Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Sr Marceline Mukambabazi witabye Imana afite imyaka 36 asize urwibutso rukomeye

Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare, nibwo Abihayimana, inshuti, n’umuryango, by’umwihariko Ababikira bo mu muryango w’Abizeramariya basezeye bwa nyuma Sr. Marceline Mukambabazi uherutse kwitaba Imana tariki ya 10 Gashyantare 2024, afite imyaka 36.

Sr Marceline Mukambabazi witabye Imana afite imyaka 36 asize urwibutso rukomeye
Sr Marceline Mukambabazi witabye Imana afite imyaka 36 asize urwibutso rukomeye

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Sr. Marceline wabereye muri Paruwasi ya Gisagara, uyoborwa na Padiri Lambert Bwema uyobora iyi Paruwasi.

Abatanze ubuhamya bose bavuze ko Sr. Marceline azahora yibukirwa ku isengesho, umubano mwiza n’abandi, kurwanira ishyaka kominote ye, gufasha umuryango w’abana baririmba amahoro (Pueri Cantores), gutegura inyigisho nziza zifasha abantu kurushaho gusabana n'Imana, kumenya gutega amatwi no kwitangira akazi n’ibindi.

Umwe mu bagize umuryango avukamo yavuze ko Sr. Marcelline yavukiye mu muryango w'abakirisitu, akaba yaragiye arangwa no gusenga binyuze mu miryango ya Agisiyo Gatolika itandukanye cyane cyane muri chorale kuko yayikundaga cyane.

Yavuze ko Sr. Marceline yakuze yiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana kandi akura akunda ko umuryango we umenyekana ari nacyo cyatumye akunda kubahuza n'Abizeramariya yakoreragamo ubutumwa.

Sr. Marcelline Mukamababazi uvuka kuri Kuzene Gerard na Nakabonye Esperance, yavutse ku wa 25 Kanama 1988, avukira muri Paruwasi ya Nzuki, Diyosezi ya Kabgayi.

Sr. Marcelline wari umaze imyaka 13 akoze amasezerano mu muryango w'ababikira b'Abizeramariya, yabatijwe ku wa 26 Kanama 1989, akomezwa ku wa 06 Kanama 1998.

Amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri cya Kadaho, ayisumbuye ayiga i Karambi no mu Ruhango, mu gihe kaminuza yayize muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda [CUR] ishami rya Huye.

Yinjiye mu muryango w’ababikira b’Abizeramariya i Kinazi ku wa 13 Werurwe 2009, yinjira muri Novisiya ku Gisagara ku wa 01 Mutarama 2011. Amasezerano ya mbere yayakoze ku wa 28 Kanama 2013 i Gisagara mu gihe aya burundu yayakoze ku wa 19 Kanama 2021.

Kuva muri 2013 kugera muri 2022 yakoreye ubutumwa muri HVP Gatagara-Nyanza ari umucungamutungo w’ishuri, muri Nzeri 2022 yagaragaweho uburwayi atangira kwivuza, muri 2023 yaje i Gisagara bitewe n’uburwayi kugeza atabarutse.

Sr Marie Marcelline Mukamababazi yitabye Imana ku wa 10 Gashyantare 2024 mu rugo rukuru rw’umuryango w’ababikira b’Abizeramariya ruherereye i Gisagara.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose