Kwiyomora kw' itorero Angilikani ry’u Rwanda ku ry'u Bwongereza kubera guha umugisha abatinganyi: Mu byaranze imyaka 8 y’ubuyobozi bwa Myr Dr. Mbanda
Nyuma y’imyaka umunani ayoboye Itorero Angilikani ry’u Rwanda, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, Myr Dr. Laurent Mbanda, yasimbuwe na Myr Dr. Gahima Manasseh, wimitswe nk’Umwepiskopi Mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba yaratorewe kuriyobora ku wa 11 Nzeri 2026. Myr Dr. Mbanda asize umurage urangwa n’icyemezo gikomeye cyo kurwanya umurongo w’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ku bijyanye no guha umugisha abatinganyi bamaze gushyingirwa imbere y’amategeko.
Ni impinduka zateye impaka zikomeye mu muryango mpuzamahanga w’Abangilikani, aho amwe mu matorero ashimangira inyigisho gakondo za Bibiliya ku gushyingirwa, mu gihe andi ashyigikira ko abatinganyi bamaze gushyingirwa imbere y’amategeko bakirwa mu mihango y’itorero, bagahabwa umugisha.
Icyemezo cy’Itorero ryo mu Bwongereza cyakuruye impaka
Muri Gashyantare 2023, Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ryatoye kwemera gahunda y’uko abatinganyi (abashakanye bahuje ibitsina), bamaze gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, bashobora kuza mu rusengero bagasabirwa umugisha. Icyo gihe, Itorero ryasobanuye ko iyo gahunda igamije kwakira no gushyigikira abantu bari barigeze guhura n’ivangura n’ukutemerwa mu matorero.
Icyakora, icyemezo nticyari icyo kwemerera abashumba n’abapasiteri gukora imihango yo gushyingira abatinganyi mu Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza. Ahubwo cyari icyo kubemerera gusabira umugisha abamaze gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe abapasiteri n’abashumba batabihatirwa niba umutimanama wabo utabyemera.
Iyi gahunda yateje impaka zikomeye mu muryango mpuzamahanga w’Abangilikani, cyane cyane mu matorero yo muri Afurika yari asanzwe ashimangira ko gushyingirwa ari isezerano hagati y’umugabo n’umugore.
Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), riyobowe na Arkiyepiskopi Dr. Laurent Mbanda, ryari mu matorero yanze kwemera uwo murongo. Icyo kibazo cyabaye kimwe mu byatumye ubuyobozi bw’Itorero ryo mu Rwanda burushaho kwitandukanya n’ubuyobozi bwa Arkiyepiskopi wa Canterbury, wari usanzwe ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abangilikani ku rwego mpuzamahanga.
Myr Dr. Laurent Mbanda yasobanuye impamvu EAR itashyigikiye uwo murongo
Mu kiganiro yagiranye na KT Press cyasohotse ku wa 14 Kamena 2023, Musenyeri Laurent Mbanda yasobanuye aho Itorero Angilikani ry’u Rwanda rihagaze ku kibazo cy’abatinganyi, agaragaza ko ryifuza gukomeza gushyira Bibiliya ku isonga mu nyigisho no mu miyoborere yaryo.
Yasobanuye ko Itorero ritemera ibikorwa bibonwa ko binyuranyije n’Ijambo ry’Imana, birimo gushyingirana kw’abatinganyi, ubusambanyi, ruswa n’ibindi bikorwa ribona nk’ibyaha.
Yagize ati “Twamagana n’igikorwa icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’Ijambo ry’Imana, cyaba gushyingirana kw’abahuje ibitsina, ubusambanyi, ruswa cyangwa ikindi cyaha icyo ari cyo cyose.”
Icyakora, Mbanda yanagaragaje ko kutemeranya n’iyo mibanire bidakuraho inshingano z’Itorero zo kwakira abantu baza kurishakiramo ubufasha mu bya roho.
Yagize ati “Turabakira, kuko Itorero rigenewe abantu bose; tubabwira Ubutumwa Bwiza, ibindi tukabiharira Imana.”
Ubu butumwa bugaragaragaza neza umurongo Myr Mbanda yashyize imbere: kutemera inyigisho cyangwa ibikorwa Itorero ribona ko binyuranyije na Bibiliya, ariko ntibibe impamvu yo kwima abantu ikaze mu rusengero.
Muri icyo kiganiro na KT Press cyo kuwa 14 Kamena 2023, Mbanda yanavuze ko amatorero yumva adashobora gukomeza gukorera mu murongo w’ubuyobozi bwa Arkiyepiskopi wa Canterbury ashobora gushaka ubufatanye n’andi matsinda y’Abangilikani ashyigikira inyigisho zishingiye ku byo ayo matorero afata nk’ukwemera kwa Bibiliya.
Yagize ati“Bashobora kutumenyesha, tukabafasha kwerekeza ku rindi Torero rigikomeye ku Ijambo ry’Imana.”
