Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Siporo ni umuti w’umubiri na Roho” Papa Leo XIV

Papa Leo XIV yavuze ko siporo ari umuti ufasha umuntu gukura neza mu mubiri no kuri Roho, ashimangira ko iyo ikozwe mu buryo bukwiye itanga indangagaciro zifitiye akamaro ubuzima bw’umuntu n’umuryango mugari.

“Siporo ni umuti w’umubiri na Roho” Papa Leo XIV
“Siporo ni umuti w’umubiri na Roho” Papa Leo XIV

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026, ubwo yahuraga n’abagize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Butaliyani n’abitabiriye amarushanwa mpuzamahanga yo koga azwi nka Sette Colli Trophy ari kubera i Roma kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Kamena 2026.

Aya marushanwa ya 62 abera muri Stade ya Foro Italico, akaba ari umwanya wa nyuma wo gushaka itike yo kwitabira Shampiyona y’u Burayi ndetse n’Imikino ya Mediterane.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yavuze ko siporo ifasha umuntu gukomeza ubuzima bwiza bw’umubiri ndetse ikanubaka umutima n’imyitwarire myiza.

Yagize ati “Siporo ihuza ibice byose bigize umuntu kandi ikamuyobora ku ndangagaciro z’ingenzi cyane zirimo kwitanga, ubufatanye n’ubunyangamugayo.”

Papa yasobanuye ko mu marushanwa y’imikino, umukinnyi agaragaza imbaraga ze z’imbere, ubushake n’impamvu zimutera gukora cyane kugira ngo agere ku ntsinzi.

Yongeyeho ko siporo idafasha umubiri gusa, ahubwo inatanga amahirwe yo gukura mu buryo bwa Roho, cyane cyane umukino wo koga.

Yagize ati “Koga bikorwa umuntu ari mu mazi amukikije impande zose. Ibi bitwibutsa mu buryo bw’ikimenyetso ubuzima twatangiye tukiri mu nda ya mama. Kubaho bisobanuye kwiga kubana neza n’abandi ndetse no kubana neza n’ibidukikije.”

Papa Leo XIV yanibukije abakirisitu ko amazi afite igisobanuro gikomeye mu kwemera, kuko ari ikimenyetso cya Batisimu n’ubuzima bushya umuntu ahabwa muri Kristu.

Yashimye kandi uburyo amarushanwa ya Sette Colli Trophy ahuza abakinnyi baturutse hirya no hino ku isi, bose bahujwe n’urukundo rwa siporo n’indangagaciro zirenga imipaka y’indimi n’umuco.

Yagize ati “Iki ni ikimenyetso cy’icyizere n’icy’isi twifuza kubamo. Siporo ifasha abantu n’amahanga guhura mu mahoro no kubaka ubuvandimwe.”

Mu gusoza, Papa Leo XIV yashishikarije abakina umukino wo koga n’abandi bakinnyi muri rusange gukomeza kwimakaza no gusakaza indangagaciro nziza za siporo, yibutsa ko nubwo igihe cyo guhatana kirangira, ibyo umuntu yungukira muri siporo bikomeza kubaho.

Ati “Igihe cyo guhatana kirashira, ariko indangagaciro za siporo zo zigumaho iteka!”

Papa yabasabye kandi gukomeza urugendo rwabo bashyigikiwe n’isengesho rya Mutagatifu Pier Giorgio Frassati, uzwiho kuba icyitegererezo cy’urubyiruko mu gukunda Imana no gukorera abandi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose