Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Kaminuza Gatolika ya Tangaza muri Kenya yakiriye inama mpuzamahanga ku ruhare rwa Afurika mu kuvugurura Kiliziya

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2026, muri Kaminuza Gatolika ya Tangaza muri Kenya hatangiye, inama mpuzamahanga nyafurika igamije kurebera hamwe uruhare rwa Afurika mu kuvugurura Kiliziya, hashingiwe ku bitekerezo n’inyigisho bya Papa Benedigito wa XVI.

Kaminuza Gatolika ya Tangaza muri Kenya yakiriye inama mpuzamahanga ku ruhare rwa Afurika mu kuvugurura Kiliziya
Kaminuza Gatolika ya Tangaza muri Kenya yakiriye inama mpuzamahanga ku ruhare rwa Afurika mu kuvugurura Kiliziya

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Inyenyeri z’icyizere: Afurika n’ivugururwa rya Kiliziya mu cyerekezo cya Papa Benedigito wa XVI”, yahuje abanyeshuri n’impuguke mu by’amasomo, abahanga mu bya tewolojiya ndetse n’abayobozi ba Kiliziya baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Tangaza, Padiri Prof. Patrick Mwania, yavuze ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko mu rwego rwo guha icyubahiro Papa Benedigito wa XVI, hibukwa umurage yasigiye Kiliziya, by’umwihariko muri Afurika, n’umusanzu we mu bumenyi bwa tewolojiya.

Yasobanuye ko Papa Benedigito wa XVI ari umuntu ufite uruhare rukomeye mu bijyanye na tewolojiya, bityo ko ari ingenzi ko Kaminuza ya Gatolika nka Tangaza, ifite ishami rikomeye ryigisha ibijyanye na tewolojiya, igaruka ku nyigisho ze n’uruhare yagize mu buzima bwa Kiliziya.

Ati“Yagize uruhare rukomeye mu bijyanye na tewolojiya kandi yanditse byinshi kuri yo.”

Yongeyeho ko iyi nsanganyamatsiko inajyanye n'igikorwa cyo kwizihiza imyaka 100 ishize Papa Benedigito wa XVI avutse, aho Fondasiyo ya Vatikani yitiriwe Joseph Ratzinger, iri mu bafatanyije na Kaminuza ya Tangaza gutegura iyi nama, na yo iri mu bitabiriye ibikorwa byo kwizihiza iyo sabukuru.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye na Kaminuza ya Saint Mary’s yo muri Leta ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe na Fondasiyo ya Vatikani yitiriwe Joseph Ratzinger. Ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Kaminuza ya Tangaza imaze ishinzwe.

Mu bitabiriye iyi nama harimo na Nyiricyubahiro Peter Karidinali Turkson, watumiwe nk’umushyitsi mukuru.

Padiri Mwania yavuze ko iyi nama izafasha abayitabiriye kurushaho gusobanukirwa ubuzima n’inyigisho bya Papa Benedigito wa XVI, ndetse n'uruhare byagize mu gukomeza no gushyigikira Kiliziya muri Afurika.

Ati“Iyi nama izafasha abayitabiriye kurushaho gusobanukirwa ubuzima n’inyigisho bya Papa Benedigito wa XVI, uko byafashije Kiliziya muri Afurika n'uburyo bishobora gukoreshwa mu gusubiza ibibazo n'imibereho y'Abanyafurika muri iki gihe.”

Ku ruhande rwa Kaminuza ya Tangaza, iyi nama ni umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abahanga n’abayobozi ba Kiliziya bo hirya no hino ku Isi, kwagura ubumenyi n’imyumvire mu bya roho no mu masomo, ndetse no kugaragaza uruhare iyo Kaminuza imaze kugira mu buzima bwa Kiliziya ku Isi no mu iterambere ry’umuryango nyafurika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose