Seminari Nto ya Karubanda yegukanye irushanwa rya "Musique Classique" ritegurwa na Chorale Illuminatio
Ni amarushanwa yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, abera muri GSO Butare, aho ibigo by'amashuri 9 byahatanye muri aya marushanwa abaye ku nshuro ya 9.
Irushanwa rya Musique Classique mu mashuri yisumbuye ni irushanwa ryatangijwe mu mwaka wa 2012 ritangijwe na Chorale Illuminatio, yari iyobowe na Ngabo Janvier. Mu gutangiza iri rushanwa bari bagamije kuzamura impano z'abakiri bato bateza imbere umuziki mu bigo by'amashuri, nyuma yo kubona ko abanyeshuri barangizaga kwiga nta muziki bazi.
Umuyobozi wa Chorale Illuminatio Ostremond Magnificat yashimiye ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Officiel de Butare bwabakiriye bakemera ko iki gikorwa kihabera. Yashimiye kandi abafashije abanyeshuri bakabemerera kwitabira irushanwa ndetse n'abitabiriye bose n'abaje kubashyigikira. Avuga ko bishimiye kuba iri rushanwa ryongeye gusubukurwa ryatangiye nyuma yo gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi wa Chorale Illuminatio yanagarutse ku musaruro iri rushanwa ryagezeho. Yagize ati "ku nshuro ya mbere rigitangira ibigo byitabiraga byari bike abantu bataratangira kubyumva, kandi na bwo bakaririmba indirimbo zo mu rurimi rw'Ikinyarwanda gusa, ariko uko imyaka yagiye isimburana batangiye kubona akamaro karyo ibigo by'amashuri bitangira kwitabira ari byinshi. Uko bagiye batera intambwe ni na ko batangiye gutinyuka kuririmba n'indirimbo zo mu zindi ndimi nk'Ikidage, Ikilatini, Icyongereza n'izindi. Bikaba bigaragaza ko abakiri bato bagenda bazamura urwego".
Mu gutegura iri rushanwa Chorale Illuminatio ifatanya n'abahoze bayiririmbamo bibumbiye mu muryango witwa "Illuminatio Family". Umuyobozi wa Illuminatio kandi yagaragaje ko bifuza kuryagura bakabona n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo guharanira iterambere rya Muzika. Yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri gufasha abanyeshuri guteza imbere impano bafite muri Muzika, babafasha kwitabira iri rushanwa kugira ngo bigire kuri bagenzi babo.
Rukundo Alexis, umwe mu baririmbye muri iyi chorale, ubu akaba ari Visi Perezida wa "Illuminatio Family", yashimiye chorale Illuminatio yateguye iri rushanwa. Yashishikarije n'ibindi bigo byo mu Rwanda kujya byitabira iri rushanwa. Avuga ko bifuza ko ubutaha amarushanwa yajya ahera mu ntara hagatoranywa abazakomeza. Mu izina ry'abaririmbye muri iyi chorale yijeje chorale Illuminatio ko bazakomeza kubaba hafi muri byose.
Chorale yegukanye irushanwa ni iyo muri Petit Séminaire Virgo Fidelis Karubanda yakurikiwe na College Du Christ-Roi de Nyanza, iya gatatu ni Groupe Scolaire Officiel de Butare, iya kane ni Groupe Scolaire Sainte Bernadette Save, iya Gatanu ni Ecole des Sciences Byimana, iya Gatandatu ni Lycee Notre Dame de Citeaux, iyabaye iya karindwi ni Groupe scolaire Saint phillipe neri de Gisagara, iyabaye iya Munani ni Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda, naho iya cyenda iba Groupe Scolaire Saint Joseph de Kabgayi.
Iri rushanwa ritangira mu mwaka wa 2012 igikombe cyatwawe na Collège du Christ -Roi de Nyanza; muri 2013 igikombe cyatwawe na Petit Séminaire Virgo Fidelis; muri 2014 cyatwawe na Groupe Scolaire Officiel de Butare; muri 2015 igikombe cyatwawe na Collège du Christ -Roi de Nyanza; muri 2016 gitwarwa na Petit Séminaire Virgo Fidelis; muri 2017 igikombe cyatwawe na Collège du Christ -Roi de Nyanza; muri 2018 igikombe cyatwawe na Ecole des Sciences Byimana inagitwara muri 2019. Kuri iyi nshuro ya 9 irushanwa ryegukanywe na Petit Séminaire Virgo Fidelis igitwaye ku nshuro ya 3 kuva irushanwa ryatangira.
Chorale zahize izindi zahawe igihembo ku buryo bukurikira: Chorale ya mbere ni Petit Séminaire Virgo Fidelis Karubanda yahawe igikombe, amafaranga ibihumbi 60,000rwf ndetse n'icyemezo cy'ishimwe (Certificate), iya kabiri ni College Du Christ-Roi de Nyanza yahawe amafaranga ibihumbi 50,000rwf ndetse n'icyemezo cy'ishimwe, iya gatatu ni Groupe Scolaire Officiel de Butare yahawe amafaranga ibihumbi 40,000rwf n'icyemezo cy'ishimwe. Izisigaye zose zahawe icyemezo cy'ishimwe cy'uko bitabiriye irushanwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.