Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Anyuranye Ipaji 2

Ruhengeri: Paruwasi ya Nemba iritegura kubyara paruwasi nshya ya Karuganda

Nyiricyubahiro Myr Vincent Harorimana, umwepiscopi wa diyosezi gatolika ya Ruhengeri ashimangira ko Paruwasi nshya ya Karuganda igiye kuba iya gatatu ibyawe na paruwasi ya Nemba, izaza ari kimwe mu bimenyetso kizaranga yubile y’impurirane.

Ruhengeri: Paruwasi ya Nemba iritegura kubyara paruwasi nshya ya Karuganda
Ruhengeri: Paruwasi ya Nemba iritegura kubyara paruwasi nshya ya Karuganda

Ibi Myr Vincent Harorimana yabitangarije muri paruwasi ya Nemba kuwa 13 Nyakanga 2024, aho yaturiye igitambo cy’ukaristiya cyabereyemo ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti ku badiyakoni batatu aribo Theogene Nizeyimana uvuka muri paruwasi ya Nemba, Nkorerimana Valantin uvuka muri paruwasi ya Mwange ndetse na Epimaque Nzabanita wo mu muryango w’abihayimana b’aba Lazariste(pères ou frères lazaristes), akaba avuka muri paruwasi Busasamana ya diyosezi ya Nyundo.

Myr Harolimana, mu ijambo rye yavuze ko guhimbariza itangwa ry’ubusaseridoti muri paruwasi ya Nemba ari n’umwanya mwiza wo kwiyibutsa amateka n’ibigwi by’iyi paruwasi .

Yagize ati” guhimbariza ubusaseridoti hano I Nemba ni n’umwanya mwiza wo kwiyibutsa amateka n’ibigwi by’iyi paruwasi. Iyi paruwasi ya Nemba ni paruwasi nini kandi ikomeje kubyara abiyeguriyimana n’abasaseridoti benshi kandi b’ingirakamaro. Paruwasi ya Nemba yabyaye paruwasi ya Kanaba, igira uruhare mu kubyara paruwasi ya Bisengo kandi iritengura kubyara paruwasi nshya ya Karuganda."

Myr Vincent Harolimana kandi yakomeje ashimangira ko iyi paruwasi ya Karuganda ibaye iya gatatu ibyawe na Nemba, igiye kuza ari kimwe mu bimenyetso cya yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda na 2025 y’ugucungurwa kwa muntu kiliziya gatolika y’u Rwanda iri guhimbaza muri iki gihe.

Ati” Iyi Paruwasi ya Karuganda ikaba izaza ari kimwe mu bimenyetso bizaranga iyi yubile y’impurirane. Turashimira uruhare rw’ibi bikorwa byose diyosezi irimo mu ikenurabusyo ryegereye abakristu.”

Padiri Zigirinshuti Theoneste padiri mukuru wa paruwasi ya Nemba, yashimiye Nyiricyubahiro Vincent Harolimani ikerekezo yahaye diyosezi ya Ruhengeri aho yegera abakristu akabashyigikira mu kubaka amaparuwasi mashya agamije kuborohereza ingendo kugira ngo ingabire z’imana bazironkere hafi.

Ni muri urwo rwego kandi padiri Zigirinshuti yakomeje ashishikariza abakristu n’abandi bagiraneza kubashyigikira mu mushinga watangiwe wo kubaka paruwasi ya Karuganda nayo igiye kwibarukwa na Paruwasi ya Nemba.

Yagize ati” Mboneyeho gukomeza gukangurira abakristu mwese, abagira neza n’abandi bose b’umutima mwiza kudushyigikira mu mushinga wo kubaka imwe muri izo paruwasi, paruwasi ya Karuganda izabyarwa na paruwasi ya Nemba. Twarayitangiye ariko turifuza gukomeza.”

Abakristu ba paruwasi ya Nemba nabo bashimiye Myr Vincent Harolimana ku bwa paruwasi nshya ziri kubakwa muri diyosezi ya Ruhengeri kuko ari ikimenyetso cy’uko kwegera abakristu yabigize intego cyane cyane yita ku kuruhura abakristu igendo n’amajoro bagendaga bajya kuri paruwasi

Mu izina ry’abakristu ba Nemba, Jean Baptiste Ndimukaga, imbere y’imbaga y’abari bitabiriye ibirori by’itangwa ry’ubupadiri, mu rwego rwo gushima Mgr Vincent Harorimana, yamushyikirije inkunga( Itafari) yakusanyije n’abakristu ba Nemba mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu mishinga ya diyosezi yo kubaka paruwasi nshya zirimo n'iya Karuganda izabyarwa na Nemba.

Jean Baptiste Ndimukaga kandi yasoje atanga ikifuzo ko iyi paruwasi ya Karuganda kimwe n'izindi ziri kubakwa muri diyosezi ya Ruhengeri, ziramutse zuzuye muri iki gihe cya yubile y’impurirare byabashimisha kurushaho.

Yagize ati” mu kerekezo kiza mufite Nyiricyubahiro Musenyeri cyo kwegera abakristu ndetse no kubegereza abasaseridoti, hari gushingwa amapauruwasi mashya hirya no hino muri diyosezi hari n’izashingwa iwacu ubu turi kwita paruwasi nshya ya Karuganda. Turizera ko mu gihe kiri imbere cya vuba, iyi paruwasi yacu ya Karuganda tuzaba twayijuje maze abakristu bagatangira kuyigana. Tuzakomeza kubibafshamo nyiricyubahiro Myr kandi tubigire iby’ibyacu nk’uko twbyiyemeje.” Ni muri murwo rwego abakristu ba paruwasi ya Nemba twaryennye itafari ryo kubaka kiliziya mwadutangirije muri diyosezi yacu ya Ruhengeri bityo nizizaba zatashywe muri iyi yubile y’impurirane biza ari umuhigo twese tuzishimira.”

Paruwasi ya Nemba yashinzwe ku wa 12 Nzeri mu 1938, ikaba ari paruwasi ngari iruta izindi muri diyosezi gatolika ya Ruhengeri. Iherereye mu magepfo y’uburasirazuba bwa diyosezi ikaba yararagijwe Bikiramaliya, Umubyeyi w’Ububabare Burindwi, ikaba ikorerwamo ubutumwa n’abapadiri bo mu muryango w’aba-lazaliste bafatanyije n’abapadiri ba diyosezi. Mu myaka 86 ishinzwe, imaze kubyara abapadiri 27 ndetse n’amaparuwasi 2 ariyo paruwasi ya Kanaba, paruwasi ya Busengo kandi ikaba iri kwitegura kubyara paruwasi nshya ya Karuganda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose