya Palesitina, Mahmoud Abbas, bagirana ibiganiro byibanze ku gushakira umuti intambara ikomeje kwibasira abaturage ba Gaza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Papa, Vatikani yatangaje ko ibiganiro by’aba bayobozi byagarutse ku ngamba z’ihutirwa zigamije kugeza ubutabazi ku baturage ba Gaza, ndetse no gushyigikira igisubizo cya Leta ebyiri (Israheli na Palesitina) nk’inzira yonyine ishobora kuzana amahoro arambye mu burasirazuba bwo hagati.
Papa Leo XIV yagaragaje impungenge zikomeye ku mibereho mibi y’abaturage ba Gaza bugarijwe n’intambara, inzara n’ubukene, asaba isi yose gufatanya kugira ngo ubufasha bugere ku barushye byihuse.
Mu butumwa bwe, yagize ati “Igihe kirageze ngo amajwi y’abana baririra aceceke, amahoro yumvikane kurusha urusaku rw’intwaro. Ndasaba abayobozi b’amahanga kudahwema gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke muri Gaza.”
Papa yongeyeho ko amahoro atari amagambo, ahubwo ari igikorwa gikomoka ku rukundo n’impuhwe, kandi ko kugira neza ari inshingano y’abantu bose batari aba politiki gusa.
Mu ijambo rye, Perezida Mahmoud Abbas yashimye ubutwari bwa Papa Leo XIV mu guharanira amahoro no kwerekana impuhwe ku baturage ba Palesitina, avuga ko Kiliziya Gatolika yagaragaje ko ubumuntu bukwiye kuruta inyungu z’amashyaka cyangwa z’ibihugu.
Yagize ati “Twizera ko ubuvugizi bwa Papa buzongera guhuza imitima y’abantu bose bifuza amahoro. Nta mahoro ashoboka igihe ubuzima bw’umuntu butitabwaho. Ubutumwa bwa Kiliziya ni urumuri rutwereka ko ubumuntu ari bwo bugomba kuyobora isi, si inyungu za politiki.”
Abasenyeri n’abahagarariye ibihugu byombi muri Vatikani bari bitabiriye uwo muhango, bashimangira ko ayo magambo yombi agaragaza ubufatanye hagati y’ukwemera n’imibereho y’abatuye isi, mu gihe intambara zikomeje gukomeretsa imitima y’abaturage bo mu burasirazuba bwo hagati.
Mu butumwa busoza ibiganiro, Papa Leo XIV yibukije ko amahoro ari impano itangwa n’Imana ariko kandi ari inshingano ya buri wese.
Yagize ati “Amahoro ni impano y’Imana, ariko ni natwe tuyakira kandi tukayasigasira. Ndahamagarira abayobozi ba politiki, amatorero, n’imiryango mpuzamahanga gufatanya kugira ngo ubuzima busubire mu buryo. Gusenyuka kw’umutima wa muntu ni byo bikeneye kuvurwa mbere y’uko imipaka cyangwa ibihugu bivugururwa.”
Uru ruzinduko rwa Perezida Mahmoud Abbas rwatumye hanizihizwa isabukuru y’imyaka 10 y’amasezerano ya “Comprehensive Agreement” yasinywe hagati ya Vatikani na Leta ya Palesitina ku wa 26 Kamena 2015.
Ayo masezerano yemeje ubushake bw’impande zombi bwo Gushimangira uburenganzira bwa Palesitina bwo kwigenga; Kunoza umubano n’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’ubutabazi;Kwamamaza amahoro binyuze mu nzira y’ubutabera n’ubumwe.
Amasezerano ya 2015 kandi ashyigikira igisubizo cya Leta ebyiri nk’inzira yemewe n’amahanga yo kugarura amahoro arambye hagati ya Israheli na Palesitne
Ibiganiro bya Papa Leo XIV na Perezida Mahmoud Abbas byongeye kwibutsa isi yose ko amahoro ataboneka mu ntwaro, ahubwo aboneka mu mutima w’umuntu wemera ko buri buzima bufite agaciro. Ubutumwa bwa Papa bushimangira ko gusenga, gufashanya no kubabarirana ari byo bizagarura amahoro muri Gaza no ku isi yose
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.