Ibi yabivuze agaragaza ko hari ubundi buryo bwo gukomeza ubufatanye n’amatorero atemera umurongo wemejwe n’ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza.
Kigali Commitment: Inyandiko yagaragaje ukutumvikana n'ikemezo cya Arkiyepiskopi wa Canterbury
Ku wa 17–21 Mata 2023, i Kigali habereye inama ya kane y’umuryango Global Anglican Future Conference (GAFCON), ihuza abayobozi b’Abangilikani batemera impinduka zerekeye guha umugisha abatinganyi. Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye amatorero atandukanye yo ku isi, harimo abepisikopi, abapasiteri n’abalayiki.
Myr Laurent Mbanda, wari Arkiyepiskopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, yakiriye iyo nama mu gihe impaka zari zimaze gukaza umurego.
Ku wa 21 Mata 2023, GAFCON yasohoye inyandiko yiswe The Kigali Commitment, yanenze icyemezo cy’Inama Nkuru y’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza cyo gushyigikira gahunda yo guha umugisha abatinganyi (abashakanye bahuje ibitsina). Iyo nyandiko yanagaragaje ko abayobozi b’ayo matorero batari bakibona ubuyobozi bwa Arkiyepiskopi wa Canterbury nk’ubushobora guhuza Abangilikani bose mu murongo umwe w’inyigisho.
Inyandiko yagize iti “Nta cyizere tugifitiye Arkiyepiskopi wa Canterbury cyangwa izindi nzego z’ubumwe bw’Abangilikani ayoboye ko zishobora kubona inzira ikwiye ihuje n’ubushake bw’Imana yo gukemura iki kibazo.”
Iyi nyandiko ni gihamya y’uko impaka zitari zikiri ikibazo cy’imyemerere gusa, ahubwo zari zatangiye kugira ingaruka ku mibanire y’inzego n’ubuyobozi bw’umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani.
Kwitandukanya n’ubuyobozi bwa Canterbury: Icyemezo cyagize uburemere
Icyemezo Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryafashe cyo kudakomeza gushyigikira umurongo w’ubuyobozi bwa Arkiyepiskopi wa Canterbury cyagaragaje impinduka mu mibanire yaryo n’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza, rifitanye na ryo amateka y’iyogezabutumwa no kwamamaza Kristu mu Rwanda.
Icyakora, mu gukoresha amagambo avuga ko Itorero ry’u Rwanda “ryiyomoye ku Bwongereza,” ni ngombwa gusobanura neza icyo iryo yomoka ryari risobanuye. Ibyangombwa byatangajwe mu 2023 bigaragaza ko ikibazo cyibandaga ku kwanga ubuyobozi n’icyerekezo byari byemejwe n’inzego z’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza, ndetse no gushaka ubufatanye n’andi matorero yumva ahuje umurongo n’inyigisho zayo. Ntibikwiye guhita bisobanurwa nk’aho EAR ryaretse kuba Itorero Angilikani cyangwa ryaciye umubano wose n’Abangilikani bo mu Bwongereza mu buryo bwose.
Mu kiganiro na The New Times cyasohotse ku wa 19 Mata 2023, ubwo i Kigali haberaga inama ya GAFCON, Myr Dr. Mbanda yavuze ko icyemezo cy’Itorero ryo mu Bwongereza cyateje urujijo kandi kikongera amacakubiri mu muryango w’Abangilikani.
Icyo gihe, umurongo we wari ushingiye ku kuvuga ko Itorero rigomba gukomeza gushyira Bibiliya ku isonga mu miyoborere no mu nyigisho zaryo, aho guhindura imyemerere kugira ngo rihuze n’impinduka zemejwe n’andi matorero.
Iyi myitwarire yashimangiye ko ubuyobozi bwe bwari bwiteguye kwemera ingaruka z’imibanire mpuzamahanga mu gihe bwumvaga ko ari bwo burengera imyemerere bwemera.
Nicholas Chamberlain: Urugero rw’undi muyobozi w’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza wemeye ku karubanda ko ari umutinganyi
Mu gusobanura impaka zerekeye abashakanye bahuje ibitsina mu muryango w’Abangilikani, izina rya Musenyeri Nicholas Chamberlain na ryo ryagiye rigarukwaho mu itangazamakuru mpuzamahanga.
Chamberlain yabaye Umwepiskopi wa Grantham, muri Diyosezi ya Lincoln mu Bwongereza, amaze kwimikwa ku wa 19 Ugushyingo 2015. Yatangaje ku mugaragaro ko ari umugabo ukundana n’undi mugabo muri Nzeri 2016, aba umwepisikopi wa mbere mu Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza utangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi kandi ari mu mubano n’undi mugabo.
Mu kiganiro yagiranye na The Guardian cyasohotse ku wa 2 Nzeri 2016, yavuze ko atari yarigeze abigira ibanga rikomeye, ariko ko yifuzaga ko abantu bibanda ku nshingano ze z’itorero.
Yavuze ko abantu bamuzi bazi ko ari umutinganyi, ariko ko atari cyo kintu cya mbere yifuza kubabwira; ko imiterere y’ubuzima bwe bwite ari kimwe mu bigize uwo ari we, ariko ko yifuza ko abantu bibanda ku murimo we w’itorero.
Yagize ati“Abantu bazi ko ndi umutinganyi, ariko si cyo kintu mbanza kubwira umuntu uwo ari we wese. Kuba umutinganyi ni kimwe mu bigize uwo ndi we, ariko icyo nifuza ko abantu bibandaho ni umurimo wanjye w’itorero.”
Icy’ingenzi mu makuru yatangajwe ni uko Chamberlain yavuze ko yari mu mubano w’igihe kirekire n’undi mugabo, ariko ko uwo mubano utarimo gukora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe, amabwiriza y’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza yasabaga abapasiteri bahuje ibitsina kutagira imibonano mpuzabitsina no kutashyingiranwa n’abo bahuje ibitsina.
Arkiyepiskopi wa Canterbury, Justin Welby, yavuze ko yari azi ibyerekeye uwo mubano mbere y’uko Chamberlain ashyirwa muri uwo mwanya, anasobanura ko yashyizweho hashingiwe ku bushobozi bwe no ku muhamagaro wo gukorera Itorero.
Ibi ni ingenzi kuko bitandukanya ibintu bibiri bikunze kuvangwa mu biganiro kuri iki kibazo: kuba umuyobozi w’Itorero ari umutinganyi, no kuba Itorero ryemeje gahunda yo guha umugisha abatinganyi bashyingiranwe imbere y’amategeko. Ibyo si icyemezo kimwe kandi ntibyabaye mu gihe kimwe.
Nanone, kuba Chamberlain yaratangaje ko ari umutinganyi ntibivuze ko yari yirukanywe cyangwa ko yari yimitswe nyuma y’uko Itorero ryo mu Bwongereza ryemeje guha umugisha abashakanye bahuje ibitsina. Yimitswe mu 2015, mbere y’uko atangaza ku mugaragaro ibijyanye n’ubuzima bwe bwite mu 2016, kandi mbere y’icyemezo cyerekeye umugisha cyafashwe mu 2023.
Imyaka umunani ya Arkiyepiskopi Dr. Laurent Mbanda: Umurage w’ibyemezo no kwiyomora ku Bwongereza
Laurent Mbanda yatangiye kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda mu 2018. Mu gihe cy’imyaka umunani yamaze ku buyobozi, yabaye umwe mu bayobozi bagize uruhare mu biganiro mpuzamahanga ku cyerekezo cy’Itorero ry’Abangilikani, cyane cyane ku bijyanye n’ububasha bwa Bibiliya, gushyingirwa, imiyoborere y’itorero n’umubano hagati y’amatorero yo mu bice bitandukanye by’isi.
Mu gihe asezeye kuri izo nshingano, ikibazo cy’imibanire y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Canterbury kizakomeza kuba kimwe mu by’ingenzi bizibukirwaho ubuyobozi bwe. Icyo kibazo cyagaragaje uko amatorero ashobora kugirana amateka n’ubufatanye igihe kirekire, ariko akaza gutandukana ku nyigisho abona ko zigomba kuyobora ubuzima bw’abakirisitu.
Ariko kandi, umurage w’ubuyobozi bwa Dr. Mbanda ntukwiye gusuzumwa hashingiwe kuri icyo kibazo gusa. Mu kiganiro yagiranye na The New Times cyo muri Nzeri 2026, yavuze no ku bikorwa byo guteza imbere kwigira mu mutungo, kubaka insengero, kunoza imicungire y’umutungo w’Itorero no kongera uruhare rwaryo mu muryango mpuzamahanga w’Abangilikani.
Mu gihe umusimbuye, Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, atangiye inshingano, asanze Itorero rifite umurongo usobanutse ku nyigisho zaryo, ariko rikeneye gukomeza kwita ku bumwe bw’abakirisitu, ubufatanye hagati ya diyosezi no kubaka uburyo burambye bwo gushyigikira ibikorwa by’iyogezabutumwa.
Ibyo bizagaragaza uko ubuyobozi bushya buzakomeza umurage wa Mbanda, mu gihe umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani ugikomeje gushaka uko wakemura amacakubiri yatewe n’imyumvire itandukanye ku gushyingirwa no ku kwakira abatinganyi bamaze gushyingiranwa imbere y’amategeko bagahabwa umugisha n’Itorero.
Iki cyemezo cyo kwanga umurongo w’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ku mugisha w’abashakanye ari abatinganyi ni kimwe mu byemezo byagize uburemere mu myaka umunani ya Laurent Mbanda. Cyagaragaje umurongo Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryahisemo ku nyigisho za Bibiliya, ariko nanone kigaragaza ikibazo kigikomeye mu muryango mpuzamahanga w’Abangilikani: uko amatorero ashobora gukomeza ubumwe mu gihe atumvikana ku myemerere n’imyanzuro y’ubuyobozi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.