Perezida wa Sierra Leone yakiriwe na Papa Léon XIV i Vatican
Julius Maada Bio, Perezida wa Repubulika ya Sierra Leone, yakiriwe na Papa Léon XIV mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, mu ngoro ya Papa i Vatican.
Nyuma yo guhura na Papa, Perezida Bio yagiranye ibiganiro na Cardinal Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, ari kumwe na Musenyeri Mihăiţă Blaj, Umwungirije mu bunyamabanga bw’ Ishami rishinzwe Umubano wa Vatican n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican, ibiganiro byabo , byibanze ku mubano mwiza uri hagati ya Sierra Leone na Kiliziya Gatolika, ndetse n’uruhare Kiliziya yo muri icyo gihugu igira mu iterambere ry’umuryango.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zaganiriye ku “bibazo byihutirwa bifitanye isano n’abimukira.”
Hagarutswe kandi ku bibazo bitandukanye byugarije imibereho y’abaturage, by’umwihariko ibirebana n’urubyiruko, rufatwa nk’umwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’igihugu.
Vatican yatangaje ko ibiganiro byanagarutse ku ruhare Kiliziya Gatolika ikomeza kugira mu gufasha sosiyete, haba mu bikorwa by’imibereho, uburezi ndetse no mu zindi gahunda zigamije guteza imbere abaturage.
Mu biganiro bya Papa Léon XIV na Perezida Julius Maada Bio, hanagarutswe ku kamaro ko gukomeza kubaka amahoro, ndetse no gushyira mu bikorwa imishinga y’uburezi n’iterambere.Vatican yatangaje ko impande zombi zagaragaje ko uburezi ari ingenzi mu guteza imbere abaturage no guha urubyiruko ubushobozi bwo kugira uruhare mu hazaza h’igihugu.
Ibiganiro byasojwe no kungurana ibitekerezo ku bibazo bimwe na bimwe bireba akarere Sierra Leone iherereyemo ndetse n’ibibazo mpuzamahanga.
Uru ruzinduko rwa Perezida Julius Maada Bio i Vatican rubaye mu gihe Sierra Leone ikomeje gushyira imbere gahunda zirebana n’iterambere ry’urubyiruko, uburezi, imibereho myiza y’abaturage no kubaka amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.