Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya ya Tcheque nyuma y’urupfu rwa Karidinali Duka

Ku wa 6 Ugushyingo 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yifatanyije n’abakirisitu bo muri Repubulika ya Tcheki mu kababaro batewe n’urupfu rwa Karidinali Dominik Duka, wahoze ari Arkiyepiskopi wa Prague, wamenyekanye cyane nk’umuntu w’intwari mu kwamamaza ukwemera mu bihe by’ubutegetsi bwakandamizaga Kiliziya.

Papa Leo XIV yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya ya Tcheque nyuma y’urupfu rwa Karidinali Duka
Papa Leo XIV yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya ya Tcheque nyuma y’urupfu rwa Karidinali Duka

Mu butumwa bwo kwihanganisha yageneye Arkiyepiskopi wa Prague uriho ubu, Jan Graubner, Papa Leo XIV yashimye ubutwari bwa nyakwigendera, amwibuka nk’umushumba wagumye ku murongo wa Kristu n’ubudahemuka mu bihe bikomeye.

Yagize ati“Nibuka ubutwari bwe mu gihe cy’akaga, aho bamwimye ubwisanzure ariko ntiyacogora mu gukomera kuri Kristu no kuri Kiliziya.”

Papa Leo yavuze ko yifatanyije n’abavandimwe b’Abadominikani, abapadiri, abihayimana n’abakirisitu bose babonagamo Karidinali Duka umushumba wubakiye ku kwemera n’ukuri, wabaye intangarugero mu kwamamaza Inkuru Nziza adatinya.

Yakomeje agira ati “Karidinali Duka yayoboye Umuryango w’Imana mu nzira y’ubwiyunge, arengera ubwisanzure mu by’iyobokamana, kandi ahuza ukwemera n’imibereho y’abaturage. Ubutumwa bwe bwashingiye ku murage wa Kidominikani w’ukuri n’urukundo, nk’uko intero ye In Spiritu Veritatis ibivuga: Roho w’Ukuri.”

Papa Leo XIV yavuze kandi ko ubuzima bwa Karidinali Duka buzahora ari icyitegererezo cy’umushumba witanze, waharaniye Imana n’abantu kugeza ku iherezo.

“Ubuzima bwe buzaguma kuba icyitegererezo cy’umushumba witanze mu gukorera Kiliziya n’abantu,” niko Papa yabivuze.

Mbere yo guha umugisha abari mu kababaro, Papa Leo yashyize mu maboko y’ububasha bw’Imana ubugingo bwa nyakwigendera, agira ati “Namusabira ko yakirwa mu munezero w’Ubwami bw’Imana nk’umugaragu mwiza kandi w’ineza nyinshi.”

Karidinali Dominik Duka yavukiye i Hradec Králové muri Repubulika ya Tcheki ku wa 26 Mata 1943. Yinjiye mu Muryango w’Abadominikani (O.P.) mu myaka y’ubutegetsi bwa gikomunisiti, igihe Kiliziya Gatolika yari ibujijwe gukora ku mugaragaro.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu, yafunzwe imyaka itatu azira kwamamaza Inkuru Nziza mu ibanga no gukomeza ukwemera kwe, ariko akomeza kugaragaza ubutwari bwo kudacogora mu murimo w’Imana.

Nyuma yo kurekurwa, yakomeje ibikorwa bye byo kubaka Kiliziya, kugeza ubwo yagizwe Arkiyepiskopi wa Prague mu mwaka wa 2010, aho yakomeje kwigaragaza nk’umuyobozi wicisha bugufi, ukunda abantu kandi uharanira amahoro n’ubwisanzure.

Papa Benedigito wa XVI yamugize Karidinali mu mwaka wa 2012, amwita “umurinzi w’ukwemera n’ukuri.” Karidinali Duka yari azwi nk’umwe mu bantu bashyigikiye cyane ubwisanzure mu by’iyobokamana n’ubwiyunge mu baturage, anaharanira ko ukwemera kuba igikoresho cy’amahoro, si intwaro y’amacakubiri.

Yashyize imbere gukomeza imibanire myiza hagati ya Kiliziya, Leta n’imiryango y’abaturage, agaragaza ko ukwemera kwa Gikristo gushobora kubaka umuryango nyarwanda cyangwa uwo mu kindi gihugu wubakiye ku ukuri, urukundo n’ubutabera.

Karidinali Dominik Duka yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, afite imyaka 82 y’amavuko.

Urupfu rwe rwasigiye icyuho gikomeye Kiliziya Gatolika muri Tcheki n’abakirisitu bo mu muryango mugari w’Abadominikani. Mu butumwa bwa Papa, yasabanye n’abamukundaga bose kugira ngo “icyizere cya Pasika” kibabere ihumure n’imbaraga.

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwo kwibuka Karidinali Dominik Duka bwongeye kwerekana ko Kiliziya ishimira kandi isigasira umurage w’abashumba bayo b’ukuri, baranzwe n’ubutwari, ukwizera n’ubwitange.

Karidinali Duka asigiye isi yose isomo ry’uko kwemera no gukunda Imana bigomba kurenga imipaka y’ibihe, ibigeragezo n’ubwoba.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose